Ishusho y’ubutunzi bw’abaherwe ba mbere muri Afurika n’icyerekezo mu myaka iri imbere

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 24 Mutarama 2020 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Umugabane wa Afurika ukomeje gutera imbere muri rusange ari nako wibona ku ruhando rw’Isi mu kugira abaherwe benshi bafite ubutunzi bungana na miliyari y’amadolari.

Forbes Magazine yerekana ko iyo witegereje usanga umugabane wa Afurika urimo kugwiza abaherwe kuko mu myaka icyenda ishize ibihugu bine bya Afurika ari byo byari bifite abaherwe bafite miliyari y’amadolari.

Ni mu gihe ubu mu bihugu 54 bya Afurika, umunani bifite abaherwe babarirwa muri miliyari y’amadolari. Misiri na Afurika y’Epfo, buri kimwe gifite batanu, Nigeria ifite bane naho Maroc ikagira babiri.

Forbes yerekana ko ibindi bihugu bifite umuherwe umwe ufite miliyari ari; Algeria, Angola, Tanzania na Zimbabwe.

Nubwo bimeze gutya, bamwe mu baherwe ba Afurika umutungo wabo ukomeje kwiyongera ariko hari n’abo ugabanyuka bitewe n’impamvu zirimo kugabanyuka kw’agaciro k’imigabane y’ibigo byabo ku Isi.

Umuherwe w’umunya-Zimbabwe, Strive Masiyiwa, ni umwe mu bo ubutunzi bwabo bwagabanyutseho kimwe cya kabiri. Ubutunzi bwe bushingiye ku bijyanye n’ibigo by’itumanaho.

Afite imigabane myinshi mu bigo bibiri biri ku isoko ry’imari n’imigabane. Gusa icyemezo cy’igihugu cye cyo muri Kamena cyo guhagarika ikoreshwa ry’amafaranga y’amahanga hagakoreshwa idolari rya Zimbabwe gusa, cyateje izamuka ry’ibiciro ndetse agaciro k’iryo dolari rishya karagabanuka.

Ibi byatumye imigabane ya Masiyiwa mu bigo by’itumanaho Econet Wireless Zimbabwe n’ikigo cy’imari Cassava Smartech itakaza agaciro ugereranyije n’idolari rya Amerika.

Ubukungu bwa Masiyiwa bwaragabanyutse bugera kuri miliyari 1.1 y’amadolari, buvuye kuri miliyari 2.3 z’amadolari umwaka ushize, bituma ari we wa mbere ubutunzi bwe bwagabanyutse cyane mu baherwe 20 ba mbere muri Afurika.

Umuherwe Abdulsamad Rabiu, ubu afite ubutunzi bwa miliyari $3.1 avuye kuri miliyari $1.6 umwaka ushize.

Muri Mutarama, Rabiu yafashe ikigo kigurisha sima cyitwa Cement Company of Northern Nigeria (CCNN), mu Ukuboza 2019 cyari gifite agaciro ka miliyoni $600 agihuza n’ikindi kigo cye Obu Cement, cya miliyoni $600.

Byabyaye ikigo kimwe cya BUA Cement Plc, kijya ku isoko ry’imari n’imigabane tariki 8 Mutarama 2020, gifite agaciro kikubye gatatu ako ibigo bibiri byari bifite mbere yo kubihuza.

Umuvugizi wa Rabiu yabwiye Forbes, ko uyu muherwe afite imigabane ingana na 98% muri icyo kigo.

Umuherwe Nassef Sawiris, niwe wongereye cyane ubutunzi bwe aho yageze kuri miliyari $8 avuye kuri miliyari $6.3 umwaka ushize. Ku nshuro ya mbere yageze ku mwanya wa kabiri mu baherwe ba Afurika.

Umutungo we ahanini uturuka ku migabane ingana na 5.7% afite mu ruganda rukora inkweto rwa Adidas, ifite agaciro ka miliyari $4 zirenga.

Kwiyongera kw’agaciro k’imigabane ya Adidas byonyine byamwongereye hafi miliyari $1.5 ku butunzi bwe kuva muri Mutarama 2019. Sawiris afite kandi imigabane ifatika mu ruganda rukora ifumbire rwa OCI N.V.

Umwaka ushize Sawiris n’umushoramari w’Umunyamerika, Wes Edens, baguze imigabane yari isigaye atari iyabo mu ikipe ya Aston Villa FC mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Umutungo w’abaherwe bose muri Afurika uwuteranyije ubarirwa muri miliyari $73.4 uvuye kuri miliyari $68.7 umwaka ushize, ahanini bitewe n’izamuka ry’agaciro k’imigabane ku isoko.

Abandi baherwe bagera ku munani, imitungo yabo yarazamutse cyangwa imanukaho nibura miliyoni $700.

Ku mwaka wa cyenda yikurikiranya, Aliko Dangote ukomoka muri Nigeria, niwe mukire wa mbere muri Afurika, aho abarirwa ubutunzi bungana na miliyari 10.1$, akaba yarasubiye inyuma avuye kuri miliyari $10.3 umwaka ushize.

Iri gabanuka ryatewe ahanini n’imanuka ry’agaciro k’imigabane y’uruganda rwe rwa Dangote Cement, ari nabwo butunzi bukomeye afite.

Ubutunzi butahindaguritse ariko bushobora guhananuka mu mwaka utaha, ni ubw’abagore babiri ari bo; Isabel dos Santos, umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Angola, Jose Eduardo dos Santos.

Mu kwezi gushize, urukiko rwo muri Angola rwategetse ko imitungo ya Isabel n’umugabo we Sindika Dokolo, iri muri icyo gihugu ifatirwa.

Iyo irimo imigabane afite mu kigo cy’itumanaho cya Unitel, ndetse n’iyo afite muri banki zo muri Angola, ikinyamakuru Forbes, cyerekana ko ibarirwa muri miliyoni z’amadolari.

Isabel dos Santos yavuze ko ibyakozwe birimo ibinyoma byinshi kandi agomba kurwanya iki cyemezo akoresheje amategeko ya Angola ndetse n’ayo ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu Forbes ibarura ko umutungo wa Isabel wagabanyutseho miliyoni $100, aho ubarirwa muri miliyari $2.2, ariko bitewe n’aho ikibazo cye kigeze mu mategeko, uyu mugore ubutunzi bwe buzakonkoboka cyane.

Aliko Dangote niwe muherwe wa mbere muri Afurika afite ubutunzi bungana na miliyari 10.1$
Nassef Sawiris wa kabiri muri Afurika afite miliyari 8$
Mike Adenuga, umuherwe wa gatatu muri Afurika ufite miliyari $7.7
Nicky Oppenheimer, uri ku mwanya wa kane mu baherwe b’abnyafurika na miliyari 7.7$
Johann Rupert, umuherwe wa gatanu w'umunyafurika ufite ubutunzi bwa miliyari $6.5

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .