Nyirakiza Jeanne w’imyaka 44, yashakanye na Rugazura Alexis w’imyaka 47, aho bafitanye abana batanu barimo babiri biga mu mashuri yisumbuye na babiri bari mu mashuri abanza.
Nyuma yo kujya muri gahunda y’iterambere iterwa inkunga na UNIBRA/SKOL, Nyirakiza avuga ko byamugiriye akamaro cyane kuko yabonye ubushobozi bwo kwita ku muryango we haba mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kubonera abana ibikenerwa ku ishuri.
Ati “Mbere yo kujya muri gahunda ya SKOL FXB Rwanda, ubuzima kuri njye bwari bugoye. Kugaburira umuryango w’abantu barindwi, kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kwishyura amafaranga y’ishuri ku bana byari bigoye.”
“Ku bw’amahirwe, twashyizwe muri iyi gahunda nziza. Kuva icyo gihe, ubuzima bwanjye bwarahindutse bigaragara. Twabonye ubufasha mu mirire, umuryango wose wabonye uko wivuza hakoreshejwe ubwisungane ndetse n’abana babona ibikoresho byo ku ishuri, imyambaro yo kwigana n’amafaranga y’ishuri.”
Nyirakiza Jeanne avuga ko kandi bahawe amahugurwa mu byiciro bitandukanye birimo ubuzima, imirire n’uburyo bazamura umutungo w’urugo.
Ati “Twize uburyo twateganyiriza ahazaza ndetse tukiha intego z’igihe kirekire zizakomeza kudufasha nyuma y’iyi gahunda. Nyuma y’ibyo, twahawe igishoro cyo gutangirana, dukora ibikorwa bibyara inyungu. Natangiye gucuruza imyambaro ya caguwa, ariko nyuma mpindura umushinga ubwo Guverinoma yabihagarikaga, ntangira gucuruza indagara.”
Yakomeje avuga ko icyo igihe babaga mu nzu bakodesha, ariko biyemeza kubaka iyabo, aho bazigamaga 1000 Frw ku munsi.
Ati “Ku mpera za 2018, twari tumaze kuzigama ibihumbi 485 Frw, ayo mafaranga tuyakoresha mu gutangira kubaka inzu yacu. Ntabwo byari byoroshye, ariko twarakomeje turabikora, twubaka inzu yacu, ubu ntitugikodesha.”
Ubufasha bahawe na SKOL na FXB, bwafashije umuryango wa Nyirakiza, abana batangira no kugira umusaruro mwiza mu ishuri mu gihe banubatse ikigega kinini kibika amazi.
Ati “Abana banjye bitwara neza mu ishuri kuko amanota yabo ari hejuru ya 70%. Twese byaduteye imbaraga kandi biduha icyizere.”
“Twatangiye kandi umushinga muto, kugira ngo twirinde kubura amazi, twakoze ikigega cya litiro 4500 mu gace dutuyemo. Dushobora no kuyagurisha abandi baturanyi igihe amazi yabuze.”
Nyirakiza kuri ubu aboha ibikapu, aho kimwe akigurisha 5000 Frw mu gihe n’umugabo we usanzwe ari umuzamu, akazi akora nijoro, kuri ubu na we azi kudoda.
Abakobwa batatu babo bakuru bakora envelope mu mpapuro, aho bashobora gukorera 7000 Frw ku cyumweru mu gihe basaza babo bato, batangiye korora inkoko, bakaba bafite esheshatu mu gihe batangiranye imwe.
Yakomeje agira ati “Dufite icyizere cy’ahazaza. Nta magambo mfite yihariye navuga nshimira UNIBRA/SKOL na FXB Rwanda, barakoze kuri buri kimwe.”
Umuyobozi mukuru wa UNIBRA, Thibault Relecom, yagize ati "FXB ni umushinga mwiza, uzamura ukanatera imbaraga abawurimo, abafatanyabikorwa ndetse n’abakozi bawo."
"Uruganda rwa SKOL, UNIBRA n’umuryango wanjye twishimiye cyane gushyigikira itsinda ridahwema gukora ibishoboka kugira ngo rihindure ubuzima bw’abari muri gahunda ya UNIBRA/SKOL FXB. Ku miryango yose igize gahunda za FXB, ndabifuriza ibyiza mu gihe kizaza."
Gahunda ya SKOL FXB Village yafashije abantu 460 kuva mu Ukwakira 2017, yatewe inkunga na SKOL mu gihe cy’imyaka itatu, ikaba izarangirana n’uyu mwaka wa 2020.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!