00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka mu buhinzi ahahoze ari Gikongoro nyuma y’igihe inzara ica ibintu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 12:34
Yasuwe :

Mu myaka nk’icumi ishize, uwavugaga Nyamagabe na Nyaruguru cyangwa Gikongoro nk’uko hitwaga icyo gihe, imwe mu mashusho ya mbere yazaga mu mutwe harimo inzara n’ubukene, bidaturutse ku bunebwe bw’abahatuye ahubwo bitewe n’ubutaka butera kubera ubusharire.

Uyu munsi abatuye muri ako gace bavuga ko inzara yabaye amateka nyuma y’impinduka mu buhinzi, bagatangira ubuhinzi bujyanye n’igihe bifashishije ifumbire zigezweho n’ishwagara.

Ubutaka bwa Nyamagabe na Nyaruguru ni bumwe mu bufite ubusharaire bukabije mu Rwanda, ari na byo byatumaga imyaka abaturage bahahinze yera nabi, umusaruro ukaba muke.

Mu 2007 Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kuvugurura ubuhinzi, agace kahoze ari Gikongoro gahabwa umwihariko. Haciwe amaterasi y’indinganire atuma ubutaka budatwarwa n’isuri, hatangira gushyirwamo ishwagara ituma ifumbire ifata mu butaka, abahinzi begerezwa ifumbire mvaruganda batibagiwe n’imborera ituruka ku matungo.

Mugiraneza Dieudonné, ayobora sitasiyo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) i Nyamagabe ari na yo ireberera ubuhinzi n’ubworozi mu yahoze ari Gikongoro.

Mugiraneza umaze igihe akurikirana ubuhinzi muri ako gace, yabwiye IGIHE ko ubuhinzi bwahindutse, ku buryo ako gace kavuye ku kugaburirwa n’utundi kaba ikigega cy’umusaruro w’ubuhinzi.

Ati “Gikongoro ya kera n’iy’ubu biratandukanye cyane n’amaso araguha. Abaturage ubwabo barafungutse. Buri munsi iyo ugiye ubwira umuntu ngo wowe urananiwe, agera aho akishyiramo ko ananiwe. Abaturage ba Nyaruguru na Nyamagabe nta kibazo cyo kunanirwa no gusonza bagifite. Bazi ko igisubizo cy’iyo nzara kiri mu gukora.”

Ako gace kashyizwemo imishinga itandukanye ijyanye no kuvugurura ubuhinzi ndetse begerezwa ifumbire n’ishwagara.

Nyamagabe ni kamwe mu duce dusigaye tweza ibirayi byinshi

Mugiraneza avuga ko ubu beza ibihingwa bitandukanye birimo ibirayi, ingano, ibigori, ibishyimbo, imboga n’ibindi.

Ati “Nabwira umuntu wese wibeshya kuri Gikongoro ya kera, ko ibyo byabaye amateka, uyu munsi turahinga tureza. Tweza ibirayi byiza nka Kinigi, nka Kuruza, nka Nyaruguru, ibigori byinshi, imboga nyinshi. Amasoko ya za Huye nitwe tuyatunze. Nutembera i Huye ukabaza ibirayi bya Musanze ntabwo uzabibona ariko nubaza ibya Ruheru muri Nyaruguru cyangwa ibyo muri Mata uzabibona.”

Yakomeje agira ati “Mu ntangiriro mu 2007, ibigori byeraga toni imwe, ebyiri kuri hegitari, uyu munsi hariho aho bigera kuri zirindwi no ku ngano ni uko. Buri mwaka tugenda tuzamuka bitewe n’ibyo ubushakashatsi bugenda buduha.”

Mazimpaka Callixte, ni umuhinzi w’ingano mu Murenge wa Rugarama umaze imyaka umunani akoresha ishwagara.

Kuri ubu, afite umurima uri gukorerwaho ubushakahatsi n’umushinga wa RAB ugamije kumenya ingano y’ifumbire n’ishwagara bikenewe hirya no hino mu Rwanda, hashingiwe ku cyo ubutaka bwa buri gace bukeneye, Rwanda Soil Information Service (RwaSIS).

Abahinzi bakoresha ishwagara nibo babona umusaruro mwinshi i Nyamagabe kubera ubutaka bwaho busharira

Ubu bushakashatsi nibusozwa, bwitezweho kongera umusaruro kuko buri gace kazajya gakoreshwamo ifumbire cyangwa ishwagara iberanye na ko n’ibihingwa bihera, bitandukanye n’ubu hakoreshwaga ikigero kimwe cy’ifumbire mu gihugu hose.

Mazimpaka avuga ko mbere ataratangira gukoresha ishwagara mu murima we uri mu misozi miremire ya Rugarama, yezaga umusaruro muke cyane w’ingano.

Ati “Tutaratangira gukoresha ishwagara, are imwe nasaruragaho ibilo biri hagati ya 12 na 15 ariko aho tumariye kubonera ishwagara byarazamutse bigera hagati ya 30 na 40.”

Uyu muhinzi na bagenzi be, bamenye ko ishwagara ifite agaciro ubwo bakorerwaga amaterasi y’indinganire.

Ati “Bagica amaterasi bayidushyiriyemo tubanza kubihinyura, ntitwayikoresha nyuma ariko ntitwongeye kweza imaze gushiramo. Ejobundi aho Hinga Weze idufashije ikaduha indi shwagara, umusaruro warazamutse. Twamaze kubona ko ishwagara ifite umumamaro, aho kubura ishwagara, nabura ifumbire y’imvaruganda”

Icyakora Mazimpaka avuga ko ikibazo bafite ari ukubona ishwagara ihagije ijyanye n’ubusharire buri mu butaka bwabo kuko akenshi iba ihenze, bagasaba ko hashyirwaho Nkunganire ya Leta kugira ngo buri muhinzi abashe kuyigondera.

Umuyobozi w’umushinga RwaSIS, Jules Rutebuka yavuze ko ubushakashatsi barimo buzarushaho kungukira abatuye Nyamagabe na Nyaruguru nka tumwe mu duce dufite ubutaka bushaririye cyane mu gihugu.

Ati “Ibi turi kubikora mu gihugu hose kugira ngo babone ko atari amafumbire gusa bakeneye ahubwo ko ubutaka bw’u Rwanda ahantu hose busharira uretse agace gato k’Iburasirazuba, ahandi henshi ni gake kubona ubusharire bwa 5.5 hejuru yaho”

Yakomeje agira ati “Ahenshi abaturage ntibaramenya ko ishwagara ishobora gukemura ikibazo, n’ibi bikorwa biramenyekanisha ko hari ikindi kintu wakoresha bikongera umusaruro.”

Yavuze ko niburangira, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi izafata umwanzuro w’ifumbire n’ishwagara bikenewe muri buri gace, ikanagerageza uburyo bigera ku baturage mu buryo bworoshye.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya RAB ya Nyamagabe, Mugiraneza Dieudonné, yavuze ko inzara yabaye amateka muri aka gace kahoze kitwa Gikongoro
Umuyobozi w'Umushinga RwaSis, Jules Rutebuka yavuze ko kugira ngo umusaruro w'ubuhinzi urusheho kuzamuka hakenewe ubushakashatsi bugaragaza ifumbire cyangwa ishwagara bikenewe hashingiwe ku butaka bw'ahantu runaka
Kubera ishwagara n'ifumbire, umusaruro w'ibigori i Nyamagabe wariyongereye
Abahinzi bagaragaje ko icyifuzo cyabo ari ukwegerezwa ifumbire n'ishwagara ku giciro gito
Abahinzi bavuga ko mbere bataratangira gukoresha ishwagara, umusaruro babonaga wabaga ari muke cyane
Mugiraneza avuga ko nta nzara y'ibiribwa ikiboneka mu gace kahoze ari Gikongoro
Umukozi wa RAB mu murima w'ibishyimbo mu murenge wa Mata muri Nyaruguru, yerekana itandukaniro ry'ibishyimbo byashyizwemo ifumbire iberanye n'ubutaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .