00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingano y’ifumbire ikoreshwa mu Rwanda ishobora gutangira guhinduka mu duce tumwe na tumwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 April 2022 saa 09:29
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko mu minsi ya vuba, ingano y’ifumbire mvaruganda zikoreshwa hirya no hino mu gihugu ishobora guhinduka, bitewe n’imiterere y’ubutaka bwa buri gace.

Ni ibyitezwe mu bushakashatsi bumaze imyaka ibiri bukorwa binyuze mu mushinga Rwanda Soil Information Services (RwaSIS) ugamije kumenya ingano n’ubwoko bw’ifumbire ikenewe mu butaka bitewe n’agace.

Ubu bushakashatsi buri gukorerwa mu turere 27 ku bihingwa byatoranyijwe birimo umuceri, ibigori, ibishyimbo, ingano, imyumbati n’ibirayi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022, hatangijwe inama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri, igamije gusesengura amakuru y’ibanze y’ibyavuye mu gice cya mbere cy’ubushakashatsi, no kungurana inama kubyo gukosora no kwitaho mu gice cya kabiri.

Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi muri RAB, Dr Bucagu Charles, yavuze ko ubwo bushakashatsi bwari bukenewe kuko amakuru yerekeranye n’ubutaka buhingwa yari yarashaje.

Ati “Iyi nyigo iraduha uko ubutaka buteye, aribyo bizadufasha no kumenya ingano n’ubwoko bw’ifumbire abaturage bagomba gukoresha mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Nk’igice cy’Amajyaruguru kigizwe n’ubutaka bw’amakoro n’igice cy’Uburengerazuba gifite ubutaka kenshi bufite ibibazo by’ubusharire, abahinzi bari muri ibyo bice bibiri ntabwo bakabaye bakoresha amafumbire amwe, bamwe bakeneye amashwagara n’imborera nyinshi.”

Igerageza rya mbere ku butaka bwatoranyijwe ryatangiranye n’igihembwe cy’ihinga cyo kuva muri Nzeri 2021 kugeza muri Mutarama 2022.

Nubwo ubushakashatsi bugikomeje, Dr Bucagu yavuze ko hari ibyamaze kugaragara ko ifumbire yakoreshwaga hamwe na hamwe ishobora kwiyongera cyangwa ikabanyuka.

Ati “Nk’ibigori twari dusanzwe dukoresha DAP ibilo ijana na UREE ibilo ijana kuri hegitari, ariko biragaragara ko mu duce tumwe na tumwe, abaturage bakeneye kugabanya cyangwa bakongera.”

Mu gihe ubushakashatsi buzaba burangiye, Dr Bucagu avuga ko bizafasha mu kumenya ifumbire ikenewe mu bice runaka, byongere n’umusaruro.

Ati “Nitumara kumenya ibipimo bizashyirwa mu ikoranabuhanga bita Smart Nkunganire. Muri iryo koranabuhanga umuturage najya gusaba ifumbire n’imbuto, dushyiremo amakuru ajyanye n’aho ari ku buryo ikoranabuhanga rizahita rimukorera imibare ijyanye n’ubwoko bw’amafumbire akenewe.”

Ubuyobozi bw’umushinga RwaSIS buvuga ko bwatangiye gakusanya ibipimo by’ibanze (samples) by’ubutaka mu duce 60 dutandukanye mu gihugu, bugakorerwa isuzuma harebwa imyunyu bukeneye n’iyo budakeneye.

Umuyobozi w’Umushinga RwaSIS, Dr Jules Rutebuka (ibumoso) ni umwe mu bitabiriye inama nyunguranabitekerezo
Iby'ibanze byavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko buri gace k'u Rwanda gafite umwihariko ku ifumbire ikenewe bitewe n'igihingwa runaka
Dr Bucagu yavuze ko ibizava mu bushakashatsi bizafasha mu kumenya ingano nyayo y'ifumbire iba ikenewe mu gace runaka bitewe n'igihingwa kandi bikazongera umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .