Ibyo ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Umuryango Africa Organisation of Technology in Agriculture of Technology in Agriculture (AOTA), Isaac Kagara, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku kubyaza inyungu Ubuhinzi (International Conference on Business Models in Agriculture:IBMA), iri kubera i Kigali kuva kuwa 26-28 Werurwe 2024.
Iyi nama iri kurebera hamwe icyakorwa ngo Afurika ikore ubuhinzi buvuguruye inabubyaze amafaranga, akaba ari na ho Umuyobozi w’Umuryango AOTA usanzwe unategura iyi nama yavuze ko ku ikubitiro hatoranyijwe imishinga 65 y’abanyeshuri biga muri Kaminuza, kugira ngo bazahabwe amahugurwa y’uko bayiteza imbere, ndetse bazanahabwe inkunga y’amafaranga.
Ati ‘‘Abo twatoranyije bafite imishinga tubona itanga icyizere, ku buryo ishyigikiwe yaba ari bizinesi ikomeye. Turavuga tuti rero ufashe nk’umuntu umwe ukamushyigikira, ishobora kuba bisinesi ikomeye ugasanga afite nk’abakozi 100 ni urugero. […] ku buryo rero abo 65 izo business zizamutse zatanga akazi ku bantu benshi cyane.’’
‘‘Twahereye ku banyeshuri bo mu mwaka wa gatatu no mu wa kane, n’abanyeshuri batarengeje imyaka ibiri bamaze kwiga. Impamvu twabafashe ni uko usanga abanyeshuri bize bafite ubwenge bakora ibikorwa, iyo bagiye hanze nta muntu ubakurikirana. […] ugasanga ikintu umuntu yize birangiye agiye gukora muri resitora cyangwa mu kabari, ariko tubafatiranye hakiri kare byaba ari byiza umuntu agasohoka afite icyizere azi aho agiye.’’
Umuyobozi wa AOTA, Kagara Isaac, kandi yavuze ko ibyo bizakorwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda (UR), Kaminuza yigisha ubuhinzi bubungabunga ibidukikije (RICA) na IPRC Musanze, ndetse na Ambasade ya Israel mu Rwanda, ndetse abo 65 akaba ari abahereweho ariko iyo gahunda izakomeza hagafashwa benshi.
AOTA kandi irimo kwegeranya abandi baterankunga barimo za banki n’ibindi bigo biteza imbere imishinga ibyara inyungu, za ambasade, ku ikubitiro Ambasade ya Pakistani mu Rwanda ikaba yemeye guhita ifasha 20 muri 65 bafite imishinga yatoranyijwe.
Umuryango AOTA kandi ugiye gusiinyana amasezerano na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ikigega cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) n’abandi, kugira ngo imishinga y’urwo rubyiruko iterwe inkunga y’amafaranga.
Imishinga y’abo banyeshyuri yashyizwe mu byiciro kuko atari abafite iy’ubuhinzi bazafashwa gusa, kuko harimo n’abafite imishinga itunganya ibikomoka ku buhinzi ndetse n’abandi.
Mu 2025 kandi inama mpuzamahanga yiga ku kubyaza inyungu ubuhinzi (IBMA) izabera muri Kenya, AOTA ikaba iteganya ko urwo rubyiruko rufite imishinga iteza imbere ubuhinzi ruzayifashirizwamo no gushaka amasoko y’ibyo bazaba bakora ntagarukire mu Rwanda gusa.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Patrick Karangwa, yavuze ko hari gahunda nyinshi zigambiriye gutuma urubyiruko rukora ubuhinzi n’ibibwerekeyeho bakora kinyamwunga, rusabwa kudapfusha ubusa ayo mahirwe.
Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na we uherutse mu yindi nama mpuzamahanga iheruka kubera i Kigali yiga ku cyakorwa Afuruka ikihaza mu biribwa, yavuze ko hatagize igikorwa ngo Afurika ishore imari mu buhinzi, byazasaba uyu mugabane ko buri mwaka ushora miliyari 200$ mu kwirengera ingaruka, dore ko ubu ukoresha miliyari 60$ zo gutumiza mu mahanga ibiribwa by’ibanze nk’umuceri, ibishyimbo, ibigori, ingano n’ibindi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!