00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Guhinga ikawa byababereye umuti w’amakimbirane yo mu miryango

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 January 2022 saa 02:42
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bahinga ikawa baravuga ko byabarinze amakimbirane yo mu miryango, bibafasha mu kwiteza imbere no guha icyerekezo imiryango yabo.

Ibi biravugwa n’abagore babarizwa muri koperative (TUK) Twongere Umusaruro wa Kawa ibarizwa mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.

Iyi koperative yashinzwe mu mwaka wa 2015 ifite ikawa iri kugurishirizwa mu imurikagurisha riri kubera mu Mujyi wa Dubai.

Ni imwe mu zizwiho guhinga no gutunganya ikawa nziza ikunze kwifashishwa mu guhagararira u Rwanda.

Ikawa bahinga bavuga ko nabo ubwabo batangiye kuyinywaho bifashishije uburyo gakondo.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze uburyo guhinga ikawa byatumye biteza imbere bakava mu buzima bubi bagatangira kwiteza imbere.

Nzamukosha Cartas uhinga ikawa mu Karere ka Kayonza yagize ati “Aho ninjiriye muri koperative naratinyutse cyane kuko nabonye amahugurwa menshi yo kumenya uko nakorera kawa, ubu bantangirira ubwisungane mu kwivuza njye n’umuryango wanjye, ikindi ugeze mu cyaro kugira ngo ubone umugore watangiye kwizigamira muri Ejo Heza si henshi wamubona ariko njye ndizigamira.”

Nzamukosha avuga ko amafaranga akura mu ikawa ataraba amenshi cyane ariko afite imishinga myinshi yo kwagura ubu buhinzi kuburyo yabukora kinyamwuga.

Musabimana Hélène we avuga ko aho agiriye muri iyi koperative yamenye gusabana n’abandi, anamenya n’uburyo yakwifashisha akiteza imbere.

Ati “ Ibaze umugore urera abana barindwi wabashije kubishyurira amafaranga y’ishuri, nkubaka inzu nziza itankoza isoni babamo kandi nkanabasha kubishyurira n’ibindi nkenerwa byose.”

Guhinga ikawa byaciye amakimbirane yo mu miryango

Bamwe mu bagore babarizwa muri koperative ya TUK ihinga ikawa mu Murenge wa Rukara, bavuga ko kuva aho batangiriye ubu buhinzi ngo byagabanyije amakimbirane mu ngo zabo.

Nzamukosha yagize ati “ Umugore n’umugabo bafitanye amakimbirane bagira isoni zo kuza mu bandi ukumva ufite ipfunwe, ubu abagore bose tubana muri koperative bahora bitwararika kugira ngo batagaragara mu bikorwa by’amakimbirane bo n’abagabo babo.”

Musabimana we yavuze ko amahugurwa menshi bahora bahabwa abasaba kuba nkore neza bandebereho aho batuye, abafasha mu gukomeza kwirinda amakimbirane.

Ati “ Ikindi iyo bumvise hari utabanye neza n’umugabo we bamugeraho bakamuganiriza kuburyo ibibazo bikemuka. Uko kutuba hafi rero kuturinda kuba twagira amakimbirane mu miryango yacu.”

Umuyobozi wa koperative Twongere Umusaruro wa kaw(TUK), Nyinawumuntu Agnes, yavuze ko kuva aho batangiriye koperative hari byinshi byahindutse ku banyamuryango babo.

Ati “ Abanyamuryango bacu uretse ibikorwa tubakorera nko kubishyurira amafaranga ya Ejo Heza, ubwisungane n’ibindi, tunabafasha gukora ingendoshuri bakigira ku bandi baturage biteje imbere, ikiba kigamijwe ni ugutuma imibereho yabo irushaho kuba myiza, bakanakora ubu buhinzi kinyamwuga.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel uherutse gusura iyi koperative, yashimye imikorere yayo ayizeza ubufasha burimo ku kuba hakorwa neza umuhanda ujya kuri koperative, kugezwaho amashanyarazi n’ibindi.

Kuri ubu koperative Twongere Umusaruro wa Kawa ibarizwamo abanyamuryango 163 barimo abagore 159 n’abagabo bane. Kuri konti yabo hariho miliyoni 37 Frw z’inyungu bakura muri ubu buhinzi.

Mu cyerekezo bafite ni uko bagira ikawa yaba iya mbere ku isi kuko mu marushanwa aheruka ikawa yabo yabaye iya 30 mu bihugu 93 byari byamuritse ikawa.

Ikawa y'i Kayonza barifuza ko iza mu za mbere ziryoshye ku Isi
Koperative yatumye birinda amakimbirane mu miryango yabo
Aba baturage batangiye kwitunganyiriza kawa ku buryo nabo mu ngo zabo bayinywa
Kuri ubu aba baturage basigaye bananywa ikawa nyuma yo kuyihinga
Guverineri Gasana yijeje aba baturage ko bagiye gukorerwa umuhanda ujya kuri koperative ndetse banafashwe kwegerezwa amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .