Ibi bigo byashimiwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 16 umunsi w’abasora ndetse no kwizihiza imyaka 20 ishize RRA ishinzwe.
Uyu mwaka hashimiwe ibyiciro icumi birimo abasora n’abafatanyabikorwa bahize abandi mu mwaka ushize.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yashimiye abasora bose bari mu gihugu by’umwihariko abahize abandi uyu mwaka.
Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda irashimira abasora bose bari hirya no hino mu gihugu kandi bakaba batanga neza imisoro iteganywa n’amategeko. By’umwihariko turashimira abahize abandi mu gutanga neza imisoro ya 2017/2018.”
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro, Richard Tusabe, yavuze ko kuba abasora neza biyongera bitanga icyizere ko amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta azakomeza kwiyongera baharanira ko abakora ubucuruzi bunguka.
Umukozi wa MTN Rwanda, Rwanyonga Mathias, yavuze ko gutanga serivisi nziza ari cyo cyatumye babasha kunguka bagatanga umusoro mwinshi.
Yagize ati “Serivisi zacu ziba ari nziza cyane abantu bakazikunda, niyo mpamvu mu Rwanda hose aho uvuze MTN iba ihari. Abantu iyo bazikunze bakagura ari benshi imisoro yacu irazamuka. Intego ni ugukora neza tukunguka tugasora menshi kurushaho.”
Umwaka w’ingengo y’imari ushize RRA yinjije imisoro ingana na miliyari 1252.2 Frw, intego uyu mwaka ni ukwinjiza miliyari 1369.2 Frw.
Uko abasora bashimiwe
Abasora banini
1. MTN Rwanda
2. Skol
3. I&M Bank
Abasora baciriritse
1. Phillips Pharmaceuticals Ltd
2. Nas Aviation
3. Ishuri rya La Colombière
Abasora bato
1. Agro Processing Trust Corporation
2. Herocean Rwanda Ltd (ikurikirana iby’ imizigo mu ndege)
3. Beak Investment Company ltd
Abakura ibintu mu mahanga basora neza
1. SP (izana ibijyanye na peteroli)
2. ERI Rwanda Ltd
3. Hajit Singh Mangit
4. Sameer Hussein (ibijyanye na moto)
Abasora bitwaye neza mu bikorerwa mu Rwanda
1. Cimerwa
2. Afriprocest
3. Hollanda Fair Foods Ltd
Abakoresheje neza EBM
1. Hotel chez Lando
2. Soreco Ltd
3. Cellar Restaurent
Abishyura neza umusoro ku bukode bw’inzu
1. Nkundunkundiye Jean Bosco (Gasabo)
2. Diyosezi ya Kabgayi
3. Diyosezi ya Shyira (EAR)
4. Gashumba Emmanuel (Amajyaruguru)
5. Mpirwa Augustin (Rubavu)
Abahize abandi mu ntara
1. Pfunda Tea Company (Iburengerazuba)
2. Mulindi Tea Factory (Amajyaruguru)
3. Centre d’Acceuil Mater Boni Consilii (Amajyepfo)
4. Mudeyi Jean Bosco (Iburasirazuba)
Abahizi (abahize abandi muri buri cyiciro, ni ukuvuga abato, abaciriritse n’abanini)
1. Blarirwa
2. Thousand Hills Africa Ltd
3. Leadcom Integrated Solutions
Abafatanyabikorwa b’indashyikirwa
1. RDF (Ingabo z’u Rwanda)
2. RNP (Polisi y’Igihugu)
3. RBA (Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru)









































Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO