00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku mushinga wa miliyari 100Frw urimo kubaka gare ya Nyabugogo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 August 2022 saa 07:41
Yasuwe :

Uko imyaka ihita indi igataha, isura y’Umujyi wa Kigali iragenda ihinduka kubera inyubako zihubakwa buri munsi, imihanda n’ibindi bikorwaremezo bitangarirwa na benshi.

Iyo ugeze mu Biryogo bya Nyamirambo, byakugora kuhagereranya n’uko hahoze kubera imihanda yubatswe n’ibindi bikorwaremezo byatumye uyu munsi ari hamwe mu duce turyoheye abadutuye kandi dukomeje gukurura n’abashoramari.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari umujyi wa Kigali uteganya kubaka imihanda 10 ireshya n’ibirometero 70. Ni umushinga uzatwara miliyari nibura 10 mu kwimura abaturage 2000 aho uzakorerwa.

Ku rundi ruhande, iyo ugeze muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo, ubona ko itajyanye n’icyerekezo cy’umujyi mwiza usukuye kandi utekanye. Umuvundo w’imodoka, akajagari k’abagenzi, inyubako zidashamaje, ubucuruzi bukorerwa ahataboneye, ni bimwe mu binengwa.

Gare ya Nyabugogo ni imwe mu zikoreshwa cyane mu gihugu kuko ni igicumbi cy’imodoka zijya n’iziva mu ntara zose, izikora ingendo mpuzamahanga n’izikora ingendo mu Mujyi wa Kigali, ari nacyo gituma igira urujya n’uruza rw’abantu benshi.

Mu Ugushyingo 2017, Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo. Gahunda yari ihari ni uko umushinga wagombaga gutangira mu 2018 ariko magingo aya nta kirakorwa.

Umujyi wa Kigali utangaza ko umushinga wo kubaka gare ya Nyabugogo urimo kuwukoranaho na Banki y’Isi, kuko ari yo izawutera inkunga. Ni mu gihe watangiye bivugwa ko uzashyirwa mu bikorwa na sosiyete itwara abagenzi n’ibintu ya RFTC.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, Asaba Katabarwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko gare ya Nyabugogo iri mu mushinga uremereye w’amafaranga menshi kandi ugomba gukorwa mu buryo burambye.

Ibiganiro byo kureba ibizakorwa n’uko bizakorwa byararangiye, igikurikiyeho ni ukuganira uburyo haboneka amafaranga yo gutangiza inyigo.

Ni umushinga uzaba ugizwe na gare igeretse ku buryo aho abagenzi bategera imodoka n’aho bicara, restaurants, aho bagurira ibintu, biba bitandukanye.

Eng Katabarwa ati “Ni ibintu bizatanga ishusho nziza ku mujyi wa Kigali, niyo mpamvu turimo kubyitondera kugira ngo bikorwe neza”.

Ni ibikorwa birimo no guteza imbere agace gakikije gare bikaba ari ibintu bizatwara hafi miliyari 100Frw. Ni umushinga munini wagutse kuko ntabwo ari gare gusa hazaba harimo no gukora inzira za bisi, gukora amasangano no kuyavugurura kugira ngo imodoka zibashe kugenda neza.

Eng. Katabarwa yatangaje ko ibiganiro by’uyu mushinga bimaze umwaka kandi impande bireba zumvikanye ku bigomba gukorwa ku buryo mu minsi mike inyigo itangira.

Ati “Bagiye no gusohora amafaranga yo gutangira gukora inyigo izafata igihe kitari munsi y’amezi atandatu, hakajyaho gushaka abubaka kugira ngo ibikorwa bitangire”.

Ahagana mu 1998 nibwo iyi gare yafunguwe, itangira kuba ihuriro ry’imodoka zose ziva cyangwa zijya muri Kigali. Uko iminsi yagiye yicuma, iyi gare yabaye ihahiro kuri benshi bayikoramo ibiraka bya buri munsi bakabona ibibateza imbere.

Gare ya Nyabugogo ni kimwe mu bice bikomeye by’ubucuruzi, aho habarurwa nibura abasaga ibihumbi bitanu ku munsi bahakorera.

Gare ya Nyabugogo ni imwe mu zikoreshwa cyane n'abantu b'igihugu cyose
Gare ya Nyabugogo imaze imyaka itanu bivugwa ko igiye kubakwa bushya
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, Asaba Katabarwa Emmanuel yavuze ko kuvugurura gare ya Nyabugogo biri mu mushinga mugari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .