Inyubako ya KBC iherutse kwegukana igihembo mpuzamahanga yatangiye gukorerwamo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 6 Ukuboza 2018 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe gito imirimo yo kubaka inyubako nshya ya KBC iherereye Kimihurura mu Mujyi wa Kigali irangiye, 50% by’imyanya igenewe ibikorwa by’ubucuruzi n’ibiro yatangiye gukorerwamo.

Muri uyu mwaka nibwo inyubako nshya ya KBC (Kigali Business Center) yuzuye neza, ibikorwa byo kuyivugurura no kuyiha isura nshya byarangiye muri Kanama 2018.

Yaje isimbura indi yari yarubatswe mu 2003 yakoreragamo ibigo by’ubucuruzi na resitora byari bizwi nka La Planète Club, Chicken Tonight, Sony,Brioche,SNV, n’ibindi.

KBC yavuguruwe igice kimwe, hiyongeraho n’inyubako nshya ndende, ngari kandi yubatswe kijyambere, ibi biherutse no kuyihesha igihembo cya Africa Property Investiment Awards, nyuma yo guhiga izindi mu cyiciro cy’inyubako nziza ivuguruye muri Afurika y’Iburasirazuba (Best refurbished Building).

Uretse kuba ari inyubako iteye amabengeza, iragutse kuko ifite ahantu hashobora guparikwa imodoka zirenga 200 zitabyigana, n’amarembo abiri ku buryo izinjira, zidashobora kubangamirana n’izisohoka.

Kuri ubu ab’inkwakuzi bamaze gufungura ibikorwa byabo, kandi ntawatinya kuvuga ko bahisemo neza bitewe n’imiterere yayo n’aho iherereye bizatuma babona benshi bitabira kugura ibicuruzwa byabo na serivisi.

Mu bamaze gufata imyanya muri KBC ihuje amarembo yose y’Umujyi wa Kigali harimo amabanki nka Cogebanque, Equity Bank na Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR.

Hari kandi resitora zizwi zirimo; Neo Café, Camellia, Brioche, n’andi maduka acuruza ibintu bitandukanye birimo imyambaro n’ibindi nka Samsung, Saharsa Electronics, Avenue 250, House of Mono, BytheWay, Toy Kingdom, B Rose, Lili blossom, 14 Barber n’abandi.

Uretse imyanya yatangiye gukorerwamo, n’indi ba nyirayo barateganya kuza kuyikoreramo mbere y’uko umwaka wa 2018 urangira.

Mu gihe utifuza gucikanwa n’imyanya isigaye wagana aho iyi nyubako iherereye, Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre.

Ushobora kandi kubahamagara kuri +250784502951/+250788830888 na +250732000216. Wanasura urubuga www.kbc.rw cyangwa ukohereza ubutumwa kuri [email protected]

Abamenye ibanga ry'ibyiza bya KBC bahise bafatamo ibibanza ndetse batangira gukora
Amaduka arimo ay'imyenda n'inkweto yamaze gufungura imiryango
Iduka rya Avenue #250 riri mu yatangiye gukorera muri KBC
Imirimo yo kuvugurura no kubaka indi nyubako nshya ya KBC yarangiye muri Kanama 2018
Imitako igendanye n'iminsi mikuru ya Noheli iri mu bicuruzwa wasanga mu maduka amaze gufungura imiryango muri KBC ivuguruye
Imiterere n'ahantu KBC iherereye biyiha kuba amahitamo meza mu gihe wifuza gukora ubucuruzi bubyara inyungu
Iri duka naryo ryamaze kugeza ibikorwa byaryo muri KBC
Irindi duka ryamaze gufungura imiryango muri KBC ni iryitwa MoNo
KBC ifite amarembo abiri atandukanye ku buryo imodoka zinjira ntaho zihurira n'izisohoka
KBC iherutse kwegukana igihembo cy'inyubako nziza ivuguruye
KBC iherutse kwegukana Igihembo cy'inyubako nziza ivuguruye

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza