Made in Rwanda Expo2018: BDF yasobanuye uko imishinga yunguka yabona ingwate ku nguzanyo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 Ukuboza 2018 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Abitabira imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rya 2018, barasobanurirwa byimbitse uko Ikigega gitanga ingwate ku mishinga mito n’iciriritse, BDF, cyabafasha kubona ingwate ku nguzanyo mu bigo by’imari bikorera mu Rwanda.

Ubwo IGIHE yasuraga ikibanza cyayo mu imurikagurisha ku wa 3 Ukuboza, Chantal Miringiro, ushinzwe gutanga serivisi inoze muri BDF, yavuze ko ‘Turasobanura serivisi zacu kugira ngo abaje kumurika ibyo bakora n’abaje gusura ibimurikwa, bamenye uburyo BDF ishobora kubafasha kwiteza imbere.’

Yakomeje agira ati “Serivisi turi kubwira abantu batugana muri iri murikagurisha ni ijyanye n’ingwate ku nguzanyo.”

Ihabwa buri mushoramari wese ushaka inguzanyo mu bigo by’imari, afite umushinga mwiza ubyara inyungu ariko akabura ingwate ihagije ikigo cy’imari kimwaka kugira ngo kiyimuhe.

Miringiro ati “Turi hano nka BDF kugira ngo uwo muntu aho ari hose amenye ko yamushyigikira ku ngwate. Urugero tuyitangaho si 100% ahubwo ni mu byiciro.”

Yasobanuye ko urubyiruko, abakobwa n’abagore bahabwa ingwate ku kigero cya 75%, abagabo bari hejuru y’imyaka 30 bahabwa ingwate ku kigero cya 50%.

Yishyurwa mu gihe kitarenze imyaka 10 ku mutungo utimukanwa. BDF itanga ingwate itarenze miliyoni 500Frw ku mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bitajyanye nabwo.

Ingwate ku nguzanyo yo kuzahura ubucuruzi, BDF yishingira 30% y’inguzanyo yahawe ubuhinzi bw’igihe gito yishyurwa mu mwaka umwe na 50% ku yahawe ubucuruzi bw’igihe gito n’igiciriritse, yishyurwa mu myaka itanu.

Ingwate ntarengwa ni miliyoni 500Frw ku buhinzi n’ubworozi na miliyoni 20Frw ku kuzahura ubucuruzi. Komisiyo ku ngwate ni 2% hatarimo imisoro ku mabanki na 1% imisoro ku bigo by’imali iciriritse na za Sacco.

Miringiro ati “Urumva ko ari amahirwe ku bantu bari hano mu imurikagurisha rya Made in Rwanda n’abanyarwanda muri rusange bashaka kwiteza imbere. Uwagira ikibazo cy’ingwate wese, yaba afite umwunganizi ariwe BDF.”

Habimana Emmanuel, umusaza wo mu Karere ka Huye IGIHE yasanze ku kibanza cya BDF, yavuze ko “Uburyo bwa BDF numvise ari ibintu byiza cyane kuko akenshi umuntu ashobora kugira igitekerezo ariko akabura amafaranga yo kugikora kandi akenshi umuntu ayabura kuko nta ngwate afite.”

Yakomeje avuga ko ‘Ibisobanuro yahawe bishobora gufasha abantu kugera ku ndoto z’imishinga bafite cyane cyane mu gihe bibaza uko bakorana n’ibigo by’imari.’

BDF ivuga ko ‘Ishaka ko abantu bamenya uburyo bakorana nayo, bagasobanukirwa serivisi zayo cyangwa bagasobanuza bahamagaye kuri 4777.

BDF yahishuye uko imishinga yunguka yabona ingwate y’inguzanyo
Chantal Miringiro, ushinzwe gutanga serivisi inoze muri BDF ari gusobanurira serivisi y'ingwate ku nguzanyo, Habimana Emmanuel wo mu Karere ka Huye
Habimana Emmanuel ari gusobanuza umukozi wa BDF ibyo atari asobanukiwe
Miringiro yabwiye Habimana ko urubyiruko, abakobwa n’abagore bahabwa ingwate ku kigero cya 75%, abagabo bari hejuru y’imyaka 30 bahabwa ingwate ku kigero cya 50%

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza