00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 28 yo kwibohora mu Mujyi wa Kibungo wafatwaga nk’uwagwingiye (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 July 2022 saa 05:42
Yasuwe :

Niba uzi mu Mujyi wa Kibungo mu myaka nibura 20 ishize ukanareba uko hameze kuri ubu, uri mu bakwemera ko hari impinduka zahakozwe mu buryo bugaragara.

Kibungo wari umujyi udakura kandi ariho habaga ibiro bya Perefegitura ya Kibungo. Inyubako zagaragaraga muri uyu mujyi ni iz’ibitaro bya Kibungo. Wari umujyi utapfa kubonamo amacumbi mu Burasirazuba.

Kuri ubu zahinduye imirishyo, umuturage w’i Kibungo ari mu bishimira kwibohora ku nshuro ya 28 yemye nyuma y’ibikorwaremezo bitandukanye byahinduye uyu Mujyi ku buryo bugaragara.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma (aho uwahoze ari Umujyi wa Kibungo ubarizwa), Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko imyaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye Akarere ka Ngoma gafite byinshi byo kwishimira cyane cyane ibikorwaremezo birimo serivisi, imiturire, imyidagaduro, amazi meza amashanyarazi n’ibindi byinshi ngo bijyanye n’iterambere ry’umuturage ku giti cye.

Yavuze ko ari ibintu bigaragararira buri wese ko Ngoma yateye imbere ku buryo abantu bakwishimira ko igihugu cyabohowe iterambere rikabasanga aho bari.

Hoteli nshya yatumye babona aho baraza abashyitsi

Ubusanzwe Umujyi wa Kibungo wari umwe mu mijyi washoboraga kujya gukoreramo ntubone aho kurara, byagera ku bayobozi cyangwa abandi bashyitsi mpuzamahanga bigatera ipfunwe kuko bakoreraga Ngoma bakajya gucumbika i Kayonza n’i Rwamagana.

Kuri ubu uyu Mujyi wungutse hoteli nshya izwi nka East Gate Hotel yubatswe munsi y’ibiro by’Akarere ka Ngoma, ikaba yaratwaye miliyari 3.5 z’Amafaranga y’u Rwanda. Iyi hoteli nshya yubatswe ku buso bungana na hegitari 2,5.

Ifite ibyumba 70 birimo ibyagenewe kurarwamo n’umuntu umwe 56, ifite ibindi 12 byisumbuyeho n’ibyumba bibiri biri ku rwego mpuzamahanga.

Ifite kandi akabyiniro na Piscine, ibyumba bibiri by’inama na parikingi ishobora kwakira imodoka 100. Ni hoteli yahinduye uyu Mujyi kuko inyubako yayo uyibonera kure kuko igeretse gatatu.

Uretse iyi hoteli mu Mujyi wa Kibungo, banungutse indi hoteli yavuguruwe ikaba nziza kurushaho ya St Joseph, bungutse kandi inzu nyinshi zishobora gucumbikira abagana uyu mujyi ku buryo batagifite ikibazo cy’amacumbi.

Stade yashyuhije Umujyi wa Ngoma

Mu myaka mike ishize nibwo hatashywe stade ya Ngoma iri muri eshatu Perezida Kagame yari yemereye abaturage bo mu Burasirazuba. Iyi stade iherereye mu Murenge wa Kibungo ahazwi nko muri rond point yuzuye itwaye miliyari hafi 9 Frw.

Yubatswe ku buso bungana na hegitari 4,5 ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3500 bicaye neza mu gihe hari n’abandi bagera ku 2000 bashobora kureba umukino bahagaze.

Ni stade ifite ibindi bibuga birimo icya Tennis n’ikindi kizajya gikinirwamo imikino itatu itandukanye irimo Volleyball, Basketball na Handball ndetse by’akarusho ifite tapi ikinirwaho n’abasiganwa ku maguru.

Gakuru Emille wo mu Murenge wa Kibungo, yavuze ko kuva iyi stade yakuzura babonye aho bakorera siporo ndetse ngo bakaba banaherebera imikino itandukanye.

Ati “ Iyi stade yashyuhije hano i Kibungo navuga ko yanatwongereye imbaraga mu gutuma dukunda siporo cyane kuko nibura ku cyumweru tuba turi hano turi benshi tugorora ingingo, ikindi yatumye ikipe yacu izamuka mu cyiciro cya mbere tureba amakipe akomeye yaje i Ngoma.”

Umuyoboro w’amazi wa kilometero 56 uhuza imirenge itatu

Mu mwaka ushize nibwo Akarere ka Ngoma katangiye kubaka umuyoboro w’amazi ureshya na kilometero 56 uhuza imirenge ya Karembo, Zaza na Mugesera, uyu muyoboro wuzuye utwaye miliyari imwe na miliyoni 300 Frw wakemuye ikibazo cy’amabovamaga amazi mabi y’ibishanga akabatera inzoka.

Murebwayire Jacqueline utuye mu Mudugudu wa Rwamuhimbura mu Kagari k’Akaziba mu Murenge wa Karenge, yavuze bakoraga ingendo ndende bajya kuvoma amazi y’igishanga none ubu begerejwe amazi meza.

Ati “ Ubu ijerekani ni igiceri cya 20 Frw, nta muntu ukivoma amazi y’ibishanga, ubu turavoma amazi meza. Aho amazi aziye twakize indwara zirimo inzoka n’umwanda.”

Inzu ya miliyoni 150 Frw yo kubyariramo yatumye bava ku kubyarira mu ngo

Kimwe mu bihesha umubyeyi agaciro ni ukubyarira ahantu heza ashobora kwisanzurira akanishimira. Ikigo nderabuzima cya Gasetsa cyari gifite inzu yakira ababyeyi imeze nk’ishuri ku buryo umubyeyi yabyaraga abari hirya ye bamureba bigatera ipfunwe abahabyariraga, bamwe bagahitamo kubyarira iwabo.

Kuri ubu hujujwe inzu yakira ababyeyi i ifite agaciro ka miliyoni 150 Frw, irisanzuye ku buryo abaturage bayishimiye cyane. Ngo yatumye bamwe bareka kubyarira mu rugo kubera gutinya kubyarira mu nzu yari ihasanzwe.

Nirere Costantine yagize ati “ Muri iriya nzu nto iyo igise cyakuryaga abantu bose babaga bakureba, wabonaga bisa nabi none muri iyi nzu nshya buri wese arisanzura. Harimo ibitanda byinshi kandi byiza, ubwiherero bwo mu nzu ndetse niyo ugiye kubyara bakujyana ahantu hiherereye ukabyara nta kibazo ufite.”

Imihanda iri guhindura Umujyi wa Ngoma

Mu mujyi wa Kibungo hari kubakwa ibilometero umunani bisa n’ibizenguruka Umujyi wa Kibungo. Ni imihanda irimo uhera ahazwi nko muri rond point ukagenda ukagera ku bitaro. Iyo ugeze ahazwi nko kuri Economa hafatiraho undi muhanda umanuka ujya kuri IPRC Ngoma ukagenda ugahinguka mu Mujyi.

Hari n’undi uca ku rusengero rw’Abangilikani ukagenda ugahinguka hari depot hazwi nko kwa Mukabirasa. Hari undi kandi uva kwa Mukabirasa ukamanuka ukagenda ugahinguka ku irimbi riri imbere ya hoteli St Joseph.

Iyi mihanda yishimiwe n’abaturage cyane aho bamwe yabahaye akazi mu gihe cy’umwaka urenga yubakwa, abandi bishimira ko ibibanza byabo n’inzu zabo zahawe agaciro kandi ngo bakanagendera ahantu hasa neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie avuga ko iyi mihanda hari ubwiza yazanye muri uyu Mujyi ndetse ngo bigiye guhindura isura y’uyu Mujyi mu buryo bugaragara.

Ati “Umujyi wacu ni umujyi umaze gukura ubwo rero hagiyemo kaburimbo tugiye kuganira n’abahakorera ndetse n’abandi benshi baturuka hirya no hino bagire ibyo bahindura kuburyo isura y’umujyi ikomeza kuba nziza kurushaho.”

Icyanya cyuhirwa cyahinduye umuvuno w’ubuhinzi

Abahinzi bo mu Karere ka Ngoma ntibari inyuma mu bakwishimira kwibohora kuko abahinga mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma22 babashije kweza ibihingwa bitandukanye birimo n’ibijya kugurishirizwa mu mahanga.

Iki cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22 cyuzuye gitwaye asaga miliyari zirenga 10 Frw. Gifite hegitari 395 zirimo 150 zo mu gishanga zihingwamo umuceri, naho izindi zikaba ziri i Musozi aho zihingwaho imbuto, ibigori, urusenda n’igihingwa gishya kiri gutanga ifaranga ku bwinshi cya chia seeds.

Nyiranzabandora Daphrose uhinga muri iki gishanga akaba atuye mu Murenge wa Remera, yagize ati “Ubuhinzi bwacu kuri ubu buhagaze neza kuko duhingira ku gihe niyo izuba ryaba ryatse tubasha kuhira nta kibazo. Nk’ubu nabonye umusaruro uhagije bimfasha kuvugurura inzu mbamo ku bwanjye kuhira byangiriye umumaro ntabwo tugihinga ngo impeshyi nigera duhagarare, dufite amazi turakomeza tugahinga tukuhira nta muntu ugipfa ubusa.”

Uretse ibi bikorwa Akarere ka Ngoma, huzuye camp site izacumbikwamo n’abagiye kubaka umuhanda Ngoma- Bugesera ureshya na kilometero 54, ubuyobozi bukaba buvuga ko niwuzura uzatuma ibiyaga bya Sake na Mugesera bigira agaciro cyane byubakweho amahoteli ashobora gukurura ba mukerarugendo.

East Gate Hoteli yatumye babona aho kwakirira abashyitsi inazamura umujyi wa Ngoma
Stade ya Ngoma iri mu byasusurukije aka Karere cyane aho basigaye bareba amakipe akomeye yagiye gukinirayo
Urubyiruko rwo muri Ngoma rwabonye akazi mu gukora imihanda
Murebwayire Jacqueline utuye mu Murenge wa Karembo avuga ko batakivoma amazi y'ibishanga nyuma yo guhabwa amazi meza
Mu bice bitandukanye by'umujyi wa Ngoma hari kubakwa imihanda ya kaburimbo iri guhindura isura y'uyu Mujyi
Inzu ababyeyi ba Gasetsa babyariragamo yatumaga abenshi bigumira mu rugo
Imihanda ya kaburimbo ikomeje kubakwa muri Ngoma
Imashini zikora imihanda zatangiye gushyiramo kaburimbo
Hitimana avuga ko imihanda iri kubakwa mu Mujyi wa Ngoma yatumye ibibanza byabo bigira agaciro
Ikigo nderabuzima vya Gasetsa cyuzuye gitwa miliyoni 150 Frw kuri ubu cyatumye ababyariraga mu ngo babireka
Amazi basigaye bayagurisha 20 Frw
Abahinga mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma22 ntibagitinya guhinga mu zuba kuko buhira
Akanyamuneza ni kose ku babyarira mu kigo nderabuzima gishya cya Gasetsa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .