Babitangarije mu karere ka Nyamasheke kuwa 10 Kamena 2024, ubwo imirenge SACCO ibiri yari isigaye yagezwagamo iri koranabuhanga ryitezweho kongera umutekano w’amafaranga no korohereza abanyamuryango b’aya makoperative kubona serivisi nziza kandi yihuse.
Mu mirenge SACCO 416 iri mu gihugu, umurenge SACCO wa Kagano n’Umurenge SACCO wa Gihombo niyo yari isigaye itaragezwamo iri koranabuhanga.
Igitekerezo cyo gushyiraho imirenge SACCO cyakomotse mu nama y’umushyikirano yabaye mu 2008, yatangarijwemo ubushakashatsi bwavugaga ko 48% by’Abanyarwanda bari bafite imyaka y’ubukure icyo gihe batari batkagerwagaho na serivisi by’ibigo by’imari.
Mu mwaka wakurikiyeho, imirenge yose yo mu Rwanda yahise ishyirwamo, koperative zo kubitsa no kugurizanya zitwa ‘Imirenge SACCO’.
Nyuma yo gushyiraho imirenge SACCO, byaje kugaragara ko abafite konti muri izi koperative bagorwa no kugera ku mafaranga yabo kuko kugira ngo abitse cyangwa abikuze byamusabaga kujya ku biro by’umurenge SACCO akorana nawo. Ibi nibyo byatumye hatekerezwa kuri gahunda yo kugeza ikoranabuhanga mu mirenge SACCO.
Nyiranzayirwanda Vestine umaze imyaka umunani akorana na SACCO y’umurenge wa Kagano, yabwiye IGIHE ko iri koranabuhanga ryihutisha servisi.
Ati “Nari nje kubikuza ariko babinkoreye mu minota ibiri gusa mu gihe mbere babikoraga mu minota 20. Iyo babaga batanze amafaranga ya VUP bwo nahagera mu gitondo hakaba ubwo ntashye saa saba cyangwa saa munani. Hari igihe nahageze batanze VUP nsubirayo ntabikije kubera imirongo nahasanze”.
Umucungamutungo wa SACCO ya Kagano, Micomyiza Pie yavuze ko iri koranabuhanga rije gukemura ikibazo cy’imbogamizi mu gutanga serivisi yaba iyo kubitsa cyangwa kubikuza.
Ati “Abanyamuryango batindaga kubona serivisi, kuko kubitsa no kubikuza byatindaga. Abafata amafaranga ya VUP kubashyira ku mafishi byafataga iminsi ibiri, itatu ine. Bakazongera bagafata nk’icyumweru kimwe cyangwa bibiri byo kuza guhembwa. Ariko kubera iri koranabuhanga biragaragara ko gutanga aya mafaranga ya VUP bitazajya birenza iminsi ibiri".
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’Imari muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, Cyrille Hategekimana yavuze ko igikorwa cyo kugeza ikoranabuhanga mu mirenge SACCO yose yo mu Rwanda cyarangiye.
Ati “Hagiye gukurikiraho guhuza ibi bigo by’imari hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo bitarenze uyu mwaka wa 2024, buri munyamuryango wa SACCO azaba ashobora kubona serivisi z’Imirenge SACCO yifashishije telefone ye”.
Ikindi kizakorwa ni uko Imirenge SACCO yo muri buri karere izahuzwa hakajyaho Akarere SACCO, na SACCO z’uturere zigahuzwa hakajyaho banki y’amakoperative.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!