00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyitezweho gucubya umubare w’abasuhukira muri Kigali mu myaka 30 iri imbere

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Hagati ya 2012 na 2017, Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 1.5 bimutse aho bari batuye bajya gushakishiriza imibereho ahandi nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5).

Feri ya mbere kuri benshi bimutse muri icyo gihe, yari mu mujyi wa Kigali. Abimutse bari biganjemo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 na 39. Icyo gihe abimukiye muri Kigali banganaga na 33%, mu gihe Intara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo ari zo zaguye mu ntege Kigali mu kwakira abimukira benshi.

Uko isi ikomeza gutera imbere, uko urubyiruko rwinshi rukomeza kujya mu mashuri, nta wakwitega ko umubare w’Abanyarwanda basuhuka uzagabanuka mu gihugu kigizwe na 60% by’urubyiruko.

Mu gihe haba nta gikozwe, Umujyi wa Kigali wonyine ntiwazabasha kwakira no guhaza abagera kuri miliyoni 22 bazaba batuye u Rwanda mu 2050, ari yo mpamvu hafashwe ingamba zikomeye zigamije kugabanya umubare w’abayisuhukiramo mu myaka iri imbere.

Mu minsi ishize, Guverinoma yemeje igishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka. Ni igishushanyo kigaragaza ubuso bwose igihugu gifite n’ibigomba kuba biburiho kugira ngo bizajyane n’ibyo abaturage bazaba bakeneye mu myaka 30 iri imbere.

Nubwo intego y’icyo gishushanyo ari iterambere rishingiye ku mikoreshereze myiza y’ubutaka buto u Rwanda rufite, inyuma bigaragara ko kinagamije kugabanya umubare w’abajyaga bifuza gusuhukira i Kigali kuko ari ho habonekaga amahirwe menshi y’umurimo.

Imijyi igwa mu ntege Kigali igiye gutezwa imbere

Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, kigaragaza ko 70 % y’abanyarwanda bose muri 2050 bazaba batuye mu mijyi bavuye kuri hafi 20 % bayituye ubu. Miliyoni 15 bazaba batuye mu mijyi, mu gihe mu byaro hazaba hasigaye miliyoni zirindwi.

Birumvikana ko Umujyi wa Kigali wonyine utuwe na miliyoni 1.5 kuri ubu, utabasha kwakira izindi miliyoni 14 mu myaka 30 iri mbere keretse n’ubuso bwawo bwongerewe kandi mu gishushanyo ibyo ntibirimo.

Igishushanyombonera cyerekanye ko Umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abagera kuri miliyoni eshatu mu 2050, bivuze ko miliyoni 12 bandi bazaba batuye mu yindi mijyi irimo iyunganira Kigali n’indi mito igiye gutezwa imbere.

Imijyi ya Muhanga, Bugesera na Rwamagana yahawe umwihariko wo kuzatezwa imbere, ikazaba iyingayinga Kigali mu bushobozi. Umujyi wa Muhanga uzaba ari umujyi w’ubucuruzi no gutunganya amabuye y’agaciro. Umujyi wa Bugesera uzateza imbere cyane ubwikorezi n’inganda na ho Umujyi wa Rwamagana ukazaba umujyi w’ubucuruzi no gutunganya umusaruro w’ubuhinzi.

Umujyi wa Muhanga ukomeje kwagukana ingoga. Ni umwe mu iri guturwa cyane muri iyi myaka

Imijyi umunani yegereye imipaka ari yo Nyagatare, Musanze, Rubavu, Karongi, Rusizi, Huye, Kirehe na Kayonza na yo izahabwa umwihariko wo guteza imbere ubucuruzi bw’imbere mu gihugu hamwe n’ubwambukiranya imipaka.

Ibyo bizajyana no kubakamo ibikorwaremezo bihagije ku buryo uzaba ayituyemo atifuza kujya gushakishiriza ahandi. Izaba yakira abimuka bava mu byaro ari na bo bakundaga kwerekeza cyane muri Kigali.

Hari indi mijyi 16 iciriritse na yo izatezwa imbere mu tundi turere ndetse n’imijyi mito 73.

Amacumbi n’inzu zo guturamo zijyanye n’igihe

Kugeza ubu ikibazo imijyi yo mu Rwanda ihanganye na cyo, ni ikijyanye n’amacumbi. adahagije n’ahari akaba ahenze. Ibi biri mu bituma nk’Umujyi wa Kigali wakira benshi mu basuhuke kuko mu yindi mijyi bigoye kuhabona amacumbi meza.

Kuri ubu, mu Rwanda hari inzu miliyoni 2.8. Kugira ngo Abanyarwanda bazabone aho gutura muri 2050, hazaba hakenewe inzu nibura miliyoni 5.5. Bivuze ko bisaba kubaka inzu ibihumbi 150 buri mwaka.

Inama zatanzwe n’igishushanyombonera mu guhangana n’iki kibazo, harimo kuvugurura utujagari dusanzwe duhari no kubaka ahatubatse mu mijyi n’udusanteri bisanzwe bihari mbere yo kwagura imijyi no gukoresha inkengero zayo mu myubakire.

Biteganyijwe ko muri buri kagari ko mu Rwanda nibura hazaba hari umudugudu umwe wo guturaho, ahandi hagaharirwa ubuhinzi

Buri cyiciro cy’umujyi kandi kizaba gifite ubwoko bw’inzu zigomba kuhubakwa bijyanye n’amikoro y’abahatuye. Bivuze ko uzajya abona inzu zubatse mu mujyi runaka zitamunyuze cyangwa adafite amikoro ajyanye nazo, azaba afite amahitamo yo kujya kuba ahari amikoro ajyanye n’ayo afite mu wundi mujyi, atari ugusubira mu cyaro.

Nko mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi minini, hazajya hubakwa inzu ndende zo guturamo mu gihe mu cyaro ho hazubakwa inzu zitari ndende ariko ziri mu midugudu 3000 ituweho neza, ifite ibikorwaremezo by’ibanze byose.

Buri nzu yo mu mudugudu igomba kuba ituwemo n’imiryango byibura ine hagamijwe gutura ku butaka buto. Harifuzwa ko buri Kagari kazaba gafite site imwe y’umudugudu wo guturaho.

Gariyamoshi mu Rwanda, imodoka zitwara abagenzi mu duce twose

Kimwe mu bigoye u Rwanda kugeza ubu, ni ikibazo cyo gutwara abantu n’ibintu. Buri munsi gare zo mu mujyi wa Kigali mu gitondo no ku mugoroba ziba zuzuye abagenzi babuze imodoka.

Umuntu abyuka saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bikaba byagera saa mbili atarabona imodoka imuvana Nyabugogo ngo agere i Kabuga kubera umurongo munini w’abagenzi, imihanda mito irimo umuvundo n’ibindi.

Naba no mu Mujyi wa Kigali ibyo bike biraboneka, mu bice by’ibyaro hari aho kugera ku muhanda aho umuntu ashobora gufatira imodoka bishobora kumutwara amasaha agera kuri ane kubera imihanda idahari, mibi cyangwa se nta n’imodoka zitwara abagenzi zihaba.

Mu gukemura icyo kibazo ari na cyo cyakururira abantu kuguma muri ya mijyi yunganira Kigali, igishushanyombonera gishya cy’ubutaka cyahaye Guverinoma umukoro wo kongera ibikorwaremezo by’inzira cyane cyane izo ku butaka.

Kongera uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu ni kimwe mu byitezweho gutuma abasuhukira muri Kigali baba bake

Ibyo bizashoboka hubakwa imihanda ya gariyamoshi ihuza u Rwanda n’ibihugu bituranyi ndetse n’inzira zihuta zihuza Kigali n’imijyi yunganira Umujyi wa Kigali. Ni ukuvuga ko u Rwanda rubonye nka gariyamoshi ziri gukoreshwa mu Bushinwa kuri ubu zigendera ku muvuduko wa kilometero 350 ku isaha, umuntu yajya ahaguruka i Kigali saa mbili za mu gitondo, mu minota 30 akaba yageze i Rubavu aho kuba amasaha atatu cyangwa ane nk’uko bisanzwe.

Imihanda isanzwe minini y’igitaka na yo izashyirwamo kaburimbo. Leta kandi yasabwe imbaraga mu gushyira imihanda mu hateganijwe guturwa haba mu mijyi mito ndetse no muri site zo guturaho mu cyaro.

U Rwanda, igicumbi cy’ubukerarugendo mpuzamahanga mu nzego nyinshi

Mu myaka isaga icumi ishize, u Rwanda rwabonye ko ubukerarugendo ariyo ntwaro yo gutera imbere vuba no gutanga imirimo kuri benshi ari na byo bizagabanya umubare w’abasuhukira muri Kigali.

Ubukerarugendo bw’u Rwanda biteganyije ko buzarenga ubwa pariki n’inyamaswa, bugere ku bukerarugendo bwibanda ku kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye (MICE).

U Rwanda kandi rurashaka kuba igicumbi cy’imikino. Byaratangiye nk’aho nyuma yo kubaka Kigali Arena, mu Rwanda hasigaye habera amarushanwa atandukanye nyafurika na mpuzamahanga muri Basketball, Volleyball n’indi.

Carnegie Mellon University, imwe muri Kaminuza mpuzamahanga zafunguye amashami mu Rwanda zitezweho kuzamura urwego rw'uburezi bw'u Rwanda bwinjiriza igihugu

Harateganywa kandi kubakwa ibitaro byinshi bigezweho ku buryo igihugu kizajya cyinjiriza mu banyamahanga baza kuhivuriza, kubaka no guha rugari amashuri mpuzamahanga agezweho akagira ibyicaro mu Rwanda kugira ngo rube igicumbi cy’uburezi muri Afurika haboneke abanyamahanga benshi baza kwiga mu Rwanda.

Biteganyijwe ko umusaruro uva mu bukerarugendo uzava ku madolari ya Amerika miliyoni 400 uriho kuri ubu ugere kuri miliyoni 800 z’amadolari muri 2024.

Leta igomba guhindura uburyo bw’imyubakire y’ibikorwaremezo

Kugira ngo uduce tw’ibyaro n’imijyi birusheho gutera imbere, bizaturuka ku kwegereza abaturage serivisi z’ibanze zirimo ibikorwaremezo nk’amazi, umuriro w’amashanyarazi, amashuri, amavuriro, ibibuga n’ibindi.

Abateguye igishushanyombera gishya, bagaragaje ko uburyo ibikorwaremezo byajyaga byubakwa akenshi byatumaga iterambere ryifuzwa ritagerwaho kuko byakwirakwizwaga mu misozi ahantu hatatanye, hadatuwe ku buryo bitegera ababikeneye.

Batanze inama ko ibyo bikorwa bigomba gushyirwa ahakwiye hateganijwe guturwa kuko uburyo busanzwe bwo kubikwirakwiza mu misozi yose bwagaragaye nk’uburyo butarambye.

Umudugudu w'icyitegererezo wa Horezo mu karere ka Muhanga, umwe mu igezweho izajya ituzwamo abantu benshi kandi ifite ibikorwa remezo by'ibanze
Umujyi wa Rubavu ukora kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uzatezwa imbere ube uw'ubucuruzi bwambukiranya imipaka n'ubukerarugendo
Rubavu ni umwe mu mijyi yitezweho guteza imbere ubuhahirane bw'u Rwanda n'ibihugu by'ibituranyi
Muhanga uzaba umujyi wahariwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ubucuruzi. Uzubakwamo ibikorwa remezo bizawubashisha kunganira Kigali muri byose
Umujyi wa Musanze ukomeje gutezwa imbere mu bikorwaremezo n'imyubakire
Ibikorwa remezo bimaze kubakwa i Musanze bituma uza mu ya mbere igwa mu ntege uwa Kigali
Rusizi usanzwe ari umujyi w'ubucuruzi bwambukiranya umupaka kuko ukora ku mujyi wa Bukavu
Huye isanzwe ari igicumbi cy'uburezi uri kuvugururwa ngo ube mu mijyi izabasha guturamo benshi mu basuhukiraga muri Kigali
Iterambere rikomeje kwigaragaza muri Nyagatare, umwe mu mijyi ikora ku mupaka
Hotel Marina Bay mu karere ka Rusizi, ni imwe mu zitezweho kuba igicumbi cy'iterambere muri ako karere
Igishushanyombonera cy'umujyi wa Rusizi witezweho kuziba icyuho cy'abasuhukiraga muri Kigali

Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .