Ibi byemejwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Ukuboza 2022 mu biganiro byahuje abo mu buhinzi n’ubworozi harebwa uko uru rwego rwatezwa imbere mu buryo bukoresha ikoranabuhanga.
Ni ibiganiro byateguwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye na Banki y’Isi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi, FAO.
Ibiganiro byagarutse ku ngingo zibanda ku bibazo bibangamiye abahinzi n’aborozi zirimo ibikorwaremezo bihenze, ubumenyi budahagije ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ndetse n’uburyo ubutumwa (content) butangwamo, bukaba budashobora kugera kuri bose.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko mu guhangana n’ibi bibazo, hashyizweho gahunda nyinshi zifasha abahinzi gukangukira ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga.
Ati “Nk’ubu twatangiye gahunda zo guhugura abahinzi ku bijyanye no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni, kugira ngo bagire amakuru kuri serivisi zitangwa na Leta cyane cyane mu bice by’icyaro. Haramutse hashyizweho ubufatanye ubuhinzi bwatera imbere.”
Yemeza ko kugira ngo ubutumwa bugezwa ku bahinzi bubagirire akamaro, harebwa uburyo busobanutse bwakoreshwa ndetse aho biri ngombwa bugashyirwa mu Kinyarwanda kugira ngo bwumvikane neza bunatange umusaruro.
Yatanze urugero nko gukoresha amashusho aho umuhinzi ashobora kubona uko ikoranabuhanga rikora mu buhinzi bugezweho, bikaba impamvu yo kujya gukora ibyo babonye bafashijwe n’inzego zibishinzwe, kurusha kubaha ubutumwa bwuzuye mu nyandiko, biba bitazwi ko nabwo babwumva neza.
Ati "Ni gute dushobora gutanga ubutumwa ku bahinzi ku buryo dushobora kubereka neza ibyo ubuhinzi bugezweho busaba, babyibonera bakajya kubikora bazi neza ikigamijwe! Biroroshye gutanga ubumenyi abantu babibona kurusha gusoma inyandiko ndende badasobanukiwe."
Kugeza ubu urwego rw’ubuhinzi hari aho rumaze kugera mu gukoresha ikoranabuhanga aho hamaze gushyirwaho porogaramu nyinshi nka ’Smart Nkunganire’ aho umuhinzi akoresha terefoni agasaba ifumbire n’imbuto, ’Smart Kungahara ifasha abahinzi ba kawa n’izindi’.
Ibi byunganirwa no gukoresha utudege duto (drones) twifashishwa mu gutanga intanga z’inka, inkingo, gukoresha imashini zitandukanye mu kuhira , guhabwa amakuru umunsi ku munsi ajyanye n’uko ikirere kimeze, n’ibindi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubwworozi, Dr Gérardine Mukeshimana yavuze ko mu gushyira ubuhinzi n’ubworozi ku rundi rwego babonye ko telefoni ari imwe mu gikoresho cyagira uruhare runini.
Minisitiri Mukeshimana yavuze ko bizashyigikirwa no guhozaho mu gutanga amakuru atandukanye kuko atari ikintu umuntu akora rimwe ngo avuge ko birangiye.
Umuyobozi muri FAO mu Rwanda, Otto Vianney Muhinda yavuze ko n’ubwo abanyarwanda bamaze kumenya uko gukora ubuhinzi bugezweho bimeze, ariko hari irindi koranabuhanga ritaragera muri uru rwego nko gushaka amasoko n’ibindi.
Ati "Nk’ubu umuhinzi yagakwiriye guhinga imbuto runaka afite aho yamaze kumenya azagurisha umusaruro. Nkavuga ngo ndahinga ibirayi runaka bingana gutya, ndakoresha ifumbire imeze itya ndahinga ibigori bimeze bitya kuko hari ubishaka urahita abigura. Ibyo nibyo bibura."
Ni igitekerezo ahuza n’Umuyobozi wa sosiyete Eco La Vie Agro Product Ltd, Nshimiyimana Daniel ukora ubworozi bw’inkoko akanahinga ibitoki, aho avuga ko hakenewe ikoranabuhanga ryisumbuye kugira ngo umuhinzi abe yamenya abakeneye ibyo ahinga, bakaba bakorana “Ku buryo mvuga ngo ndahinga ibitoki bingana bitya, bikenewe n’abangana batya.”
Banki y’Isi iherutse gutanga agera kuri miliyoni 300Frw mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho bukoresha ikorabuhanga kugira ngo umusaruro mbumbe ukomoka ku buhinzi uzamuke dore ko ubu ugeze kuri 30%.
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Simone Pryce avuga ko abahinzi bafatanya mu kongera umusaruro kuko kugeza ubu badakora nk’uko bikwiriye.
Yavuze ko kugira ngo bakore ibisabwa mu guteza imbere ubuhinzi bagomba guhabwa amakuru ahagije ava ku nzego zitandukanye ku buryo ubuhinzi buba umwuga nk’iyindi aho gukorwa n’abadafite akazi.
Yasabye ko hazanwa udushya muri uyu mwuga dushingiye ku ikoranabuhanga hashingiwe ku rubyiruko kuko ari rwo ruzaba rukora iyi mirimo mu myaka iri imbere bijyanye n’imabaraga ikoranabuhanga riri gushyirwa mu mirimo itandukanye uyu munsi.
N’ubwo ubuhinzi bukomeje gutezwa imbere, buracyafite imbogamizi zirimo ihindagurika ry’ibihe, gukorwa n’igitsinagore ahanini, ubutaka bwo guhingaho budahagije n’ibindi, intego ikaba ari uguhangana n’izo mbogamizi ibizazamura umusaruro mbumbe w’igihugu.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!