Imishinga ihanzwe amaso mu iterambere ry’Amajyaruguru y’u Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 6 Gashyantare 2019 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Intara y’Amajyaruguru ni igicumbi cy’ahantu nyaburanga. Iza ku ruhembe rw’izisurwa cyane na ba mukerarugendo ikabafasha kwishimira ibihe bagirira mu Rwanda.

Amajyaruguru ari ku buso bwa 3293.3 km2, ahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Ni intara igizwe n’uturere dutanu, imirenge 89, utugari 414 n’imidugudu 2744.

Iyi ntara ikungahaye ku buhinzi n’ubworozi, uburobyi, ubukerarugendo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo Zahabu iboneka muri Gicumbi na Burera, Coltan (Rulindo na Gakenke), Wolfram (Rulindo na Burera) na Gasegereti.

Ikundirwa ibirimo Pariki y’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi miremire, Buhanga Eco– park ndetse n’Ibirunga bya Muhabura, Gahinga na Sabyinyo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE yavuze ku mishinga yigwaho mu kwagura ibyiza nyaburanga bikurura abayigana.

Iyi ntara ifite Musanze nk’akarere kari ku isonga ry’iterambere ndetse mu cyerekezo cy’u Rwanda iri mu mijyi itandatu yunganira Kigali.

I Musanze hari imishinga minini ishingiye ku bukerarugendo irimo n’uwo kubaka hoteli iri kuzamurwa mu Birunga, ahahoze Gorilla’s Nest Lodge.

Yagize ati “Hari kubakwa hoteli nziza, izaba iri mu za mbere muri Afurika, yubakwa n’abashoramari baturutse i Dubai. Hari na hotel nka Singita yubatswe aho Ibirunga bitangirira. Hari hotel zigeze ku 10 nziza.’’

Muri aka karere hatangiye kubakwa uruganda rukomeye rukora sima ruherereye mu gace kagenewe inganda. Aha ni naho hazubakwa inyubako izajya iteranyirizwamo imodoka za Volkswagen mu Rwanda.

Intara y’Amajyaruguru ni ikigega cy’igihugu mu buhinzi aho abaturage bakora mu nganda z’icyayi cya Kinihira n’icya Mulindi muri Gicumbi buri kwezi basarura miliyoni 500 Frw.

Mu yindi mishinga ihanzwe amaso harimo uwo kubaka ingoro idasanzwe ku Murindi ho mu Karere ka Gicumbi, izajya isobanurirwamo amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu. Aha hanaherereye indaki Perezida Paul Kagame yabagamo.

Iyi ngoro izwi nk’Umurindi w’Intwari yitezweho kuzajya yinjiza nibura miliyoni 150 Frw ku mwaka.

Gicumbi inahagaze neza mu bijyanye n’umukamo kuko itanga amata angana na litiro ibihumbi 65 ku munsi aho uyu mukamo washibutsemo umushinga wo kubaka uruganda rukora ifu y’amata ishobora koherezwa hanze.

Intara y’Amajyaruguru inafite intego yo kwagura ibikorwa remezo bishingiye ku buvuzi no kunoza ubuhahirane.

Guverineri Gatabazi yavuze ko “Hari gukorwa imihanda irimo uva Byumba, ukanyura Gicumbi ukagera kuri Base. Hari uwa Base unyura Butaro, ugana ku mupaka wa Gatuna.’’

Mu buzima, nyuma y’uko ku wa 25 Mutarama 2019, Perezida Paul Kagame yafunguye Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), iri i Butaro mu Karere ka Burera; ubu umushinga mushya uhari ni uwo kongera kuvugurura ibitaro by’icyitegererezo i Musanze.

Mu Karere ka Rulindo ho habarizwa Uruganda rwa Kinihira rukora Green Tea, kanafite umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Muri gahunda z’ibikorwa byo guteza imbere abaturage bo mu Majyaruguru, binyuze muri Girinka hatanzwe inka zisaga ibihumbi 63 mu 2018. Iyi mibare yitezweho kugera ku 100% mu 2019.

Ishoramari rishingiye ku bukerarugendo rirashinga imizi

Akarere ka Musanze kabarizwamo hoteli zisaga 32, ziganjemo iz’abaturage bahavukiye, abapadiri, ababikira n’abandi.

Umushoramari Habyarimana Pierre washinze Classic Lodge icumbikira abashaka kuruhukira mu Majyaruguru y’u Rwanda yatangarije IGIHE ko yinjiye muri iri shoramari mu gufasha kwakira ababagana.

Ati “Tugira abatugana benshi. Ni ngombwa ko tugira aho tubakirira heza. Abantu bajyaga hanze y’igihugu, bajye baza baruhukire iwacu muri Musanze. Ni byiza ko ya mafaranga bakoreshaga bafata indege zijya hanze yajya aguma iwacu.’’

U Rwanda rufasha abana barwo bari mu mahanga gushora imari

Guverineri Gatabazi yakanguriye Abanyarwanda bari hanze gushora imari mu gihugu mu gufatanya kubaka u Rwanda.

Yagize ati “Abanyarwanda bari mu mahanga bashaka kuzagira amasaziro meza bakwiye kuza gushora imari mu Majyaruguru y’u Rwanda na ho tukahateza imbere. Ni ukubaka icyizere ku gihugu cyabo, bakumva ko ibikorwa ari ibyabo n’abazabakomokaho mu bihe bizaza.’’

Mu Rwanda ushaka kwandikisha ubucuruzi bwe kuri internet bimutwara amasaha atandatu, bikorerwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Abanyarwanda baba mu mahanga baroroherejwe bitewe n’igihe gito baba bafite mu gihugu ngo bagire uruhare mu kubaka urwababyaye.

Ikiganiro IGIHE iherutse kugirana na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Intara y'Amajyaruguru yizihira benshi kubera ikirere cyuje amahumbezi
Imaze kuba icyicaro cya ba mukerarugendo bashaka gutembera u Rwanda
Hotel ziri ku rwego ruhambaye zikomeje kuzamuka ubutitsa muri iyi ntara
Abashaka kuruhuka bareba ibyiza bitatse u Rwanda, Amajyaruguru ni ahantu hababereye
Ubuyobozi bushishikariza abashora imari kugana iyi ntara nk'imwe mu ikungahaye mu ngeri zose
Amajyaruguru ari ku buso bwa 3293.3 km2, ahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda
Ibyumba bicumbikira abasura iyi ntara bikomeje kwiyongera. Aha ni muri Classic Lodge

Amafoto: Karirima A. Ngarambe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza