00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Mwari muzi ko umuntu azajya aguruka nk’inyoni?’ RTDA yabajijwe ku bibazo by’imihanda irimo iyubakwa nta biraro

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, yabajije Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, ibibazo by’ingutu mu myubakire n’isanwa ry’imihanda bikorwa igice nyamara byatwaye akayabo nyuma y’igihe gito ntibe ikiri nyabagendwa.

RTDA yitabye PAC kuri uyu wa Gatandatu ngo itange ibisobanuro byagaragaye mu miganda yo hirya no hino mu gihugu.

Ubwo hagarukwaga ku kiraro cya Rambura mu Karere ka Ngororero, kimaze imyaka igera kuri ine kitarubakwa, abadepite bavuze ko ntacyo byamara kubaka umuhanda utazaba nyabagendwa kubera ko nta biraro ufite.

Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko umuhanda wa Rambura wakiriwe mu 2019 nyuma yo gusanwa. Nyuma ngo wangijwe n’ibiza ikiraro kivaho. Iki kigo cyashatse gukorana n’akarere kugira ngo ikiraro gisanwe kubera ko cyari mu nshingano zako ariko ntibyakozwe.

Munyampenda yavuze ko bitashoboka ko amasezerano yo gusana umuhanda yongerwa kugira ngo ikiraro na cyo cyubakwe.

Abadepite bavuze ko icyo kiraro kitangijwe n’ibiza ahubwo n’ubusanzwe kitari nyabagendwa bitewe n’imiterere yacyo ndetse ko ibiza Umuyobozi w RTDA yavugaga byatwaye ubutaka bucyegereye cyo kirasigara.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, yagaragaje impungenge ko haba harabayeho gusigana hagati ya RTDA n’Akarere ka Karongi ku ikorwa ry’icyo kiraro.

Depite Bakundufite Christine yanenze ibisobanuro by’Umuyobozi wa RTDA avuga ko iki kiraro cyagaragajwe muri raporo ya 2017/ 2018, iya 2018/2019, igenzura ryakozwe muri Werurwe 2020, rigaragaza ko cyari kitarakorwa.

Ati ”Umuhanda mwawakiriye mu 2019; ko iki kiraro cyari cyaragaragajwe mu 2017, mugakora umuhanda mbere y’ikiraro, mwumvaga umuntu azajya awugendamo aguruka nk’aho ari inyoni? “

“Icyo mwita ibyihutirwa ni ibiki ko mbona n’iki kiraro cyihutirwaga? Uyu muhanda utagendwa umaze igihe kinini, ubu uwajyayo yasanga amazi atarawutwaye bivuze ko nimumara gukora ikiraro muzongeraho ikiguzi cyo gusana umuhanda.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwase Patricie, yavuze ko ikibazo cy’iki kiraro cyagaragajwe kenshi hagatinda kuboneka ingengo y’imari, ubu imirimo yo kucyubaka ikaba igiye kurangira kuko igeze kuri 82%, bivuze ko mu mpera z’ukwakira izaba yarangiye.

Ibibazo by’ingutu mu iyubakwa ry’imihanda yatwaye arenga miliyari 30 Frw igasenyuka itamaze kabiri

Iyi mihanda irimo uwa kaburimbo Muhanga- Karongi ufite ibirometero 74, isanwa ryawo ryatwaye miliyari 2,85 z’amafaranga y’u Rwanda nyamara nyuma y’igihe gito uhita wangirika ku buryo nta kimenyetso kigaragaza ko wigeze usanwa.

Imiyoboro y’amazi ntiyakozwe ndeste hari imirimo itarakozwe kandi yarishyuwe miliyoni zisaga 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta yagaragaje ko ikibazo nk’iki cyabaye ku isanwa ry’umuhanda wa kaburimbo Muhanga-Ngororero-Mukamira.

Uyu muhanda ufite ibirometero hafi 99 ukaba waratwaye miliyari 2,7 z’amafaranga y’u Rwanda ariko inkuta zibuza imikingo kuriduka ntabwo zarangijwe kubakwa, imiyoboro y’amazi yarangiritse, inkangu zaguye mu muhanda, amazi y’umugezi wa Satinsyi awirohamo akawangiza ndeste n’ikiraro cya Jomba cyararidutse.

Depite Murara Jean Damascène yagize ati “Ibi tubifata nko gufata amafaranga ukayatwika, ukayatera inyoni, ukayapfusha ubusa kuko ni menshi cyane kandi ahantu aturuka twese turahazi.”

Munyampenda agaruka ku muhanda Muhanga-Karongi, yavuze ko igice cya Rubengera- Rambura kirimo gikorwa ku buryo umeze neza naho ikindi cya Karongi- Nyabarongo kirimo gushakirwa inkunga ngo na cyo gisanwe.

Abadepite bagaragaje ko hari ibice ubona bidakwiye gusana kuko byangiritse cyane ku buryo ikiguzi cyabyo kiba kinini nyamara ari umuhanda uhuza intara.

Ku bijyanye na miliyoni 340 Frw zishyuwe zirenga ku yari ateganyijwe, Munyampenda yavuze ko bishyuye hatarabaho igenzura ry’ibikorwa biza gutahurwa nyuma ko hari ibitarakozwe.

Depite Uwimanimpaye ati "Ni gute ushobora kwibeshya muri miliyoni 300 Frw? [ngira ngo ni uko mwamenyereye kubara za miliyari]. Kubera iki mwishyuye hatarabaho ubugenzuzi, iki cyo kirababaje sinzi uko mwakidusobanurira tukacyumva. Kuvuga ngo babihereje RIB, iyo ihera kuri bo ikaba ari bo ifata."

Umuhanda wa kaburimbo Rusizi- Bugarama watwaye miliyari 1,7 z’amafaranga y’u Rwanda uza kongerwaho miliyari 1,5 Frw.

Igenzura ryabaye mu Ugushyingo umwaka ushize ryagaragaje ibibazo birimo kuba inzira z’amazi n’inkuta zo ku nkengero z’umuhanda zarasenyutse, ndetse umuhanda wangiritse.

Isanwa ry’umuhanda Bakokwe-Kiyumba –Nyabarongo mu Karere ka Muhanga, watwaye hafi miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda na ryo ryagaragayemo inenge kuko igenzura ryakozwe nyuma y’iminsi 151 imirimo isojwe, byagaragaye ko imirimo yo kubaka inzira z’amazi yari itaruzura kandi rwiyemezamirimo yari amaze kwishyurwa ku kigereranyo cya 60% mu gihe imirimo yari igeze kuri 73%.

Iyubakwa ry’umuhanda Mukunguri-Rugobagoba mu Karere ka Kamonyi ureshya na kilometero 19 watwaye miliyari 1,8 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu bibazo byagaragaye harimo ko inzira z’amazi zitizubatswe neza, igice cyo hejuru cy’umuhanda nticyashyizweho, ibiti n’ibyatsi bitatewe, rwiyemezamirimo yari yaramaze kwishyurwa kuri 70% kandi ibibazo bikiri byose.

RTDA yavuze ko rwiyemezamirimo yarangije akazi atinze, yahawe ibihano ndetse ibibazo byari bihari byarakemuwe.

Umuhanda wa Cyakabiri-Nyabikenke-Ndusu na wo wagaragayemo ibibazo, imirimo yawo yatwaye miliyoni zisaga 700 Frw, wasibwe n’inkangu, umarwa n’ibinogo n’inzira z’amazi zasibye.

Umuhanda wose ushobora kutaba nyabagendwa kubera ko umugezi wa Nyabrongo ukora ku nkengero z’umuhanda.

Na none umuhanda wa Nyabihu-Musanze watwaye miliyoni zisaga miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda warimo ibibazo. Ntihubatswe inkuta zo kurinda inkengero z’inzu z’abaturage n’iz’amazi kugira ngo hatazariduka.

Ikiraro cyo ku Mugezi wa Giciye cyacitse ku buryo imodoka zitatambukaga
Umuhanda wa Pindura Bweyeye muri Nyungwe Belt, mu Karere ka Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi, watwaye miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda uza kwiyongeraho izindi miliyari ebyiri, zose hamwe ziba 17.

Mu Ugushyingo 2020 byagaragaye igice cya Kitabi-Nshili wari waratengutse, hari ibice byasizwe bidakozwe, amazi awusenya n’ibindi.

Mu gice cya Remera-Kirarangombe-Cyahinda muri Nyaruguru, hubakishijwe senyenge zitujuje ubuziranenge zaguye ingese.

Mu gace ka Kitabi-Uwinkingi-Buruhukiro imivu y’amazi yangije umuhanda kimwe na Rambya-Kizimyamuriro.

Umuhanda wa Karongi-Muhanga wongeye kugarukwaho muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .