Iyi mirenge iri mu mirenge iri inyuma mu kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi. Nko mu murenge wa Mutuntu umuriro w’amashanyarazi ari mu kagari kamwe gusa.
Nirere Pelagie wo mu murenge wa Mutuntu mu kagari ka Kinyozwe wacanaga igishirira ku mugoroba ngo abashe kubona, yavuze ko amashanyarazi ahawe agiye kumuhindurira ubuzima.
Ati "Nafataga umwana nkamuha igishirira kugira ngo mbone uko nsasa. Ndumva nkeye ku mutima kubera ko mbonye amatara".
Nyirabanyiginya, umupfakazi ukuze wibana, avuga ko ubuzima bwari bumugoye, kuko hari igihe yacanaga umuriro ukamuzimana.
Ati "Ndumva nishimye kubera ko mbonye amashanyarazi, aka karadiyo karajya kamara irungu kuko umugabo wanjye yarapfuye, ndibana".
Buri muryango wahawe, umurasire, radiyo n’amatara atatu arimo iry’umutekano ryiyatsa iyo hanyuzeho umuntu.
Abaturage bahawe aya mashanyarazi ni abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.Bavuga ko aya matara azafasha abana gusubiramo amasomo nijoro, afashe abaturage kubona umuriro wa telefone n’ibindi.
Evariste Bangambiki, umukozi ushinzwe itumanaho muri One Acre Fund-Tubura yahaye aba baturage aya mashanyarazi, yavuze ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo gushyigikira Leta, muri gahunda yo kwegereza abaturage amashanyarazi.
Ati "Iki gikorwa cyagitekereje mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, aho biteganyijwe ko muri 2024 abaturage bose bazaba bafite amashanyarazi 100%".
Umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe serivisi z’ubutaka, Nyirashyirambere Jeannette yagaragaje ko imirenge ya Twumba na Mutuntu ikiri inyuma mu mashanyarazi ariyo mpamvu bayitekerejeho.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, ubwo aheruka gusura umurenge wa Twumba, yatunguwe no gusanga akagari kamwe ariko gusa kageramo umuriro w’amashanyarazi abasezeranya ko agiye kubakorera ubuvugizi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!