Kirehe:Uruganda rwa ENAS rwatangiye gupfunyika ifumbire mu mifuka y’ibiro biri munsi ya 50

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Uruganda Nyarwanda, ENAS, rukora ifumbire mvaruganda rugendeye ku miterere y’ubutaka bw’u Rwanda mu rwego rwo korohereza abahinzi rwatangiye kubapfunyikira ifumbire ya NPK mu dufuka tw’ibiro bitandukanye birimo utw’ibiro 20 n’ibiro 10 ndetse na bitanu.

Ibi bije mu gihe ifumbire uru ruganda rwa ENAS rwakoraga, yabaga ipfunyitse mu mufuka w’ibiro 50 gusa.

Ubwo uru ruganda rwa ENAS rwamurikiraga amakoperative y’abahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Kirehe, ifumbire ifungiye mu dufuka tw’ibiro bitanu, icumi na 20, aba bahinzi babwiye IGIHE ko babyshimiye kuko bizabafasha kongera umusaruro.

Bemeza ko kugura ibiro 50 by’ifumbire byabagoraga kuko byabasabaga guteranya amafaranga kugira ngo bayigure kandi bikanabatwara umwanya wo guhura kugira ngo bayigabane.

Bashimangira ko ubu buri muhinzi azajya agura ifumbire bitewe n’ubushobozi bwe n’ubuso bw’aho ashaka guhinga.

Umuhinzi w’umuceri mu Murenge wa Mushikiri, Habiyaremye Théoneste yagize ati "Twari tumenyereye kubona ifumbire ifunzwe mu mifuka y’ibiro 50 tukagira imbogamizi y’uko yageraga kuri kopetative kuyiha abahinzi bakagorana. Wasangaga umuhinzi wari ukeneye ibiro 20 bisaba ko ufungura umufuka w’ibiro 50 kugira ngo ukureho ibyo biro ashaka bigatuma ifumbire isigaye inangirika.”

Umuyobozi w’amakoperative ahinga umuceri mu Karere ka Kirehe, Karikwera Donatha, yavuze bahuraga n’imvune iyo babaga bagiye kugabana ifumbire y’ibiro 50.

Ati “Ubundi hari harimo imvune cyane cyane mu gihe cyo kugabana umufuka w’ifumbire w’ibiro 50. Twatakazaga igihe kuko iyo twazanaga ibyo biro nka koperative yajya kuyihereza abahinzi igasaba ko bategereza abantu kugira ngo bazakusanye bafate biro by’uwo mufuka ariko ubu umuntu azajya aterura ibingana n’umurima we agende.”

Ushinzwe ibikorwa by’amafumbire mu ruganda rwa ENAS, Harerimana Innocent, yavuze ko bahisemo gupfunyika ifumbire y’ibiro bitandukanye mu mifuka kugira ngo borohereza buri muhinzi kubona ifumbire.

Ati “ Nyuma yo kuganira n’abahinzi twasanze gufunga ifumbire mu biro 50 akenshi bibatera igihombo bigatera n’ifumbire kwangirika kuko abahinzi bose ntibafite ubuso bwaterwaho ibiro 50. Iyo akeneye ibiro bikeya rero bisaba ko afungura umufuka bagafata ibiro akeneye, urumva ibisigaye ko adashobora kubifunga nk’uko byari bimeze bigatuma ya fumbire yangirika.”

Yongeyeho ko ibi bizatuma na wa muhinzi ufite ubuso buto abasha kubona ifumbire akeneye mu buryo bumworoheye.

Uruganda rw’Ifumbire rwa ENAS rwatangiye gukora mu 2016. Ku mwaka rubasha gukora toni zigera ku bihumbi 10 by’ifumbire mvaruganda.

Abahinzi bishimiye kumurikirwa ifumbire ifunitse ku buryo buboroheye
Abaterankunga ba ENAS bari baje kumurikira abahinzi ifumbire ifunitse mu buryo bushya
Abaterankunga b'uruganda rwa ENAS bishimiye kuba ifumbire yarashyizwe mu dufuka tw'ibiro bitandukanye
Ahatunganyirizwa ifumbire
Amwe mmu moko y'ifumbire Uruganda rwa ENAS rukora
Nyir'uruganda rwa ENAS, Nkubiri Alfred aganiriza abahinzi
Ubwo hamurikwagwa ifumbire y'ibiro bitanu
Umuhinzi w’umuceri mu Murenge wa Mushikiri, Habiyaremye Theoneste ni umwe mu bahinzi bemeza ko kuba bafungiwe ifumbire mu mifuka ifite ibiro bitandukanye bizabafasha kongera umusaruro
Umuhinzi yahise atangira gukoreshai fumbire yahawe
Umuyobozi w’amakoperative ahinga umuceri mu Karere ka Kirehe ,Karikwera Donatha, ashimangira ko mbere bahuraga n’imvune iyo babaga bari kugabana ifumbiri y'ibiro 50
Uruganda rwa ENAS rukora ifumbire itandukanye
Ushinzwe ibikorwa by’amafumbire mu ruganda rwa ENAS, Harerimana Innocent,yemeza ko bahisemo gupfunyika ifumbire y'ibiro bitandukanye kugira ngo boroherereze abahinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .