Ibigo bikomeje kwiyandikisha mu imurika ry’imyubakire igezweho rizabera i Kigali

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 4 Werurwe 2020 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura iminsi mike ngo mu Rwanda hatangire imurika ry’inzu n’imyubakire igezweho ku nshuro yaryo ya kabiri, bimwe mu bigo bizobereye mu bijyanye n’ubwubatsi bikorera mu Rwanda bitegerezanyije amatsiko itangira ry’iri murikagurisha.

Ibi bigo bivuga ko byiteguye kwereka abanyarwanda n’abanyamahanga bazaryitabira impinduka zijyanye n’iterambere mu miturire n’imyubakire u Rwanda rwifuza kandi ku giciro gito.

Bimwe mu bigo bimaze kwiyandikisha muri iri murika harimo DND Developers, Phoenix Plaza, Silk Plaster Rwanda, Troika Design Workshop, Savanna Creek, Kigali Heights, Rwanda Housing Authority, na My Seats, byose bimenyerewe mu gutanga serivisi zijyanye n’ubwubatsi bugezweho.

Iri murika rizatangira tariki ya 17 rigasozwe kuya 21 Werurwe 2020, ryiswe “Kigali Property & Shoppers Bazaar 2020”. Rizibanda ku kugaragaza inyubako zo guturamo n’ibikorwa bitandukanye by’ubwubatsi bigezweho muri iki gihe kandi bihendutse.

Iri murikagurisha rifite insanganyatsiko igira iti “Guteza imbere udushya tugamije kubungabunga ibidukikije mu iterambere ry’imyubakire ihendutse kandi irambye”, rizabera mu nyubako ya Kigali Heights, iherereye mu Karere ka Gasabo.

Ikigo “RG Consult” kiri gutegura iri murika, cyatangaje ko rizaba ihuriro ryo kumurika ibikorwa by’abafite inyubako zigurishwa ku giciro gito n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu Rwanda.

Iki kigo gishimangira ko inzu n’ibikorwa by’ubwubatsi bigira ingaruka ku mibereho y’abantu n’iterambere ry’igihugu, bityo ko mu gihe hari kwihutishwa uburyo bw’imiturire igezweho iganisha ku iterambere; hanakwiye gushyigikirwa ibikorwa birengera urusobe rw’ibidukikije.

Biteganyijwe ko ibigo bisaga 30 bikorera imbere mu gihugu na mpuzamahanga, byaba byigenga cyangwa byegamiye kuri leta bizitabira iri murikagurisha, rishobora kuzakira abantu bari hagati ya 5000 na 8000 mu gihe cy’iminsi itanu rizamara.

Umwihariko w’iri murikagurisha, ni uko rizitabirwa n’abacuruza ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi, ababigura n’ibigo by’imari n’amabanki, mu rwego rwo gufasha buri muntu kubona ibyo akeneye ngo yubake, anasane inzu ye adahenzwe cyangwa ngo ahabwe ibintu bitujuje ubuziranenge.

Hazaba kandi hari n’abatanga ibyangombwa byo kubaka, ibigo byubakisha, amabanki atanga inguzanyo mu by’ubwubatsi, ibigo bitanga ubwishingizi bw’inyubako n’abandi batandukanye.

Iri murikagurisha ryateguwe n’ikigo RG Consult, kigamije kugeza amakuru yose ashoboka ku muntu ushaka kubaka inzu ye cyangwa kuyisana ndetse no kumenyekanisha abacuruzi b’ibyo bikoresho baba abato n’abanini.

RG Consult ivuga ko iri murikagurisha ari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda n’igisubizo ku bashaka gutunga inzu zabo bwite.

Ubuyobozi bwa RG Consult bunavuga ko bushaka guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, abazwi n’abatazwi bose bagahura bakamenyana, umuguzi na we akagira amahitamo akurikije uko abona ibintu bimeze.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iri murikagurisha ry’inzu n’ibikorwa by’ubwubatsi uzaba tariki ya 17 Werurwe 2020, ahazaba hari abayobozi batandukanye mu nzego bwite za leta, iz’umutekano, imiryango itegamiye kuri leta, urugaga rw’abikorera n’abandi.

Mu mwaka ushize, imurikagurisha nk’iri ryari ryitabiriwe n’ibigo bigera kuri 20 byose bikora muri uru rwego rw’inyubako.

Muri iri murika rya 2019 kandi, RG Consult yamuritse imikorere ya ‘application’ ya telefoni yiswe “Murugo App”, ifasha abantu baba mu bukode kuzuza ibisabwa, bagahabwa amahirwe yo gutunga inzu zabo.

Abasaga 20 nibo bitabiriye iri murika umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .