Impamvu umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wagabanyutseho 16% mu gihembwe cya gatatu 2019

Yanditswe na Habimana James
Kuya 14 Ukuboza 2019 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Francis Gatare, yavuze ko impamvu yatumye ibyavuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigabanuka ku kigero cya 16% mu gihembwe cya gatatu cya 2019, byatewe n’uko ibiva muri ubu bucukuzi bikunda kugira ibiciro bihindagurika ku isoko mpuzamahanga.

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2019, Ikigo cy’Igihugu y’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2019, umusaruro mbumbe w’u Rwanda ubariye ku biciro ku isoko, wazamutseho 11.9 ku ijana ukagera kuri miliyari 2 358 Frw.

Wari uvuye kuri miliyari 2 065 Frw, zabarurwaga mu gihembwe cya gatatu cya 2018.

Imibare yatangajwe igaragaza ko urwego rwa serivisi rwari rugize 49 ku ijana by’umusaruro mbumbe, urwego rw’ubuhinzi rwari rugize 27%, urwego rw’inganda rwari rugize 17 ku ijana.

Muri icyo gihembwe kandi urwego rw’ubuhinzi rwazamutseho 8%, urw’inganda rwazamutseho 14%, urwa serivisi ruzamuka 13% ndetse ibikenerwa mu gihugu bizamukaho 17%.

Gusa ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byo byagabanutseho 16%.

Gatare ubwo yari yitabiriye gusoza icyumweru cyahariwe ubucukuzi byabereye mu karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu, yavuze ko ibi biciro bikunda kugabanyuka bitari ku mabuye y’agaciro ava mu Rwanda gusa.

Ati “Ubu bucukuzi bwohereza amabuye ku isoko mpuzamahanga bukunda kugira ikibazo cy’ibiciro bigenda bihindagurika. Muri uyu mwaka hakunze kugaragara ikibazo cy’imihindagurikire y’ibiciro byagize ingaruka ku bacukuzi ndetse no ku musaruro ukomoka ku bucukuzi, atari mu gihugu cyacu gusa ahubwo no ku isi yose.”

Ati “Ingamba twafashe ni uko dukomeza gukangurira abashoramari gukomeza kongerera agaciro amabuye acukurwa mu gihugu cyacu, niyo mpamvu ubu hariho inganda zishongesha yaba ari amabuye ya Gasegereti ndetse na Coltan, no gukomeza gukata amabuye y’amabengeza kugira ngo mu gihe agiye ku isoko mpuzamahanga agende afite agaciro kiyongereyeho.”

Yavuze ko izindi ngamba ari ugushaka amabuye adasanzwe kugira ngo habeho ubwoko budasanzwe, mu gihe hari hamenyerewe amabuye make.

Gatare asaba abashoramari kujya biteganyiriza, igihe ibiciro byamanutse bo bagakomeza kuzamura ingano, ku buryo niyo igiciro cyaba kiri hasi bo bongera ubwinshi bw’ibyo bashyize ku isoko.

Iki kigo cyifatanyije n’ishuri ryigisha ubucukuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, mu gusoza icyumweru iri shuri ryateguye cyahariwe ubucukuzi.

Hakozwe ibikorwa birimo gusiba imyobo yacukuwemo amabuye no gutera ibiti, abaturage banaganirizwa no ku ngaruka z’ubucukuzi butemewe.

Umuyobozi Mukuru wa Wolfram Mining and Processing, Jean Malic Kalima, avuga ko nk’abacukuzi ingamba bafite ari ugukomeza kongera umusaruro w’ibyo bakora, gusa akemeza ko atari bo bashyiraho ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Ingaruka zitugeraho kuko amafaramnga twari twiteze ntabwo twayabonye, ariko ibi nibyo by’amabuye y’agaciro, ushobora gucukura none ukajya ku isoko ugasanga igiciro kiri hasi.”

Avuga ko no muri Afurika y’Epfo usanga ibiciro byaraganutse cyane, ko bitari mu Rwanda gusa.

U Rwanda ruvuga ko mu mwaka ushize rwinjije miliyoni 350 z’amadorali ya Amerika avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, intego ni uko mu 2024 ubu bucukuzi buzajya buha u igihugu miliyari 1.5 z’amadorali ya Amerika.

Umusaruro uturuka mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro waragabanyutse mu gihembwe cya gatatu cya 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .