00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Min Gatete yijeje igisubizo ku kibazo cy’ibura ry’amazi ku Mayaga

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 January 2022 saa 01:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, yavuze ko ashingiye ku rugomero rw’amazi rwa Shyogwe- Mayaga rwamaze kuzura, ikibazo cy’ibura ry’amazi mu gice cy’Amayaga kigiye gukemuka mu buryo burambye.

Yabigarutse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022 ubwo yasuraga ibikorwa remezo bitandukanye by’amazi n’amashanyarazi mu Ntara y’Amajyepfo.

Hamwe mu ho yasuye ni urugomero rw’amazi rwa Shyogwe- Mayaga ruri hagati y’uturere twa Ruhango na Muhanga rufite n’uruganda ruyatunganya akoherezwa mu baturage kuko rwagenewe kuyakwirakwiza mu gice cy’Amayaga.

Urwo rugomero rwakozwe kugira ngo rukwirakwize amazi mu gice cy’Amayaga cy’uturere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza ndetse no mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Mu 2019 rwarangiritse kubera imvura nyinshi yaguye amazi aruzura ararenga ku buryo byagize ingaruka haba ikibazo cy’ibura ry’amazi yagaburiraga Amayaga mu turere twa Kamonyi na Ruhango na Nyanza ndetse no mu gice cya Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Kuri ubu rwamaze kubakwa neza ku buryo rutanga amazi agera kuri metero kibe 2800 (2800m³).

Minisitiri Gatete ati “Ubu rero icyari kituzanye ni ukureba aho imirimo yakozwe yarangiye umwaka ushize yakozwe na Engineering Brigade, twasanze akazi yaragakoze neza cyane nk’uko twabishakaga kuko aya mazi atazongera kureka ngo yongere arenge hano agire ibyo yangiza, ahubwo akayoborwa neza agakorwa neza, noneho n’ubwo hagwa imvura nyinshi cyane uko byaba bimeze kose ntihabe ikibazo.”

Yakomeje avuga ko ayo mazi agifite igihe cy’umwaka wose cyo kureba niba ahari ikibazo gihari kugira ngo gikosorwe hakiri kare noneho umushinga ushyirwe mu maboko ya Leta.

Ubwo urwo rugomero rw’amazi rwamaraga kwangirika, byagize ingaruka ku baturage bo mu gice cy’Amayaga.

Bishimira ko kuba urugomero rwaramaze kubakwa bigiye kubafasha kugira isuku muri byose no guca ukubiri n’indwara zikomoka ku mwanda.

Uwingeneye Odette wo mu Karere ka Ruhango ati “Hano iwacu kubona amazi meza byari ikibazo; tumaze igihe kinini dukoresha amazi mabi ariko turashimira ubuyobozi bwatwubakiye ruriya rugomero n’uruganda rw’amazi.”

Abaturage bagiriwe inama yo kujya bafata neza ibikorwa remezo bubakirwa kandi bakabibyaza umusaruro kuko buba byatanzweho amafaranga menshi.

Hamwe mu ho yasuye ni urugomero rw’amazi rwa Shyogwe- Mayaga ruri hagati y’uturere twa Ruhango na Muhanga rufite n’uruganda ruyatunganya akoherezwa mu baturage
Minisitiri Gatete yasuye ibikorwa remezo bitandukanye mu Ntara y'Amajyepfo
Urugomero rwa Shyogwe- Mayaga rwamaze kubakwa neza ku buryo rutanga amazi agera kuri metero kibe 2800

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .