00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose bizashoboka mu myaka ibiri?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 July 2022 saa 09:19
Yasuwe :

Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, ivuga ko amashanyarazi amaze kugera kuri 71,9% by’ingo zose mu gihugu, zivuye kuri 35,7% mu 2017. Ni urugendo rukomeye, ndetse intego ni uko azagera ku baturarwanda bose mu 2024.

Ni amashanyarazi agomba kuboneka mu buryo butandukanye, burimo ingufu z’izuba cyangwa umuyoboro mugari ushingiye ku ngomero na gaz methane.

Habura imyaka ibiri gusa kugira ngo 2024 igere, mu gihe abaturage batagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bakiri hejuru ya 29%.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng. Ron Weiss, aheruka kuvuga ko hashingiwe ku mishinga itandukanye igamije guteza imbere ingufu mu Rwanda, intego yo kugeza amashanyarazi ku ngo zose ishoboka kandi izagerwaho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwase Patricie, yashimangiye ko yizeye neza ko intego igihugu cyihaye nta kabuza zizagerwaho.

Yabivuze mu minsi ishize ubwo hatahwaga sitasiyo y’amashyanyarazi mu Karere ka Nyabihu, yubatswe mu Murenge wa Mukarange itwaye asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Yitezweho kongera ingufu z’amashanyarazi yatangwaga mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Rubavu, Musanze na Muhanga.

Eng. Uwase yavuze ko hari gahunda yo kugabanya amashanyarazi atakara nibura kugera ku kigero cya 15% avuye kuri 19% uyu munsi, ayo yose ahubwo agakoreshwa mu ngo.

Ibi bizakorwa binyuze mu kurushaho kwifashisha ikoranabuhanga cyangwa uburyo bugezweho mu kumenya ahari ikibazo, ku buryo n’ibikorwa byo gukurikirana bigenda neza.

Ubusanzwe agace kagezemo umuriro w’amashanyarazi kaba kitezweho gutera imbere, binyuze mu gutangira imishinga mito n’iciriritse.

Ibyo ariko byasaga n’ibikomwa mu nkokora n’abahawe amashanyarazi adafite imbaraga zo kuba yabyazwa ubucuruzi.

Minisitiri Uwase yavuze ko hariho gahunda yo gusimbuza ahantu hose hashyizwe umuriro w’urutsinga rumwe, hagashyirwa intsinga eshatu kugira ngo bagerweho n’amashanyarazi agira icyo abamarira.

Yakomeje agira ati "Ubu ngubu turi kubikosora, ariko icyiza nahise mbwira abayobozi twari kumwe, ni uko bitazongera kubaho ko dukora monophase (urusinga rumwe) kuko twasobanukiwe neza ko atari byiza ko umuturage yifuza kugira igikorwa akora ngo nacana amashyarazi yange kuza."

Umushinga wa miliyoni 600 z’amadolari witezweho impinduka

Imwe mu mishinga ikomeye yitezweho kongera uburyo bw’imitangire y’umuriro mu Banyarwanda ni uri gushyirwa mu bikorwa na REG.

Eng Uwase yasobanuye ko uyu mushinga witezweho impinduka zidasanzwe muri gahunda yo kugeza umuriro ku Banyarwanda benshi.

Yakomeje ati "Hari ishoramari rindi rigikenewe Leta irabizi, turi gukora n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu minsi ishize twatangije umushinga wa miliyoni 600 z’amadorali muri gahunda yo gukwirakwiza umuriro."

Yavuze ko nubwo uyu mushinga urimbanyije kandi witezweho impinduka zidasanzwe, kugeza ubu hagikenewe ishoramari rindi mu rwego rwo kugera ku ntego igihugu cyihaye.

Rumwe mu nganda zitezweho kongera amashanyarazi mu gihugu
Ibikorwa remezo bifasha mu gukwirakwiza amashanyarazi bikomeje kongerwa
Leta yongereye ishoramari mu bikorwaremezo bigabanya amashanyarazi atakara
Abaturage bagiye kujya bahabwa amashanyarazi afite ingufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .