Ni ibikubiye mu buhamya aherutse gutangira mu birori byateguwe ma Equity Bank Rwanda mu kwizihiza ukwezi kwahariwe abagore, hanarebwa icyakorwa ngo hakomeze gushyigikirwa iterambere ryabo.
Mukasahaha yakomoje ku kuntu ubwo yajyaga gusaba aho gushyira uruganda rwe mu cyanya cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali i Masoro abo yahasanze bamwakiye bamushidikanyijeho, bakamubaza niba ari urwe cyangwa haba hari undi mushoramari w’umugabo yaherekeje akaba ari we nyirarwo.
Mukasahaha Diane yavuze ko abagore bafite bubucuruzi bwagutse butuma bohereza n’ibicuruzwa byabo mu mahanga, bakigorwa no kwishakira amasoko, kuko bakireberwa mu isura y’uko ari abagore bigatuma uwakabahaye isoko abafata nk’abatumwe n’undi mushoramari w’umugabo.
Ati ‘‘Hari nk’ahantu najyanye n’Umuhinde w’umugabo mu kindi gihugu tugomba kwitabira twese. […] no kwicara ku meza y’ibiganiro no guhura n’abayobozi b’iyo gahunda, ni we bahaga ijambo kandi twese twari abohereza ibicuruzwa muri icyo gihugu, ariko ni we bahaye ijambo no gusobanura, njye bambwira ko nzohereza Email.’’
Mukasahaha yavuze ko we bamwicaje inyuma muri iyo gahunda, ndetse akabibona ko afashwe nabi atari kwitabwaho nk’uwo mugabo bari bajyanye, kandi bose bari basanzwe ari abashoramari boherezwa ibicuruzwa byabo muri ako gace kandi bujuje ibisabwa mu buryo bunga.
Ati ‘‘Hari nk’ahantu nagiye njyewe hano mu Rwanda kwishyuza amafaranga menshi, mpahurira nanone n’umugabo mukuru, turi babiri we baramwicaza njye nishyuza mpagaze, kuko batekerezaga ko njye ndi umuntu woherejwe w’umwunganizi.’’
Mukasahaha Diane yasabye umuryango nyarwanda guhindura imyumvire ikigaragaza umugore nk’umuntu ugomba gukora utuntu duto, bakumva ko na we afite ubushobozi bwo gukora ibintu binini nk’umugabo, kandi ko bakwiye guhabwa amahirwe angana mu nzego zose mu gihe bafite ubushobozi bwo gukora ikintu runaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!