00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yatanze miliyoni 100 Frw yo gufasha abiga ubumenyingiro gukataza mu ikoranabuhanga

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 24 August 2022 saa 07:09
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yashyikirije Urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB), miliyoni 100 Frw zizagurwa mudasobwa z’amashuri yigisha aya masomo.

Iyi ni gahunda yatangijwe n’iyi sosiyete mu 2021 ibinyujije mu Kigo cyayo MTN Foundation, kigamije guteza imbere gahunda za Leta, aho batangiye kujya batanga mudasobwa mu mashuri mu rwego rwo kuzamura ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa 24 Kanama 2022, MTN ifatanyije n’ikigo gishinzwe iminara IHS bashyikirije RTB miliyoni ijana zizagurwa mudasobwa 200 na murandasi bizatangwa mu bigo icumi, byigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Foundation, Zulfat Mukarubega, yavuze ko iyi ari gahunda batangiye yo gufasha gahunda ya Leta yo kugendana n’ikoranabuhanga.

Ati "Dutanga mudasobwa mu mashuri kugira ngo tugire uruhare muri gahunda ya Leta iba yaremereye Abanyarwanda cyane cyane nko mu ikoranabuhanga bahashyize ingufu."

"Twatanze mudasobwa na murandasi mu mashuri kugira ngo abanyeshuri bige mu buryo bugezweho kandi babashe no kumenya icyo abandi babarushije kugira ngo bongere ubumenyi, bishimangire rya reme ry’uburezi twifuza."

Kuri ubu mu Rwanda habarirwa amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 451 uyu mwaka hazongerwamo andi agere ku 114. Iyi ni inkunga ikomeye kuko abanyeshuri bazabasha kugendana n’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko iki kigo gifite gahunda yo gushyiraho icyumba cy’ikoranabuhanga muri buri shuri, iyi nkunga ikazabafasha kubigeraho.

Ati “Twagiranye amasezerano n’ibigo bibiri yo kuduha ubushobozi bwo kugira za mudasobwa zigera kuri 200 zizajya mu mashuri atandukanye ya TVET. Ibyo twigisha muri tekinike dukenera mudasobwa ku buryo ibyo umunyeshuri akenera biba bifite aho bihuriye na mudasobwa.”

Yakomeje ati “Ibi nibyo bituma dukomeza mu rugendo kuko turashaka ko amashuri yose agira ibyumba bya mudasobwa, ntabwo turagera ku 100% niyo mpamvu abafatanyabikorwa bacu bagenda badufasha kugira ngo buri shuri ryose ribe rifite icyumba cy’ikoranabuhanga, kirimo murandasi na mudasobwa nibyo bikoresho by’ikoranabuhanga.”

MTN Foundation isanzwe ikora ibikorwa bishyigikira gahunda za Leta nko guteza imbere abagore, kwishyura amashuri no kuzamura ireme ry’uburezi n’ibindi bifitiye sosiyete umumaro.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Foundation, Zulfat Mukarubega, yavuze ko iyi ari gahunda batangiye yo gufasha gahunda ya Leta yo kugendana n’ikoranabuhanga
MTN Rwanda yashyikirije Urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB), miliyoni 100 Frw zizagurwa mudasobwa z’amashuri yigisha aya masomo.
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Izi mudasobwa zizafasha kongera ikoranabuhanga muri TVET
Uyu munsi hasinywe amasezerano y'ubufatanye azafasha kubona izi mudasobwa
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko iki kigo gifite gahunda yo gushyira icyumba cy’ikoranabuhanga muri buri shuri

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .