00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minicom yatanze icyizere ku iyuzuzwa ry’isoko rya Rubavu rimaze imyaka isaga 11 ryubakwa

Yanditswe na Muhire Desire
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 12:29
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, yijeje abaturage bo mu Karere ka Rubavu ko isoko rya Rubavu rimaze imyaka 11 ryubakwa rigiye kwihutishwa.

Isoko rya Rubavu ryahoze rizwi nk’irya Gisenyi, ni umushinga munini watangiye mu 2010, aho ryari kuba ari isoko rigezweho kandi rigafasha mu bucuruzi bwaba ubw’abanyarwanda ndetse n’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi imirimo yaryo yaradindiye, ku buryo ritaruzura nyuma y’imyaka isaga 11 ryubakwa.

Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko nubwo habayeho ibibazo hagati y’Akarere ka Rubavu na ba rwiyemezamirimo ariko bigiye gushakirwa umuti.

Yagize ati “Mu by’ukuri icyo twaganiriye kandi koko gihari ni uko kuba ryaratinze hari ibibazo byabayeho ariko ubu hari icyizere kubera ko akarere n’abikorera hari ubushake bafite. Icyo tugiye kubafasha ni ugusubira inyuma tukareba ibyo badahuriraho bijyanye n’imibare itanoze.”

Yakomeje avuga ko ahari amafaranga ya Leta hagomba gukurikiranwa kugira ngo atange umusaruro ku baturage nkuko biba byateganyijwe.

Isoko rya Rubavu rimaze imyaka 11 ritaruzura

Ati “Ubusanzwe iyo harimo amafaranga ya Leta hari uburyo bicamo, turaza gushyiraho itsinda rero ku buryo bikurikiranwa hanyuma tuzabinyuze muri komite ishinzwe kureba ibijyanye n’ishoramari rya Leta hanyuma byihute.”

Iri soko rya Rubavu ryari ryaratangiye kubakwa n’akarere mu 2010, Akarere kaza kunanirwa biturutse ku mikoro riza guhabwa Sosiyete ya ABBA Ltd.

Icyo gihe Komite Nyobozi y’Akarere mu masezerano yari yagiranye na ABBA Ltd yavugaga ko igomba gutanga miliyari 1,3 Frw.

Ukunaniranwa hagati y’ubuyobozi bw’akarere na ABBA Ltd byatumye hitabazwa inkiko ndetse nyuma y’imanza zahuriwemo byaje kurangira akarere gatsinze, maze tariki 7 Gashyantare 2017, Umuhesha w’Inkiko ashyikiriza iryo soko Ubuyobozi bw’akarere.

Byasabaga ko Akarere kabanza kurihabwa n’Inama y’Abaminisitiri rikavanwa mu mutungo bwite wa leta nabyo bikorwa mu 2019 ari nabwo ibiganiro byahise bitangira hagati y’akarere n’abikorera.

Mu Ukuboza 2020, nibwo akarere ka Rubavu kashyikirije sosiyete RICO iri isoko rya Rubavu ngo abe ariyo itangira kuryubaka.

Kimwe mu bindi bibazo birimo bikomeje kuba intandaro yo gutinda kuzura ni miliyoni 276 Frw atavugwaho rumwe hagati y’Akarere na rwiyemezamirimo wahawe kubaka iri soko.

Aya ni amafaranga bivugwa ko yagombaga kwishyurwa n’Akarere ku mirimo itari yararangiye ubwo iyo sosiyete yahabwaga kuryubaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .