00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku mushinga ‘Jengamo’ witezweho kuba igisubizo ku gutunga inzu mu cyaro

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 Ugushyingo 2022 saa 10:47
Yasuwe :

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kubakwa imidugudu yitezweho gukemura ikibazo cy’amacumbi aciriritse, Guverinmoma y’u Rwanda yiyemeje gufasha abafite iyi mishinga y’ubwubatsi mu ngeri zitandukanye.

Nubwo imwe mu mishinga y’ubwubatsi iri gukorwa bishingiye ku masezerano ya Guverinoma y’u Rwanda n’ibigo biri kuyishyira mu bikorwa, usanga imyinshi yibanda cyane mu bice by’imijyi kuruta ibice by’ibyaro.

Planté Josué Niyomugenga ni umusore muto watekereje gukorera uyu mushinga mu bice by’icyaro, bigafasha abahatuye gutunga inzu zabo bwite bitabagoye nk’uko biri gushyirwamo imbaraga mu mijyi.

Uyu mushinga ni umwe mu iri kunonosorwa mu kigo gifasha urubyiruko kubakirwa ubushobozi no kwiga imishinga mu Rwanda, Jasiri, gikorera muri Norrsken Kigali.

Mu kiganiro na IGIHE, Niyomugenga Planté Josué, yasobanuye imvano y’iki gitekerezo.

Ati “Imishinga myinshi ihari ubona ari iy’abantu binjiza agatubutse ariko abinjiza make ugasanga nta muntu wo kubitaho bafite, cyane cyane abo mu cyaro. Ubona ko imishinga yose iri kuza mu mujyi kandi nyamara abaturage benshi batuye mu cyaro, kandi nabo bakeneye gutura.”

Uyu mushinga uzajya wubaka inzu ziciriritse zo kubamo mu bice by’ibyaro zigenewe nibura abahembwa hagati y’amafaranga ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 250 Frw.

Inzu zizajya zubakwa zizaba zifite agaciro ko guhera nibura ku bihumbi bitanu by’amadolari ni ukuvuga miliyoni 5 Frw kuzamura.

Umuntu ufite ubushobozi ashobora guhita ayishyura, utabufite nawe ashobora kuzajya yishyura buhoro buhoro bigendanye n’amasezerano impande zombi zagiranye.

Kuri ubu hari ibiganiro n’ibigo by’imari biciriritse birimo nk’Umwarimu Sacco, Muganga Sacco na Vision Fund ya World Vision ku buryo byafasha abanyamuryango babyo kubona inzu kandi ku giciro cyiza.

Igeragezwa ry’uyu mushinga riri kubera mu Bugesera aho hari kubakwa inzu igomba kwifashishwa mu kugaragariza abashoramari batandukanye, ibigo by’imari n’inzego zinyuranye ko uyu mushinga ishyirwa mu bikorwa ryawo rishoboka.

Ati “Ubu hari abantu dufite bategereje ko turangiza tukabaha inzu, ariko turashaka ko abantu babanza bakabona inzu irangiye neza uko izaba imeze.”

Imbogamizi ziracyari zose

Niyomugenga yavuze ko imbogamizi bahura nazo mu kumenyekanisha uwo mushinga wabo ari izijyanye n’imyumvire kuko usanga abashoramari batumva ko bishoboka.

Ati “Usanga abantu batumva ko bishoboka, ujya kumva umuntu arakubwiye ati ko tumenyereye inzu za miliyoni 10 Frw kuzamura ibi ni gute muzabishobora muri izo miliyoni nkeya?”

Niyomugenga yavuze ko kuba bari gukora ishoramari risaba igishoro gifatika nabyo hari ubwo biba imbogamizi iyo bigeze kuri ku bigo by’imari kuko usanga bishidikanya ku musaruro uzavamo n’umuntu ugiye guhabwa inguzanyo uwo ari we.

Yagaragaje ko kimwe mu bintu bigora ba rwiyemezamirimo ari uko usanga isomo ryo guhanga imirimo mu ishuri bataryiga uko bikwiye bityo bagasa n’abatangira kwiga batangiye kuyihangira.

Ubusanzwe u Rwanda rufasha abafite imishinga yo kubaka inzu ziciriritse icyo rutanga ku mushoramari ni ubutaka, ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi hanyuma umushoramari we akubaka.

U Rwanda rushaka kubaka inzu nibura 150.000 ngo rugere ku ntego yarwo yo kugira izigera kuri miliyoni 5,.5 mu 2050. Guverinoma yagennye hegitari 1.100 mu gihugu hose zirimo hegitari 890 ziri muri Kigali zizashyirwaho inzu ziciriritse.

Ubusanzwe inzu ziciriritse zubakwaga mu mijyi by'umwihariko muri Kigali
Planté Josué Niyomugenga yifuza kuzana igisubizo ku batuye mu bice by'icyaro ku buryo babona inzu zo guturamo
Ibiganiro byinshi byatanzwe byagiye byibanda ku buryo hatekerezwa uburyo bwo korohereza abashoramari bato
Abafite imishinga mito n'iciriritse bamaze iminsi baganirizwa ku buryo bayishyira mu bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .