Inoti y’amafaranga 1000 n’iya 500 zigiye guhindurwa ku buryo zanahanagurwa zanduye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mutarama 2019 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere w’iki cyumweru yemeje amateka abiri ya Perezida arimo rimwe rishyiraho inoti nshya y’amafaranga igihumbi n’irindi rishyiraho iy’amafaranga magana atanu.

Izi noti zigomba gushyirwa ahagaragara na Banki Nkuru y’Igihugu zizasimbura izari zisanzwe zirimo inoti y’amafaranga igihumbi yari imaze imyaka igera kuri ine ku isoko n’iya magana atanu nayo yari yarasohotse mu 2015.

Inoti ya 500 Frw yari isanzwe yakunze kunengwa na benshi bagaragaza ko isaza vuba ugereranyije n’izindi. Bivugwa ko iyi note yari yaracapiwe mu Burusiya mu gihe izindi zacapiwe mu Budage.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yasobanuye ko inoti z’amafaranga 1000 n’iza 500, zizahindurwa kugira ngo zihuzwe n’ikoranabuhanga, zikorwe mu buryo buramba kandi zikomeye ku buryo niyo zakwandura bishoboka ko zahanagurwa.

Ati “Iri teka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 500 na 1000, rihuza ugusimbuza izamaze kuva ku isoko kugira ngo haboneke inoti zihagije zikenewe ku isoko ariko harimo no kuzihindura cyane cyane hibandwa ku gushaka inoti ikoranywe ubuhanga kurushaho kuko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, ishobora kuramba, itangirika vuba, ishobora kwandura ukaba wanayihanagura, ikaba yatinda ku isoko bityo ntibinahenda guhora dutumiza izindi, ariko noneho no gushyiramo ikoranabuhanga riteye imbere kurushaho ku buryo kuyigana birushaho gukomera”.

Ni ryari inoti zihindurwa cyangwa zigasimbuzwa?

Ubusanzwe iyo inoti zisohotse muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), zijya mu mabanki no mu bigo by’imari zigasohoka ku isoko zinyuze mu maboko y’abantu benshi, ku buryo iyo zisubiye muri banki haba harimo izangiritse n’izishaje zigasubizwa muri BNR.

BNR icyo gihe ikora mu bubiko bwayo ikazisimbuza inshyashya zigasubira ku isoko. Uko zigenda zisaza bitewe n’uko abantu bagiye bazifata mu bucuruzi mu guhaha, nyuma y’igihe runaka bwa bubiko bugenda bugabanuka kuko izamaze gusubira muri BNR, zarangiritse zidashobora kongera gukoreshwa, irazisenya ikazisimbura.

Buhoro buhoro bwa bubiko bugenda bugabanuka ku buryo biba ngombwa ko banki yongera gukoresha izindi zisimbura zazindi zavuye ku isoko.

Guhindura inoti ni ukuvuga ngo iyakoraga n’ibiyiranga bigiye guhinduka haze indi itandukanye nayo. Ibi nabyo birakenerwa nyuma y’igihe runaka cyane cyane ko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, haba hakenewe inoti ikomeye, iramba kurushaho ndetse no kuyirinda bihagije kurushaho ku buryo bigorana kuyigana.

Inoti y’amafaranga igihumbi yari isanzwe yiganje mu ibara ry’ubururu, uruhande rumwe irimo igishushanyo kigaragaza inzu ndangamurage y’u Rwanda, hakabamo igishushanyo cya mpande eshatu kirimo ishusho y’inuma.

Iya magana atanu nayo yari isanzwe mu ibara ry’ubururu bwerurutse irimo abana bari kwigira kuri za mudasobwa, hanyuma ku rundi ruhande hakabaho inka.

BNR ivuga ko byibura buri mwaka u Rwanda rutanga amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya Miliyari n’igice na Miliyari ebyiri rukoresha mu mahanga amafaranga akoreshwa mu gihugu.

U Rwanda rwatanze miliyari imwe na miliyoni 330 z’amafaranga y’u Rwanda mu gucapisha inoti nshya z’amafaranga y’u Rwanda 2000 na 5000, kugira ngo aya mafaranga akorwe asimbure ayari ashaje ku isoko.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko guhindura izi noti binagendanye no kuzihuza n'ikoranabuhanga
Inoti y'amafaranga 1000 n'iya 500 zigiye guhindurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza