00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Ngirente yaganiriye na Dr. Sangwoo wa Koreya y’Epfo ku guteza imbere ibikorwaremezo n’imiturire

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 12 April 2024 saa 08:13
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubutaka, Ibikorwaremezo n’Ubwikorezi wa Koreya y’Epfo, Dr. Sangwoo Park Lee, ku bijyanye no kwagura ubufatanye mu bikorwa remezo birimo imihanda n’imiturire mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri Dr. Sangwoo umaze iminsi ibiri mu ruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa 12 Mata 2024, nibwo yahuye na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente na Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwaremezo.

Dr. Sangwoo yavuze ko uruzinduko rwe rwari rugamije mbere na mbere kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no gushimangira umubano n’ubufatanye bisanzweho hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu byerekeye ibikorwa remezo.

Ati "Igihugu cyanyu kiri gutera imbere byihuse, ntekereza ko abantu banyu bakeneye ibikorwa remezo mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu nk’imihanda,"

"Koreya ifite ubunararibonye bw’imyaka isaga 40 mu bijyanye no guteza imbere ibikorwa remezo by’umwihariko iby’imiturire."

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy, yavuze ko baganiriye ku kwihutisha imishinga ibihugu byombi bisanzwe bifatanyamo, irimo umuhanda Kigali - Muhanga bemeranyijwe ko ugomba gutangira gukorwa mu gihe cya vuba.

Ati "Ibindi ni ibikorwa binini mu bwubatsi, cyane cyane mu bwubatsi bw’imiturire [...] ariko rero na Koreya nk’igihugu hariho byinshi twabigiraho, kimwe mu byo twabigiraho ni uburyo bavuguruye imiturire yabo mu myaka ishize irenga 40,"

Yakomeje agira ati “Hari igihe bari mu rwego rw’ubukungu nk’ubw’u Rwanda ruriho uyu munsi, ndetse n’ibibazo by’imiturire bari bafite byasaga n’ibyo dufite, aho usanga dufite abaturage benshi ku butaka buto dukeneye kubaka tujya hejuru ariko rimwe na rimwe kugira ngo tubihuze ntibidukundire."

Minisitiri Dr. Gasore yakomeje avuga ko uretse kuba hari ibyo Igihugu cyakwigira kuri Koreya, hari n’amahirwe y’ishoramari kuko mu bagendanye na Minisitiri Dr. Sangwoo harimo abashoramari batandukanye.

Ati "Tubona rero hari amahirwe y’ishoramari ahari yo kuba abikorera bo muri Koreya badufasha no guteza imbere imishinga y’ubwubatsi dufite muri Kigali, bayubaka bo ubwabo ndetse banayitera inkunga."

Umubano w’u Rwanda na Koreya y’Epfo watangiye mu 1963. Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu 2016, iki gihugu cyasinyanye na Leta y’u Rwanda amasezerano ajyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi mbere y’uko mu 2020 ibihugu byombi byemera gukoresha ikirere cya buri ruhande, mu gihe mu 2023 byasinye amasezerano akuraho gusoresha kabiri abaturage b’ibihugu byombi.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouad yashimiye Sangwoo ku bw'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi
Dr. Sangwoo yavuze ko uruzinduko rwe rwari rugamije mbere na mbere kwifatanya n'Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994
Ibihugu byombi byaganiriye ku guteza imbere ubufatanye mu bikorwaremezo n'ubwubatsi
Dr. Sangwoo yavuze ko uruzinduko rwe rwari rugamije mbere na mbere kwifatanya n'Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994
Umubano w’u Rwanda na Koreya y’Epfo watangiye mu 1963. Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .