00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari icyizere ku bwiza n’umusaruro w’ibigori byatuburiwe mu Rwanda

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 29 Mutarama 2023 saa 09:21
Yasuwe :

U Rwanda rwimakaje gahunda yo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, muri ibyo harimo n’ibikomoka ku buhinzi; birimo n’ubutubuzi bw’imbuto zitandukanye.

Kugeza ubu hari imbuto y’ibigori iri mu zituburirwa mu Rwanda izwi nka RHM (Rwanda Maize Hybrid) ikaba mu bwoko butandukanye burimo iyera mu misozi miremire, iringaniye ndetse no mu bibaya. N’ubwo abaturage babanje kuyitinya, ababonye umusaruro wayo barasaba kuyegerezwa ari nyinshi.

Mukaruranga Solange ni umuhinzi wo mu murenge wa Kagogo, umwe mu mirenge y’akarere ka Burera ihana imbibi n’igihugu cya Uganda.

Uyu muhinzi avuga ko mbere yakoreshaga imbuto zirimo n’izavaga mu gihugu cy’abaturanyi. Iyi mbuto yahinze adafite icyizere bitewe n’ingano y’impeke nto igira; nyuma yo kubona umusaruro wayo niyo yahisemo kujya ahinga.

Ati “iyi mbuto barayizanye mfata inusu kubera ko ntari nyizeye. Nateye ibigori bitatu mu mwobo. Nagerageje kuyitaho irakura kandi yera neza. Umwihariko w’ibi bigori, bishobora kwerera amezi atatu mu gihe ibindi byereraga amezi nk’ane.”

Nayigiziki Samuel na we yemeza ko iyi mbuto ituburirwa mu Rwanda, ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibihombo biterwa n’imvura ndetse n’ibyonnyi bitewe n’imiterere yabyo.

Ati “Umusaruro w’ibi bigori ntacyo utwaye, ku bindi bigori twateraga byinshi bikanapfa ariko ibi ni byiza. Kimwe giheka bibiri cyangwa bitatu. Impungenge nabanje kugira ni uko imbuto igira intete(impeke)ntoya, ariko namara impungenge abahinzi umusaruro urivugira.”

Usibye kuba abaturage bavuga ko iyi mbuto ituburirwa mu Rwanda ifite ubushobozi bwo guhangana n’indwara ndetse n’ibyonnyi; banatangaje ko kugira icyanga nawo ari undi mwihariko.

Claude Ndagano, umukozi w’ikigo TRI SEEDS gitubura imbuto y’ibigori, ibishyimbo na soya ku bufatanye n’ikigo cy’ubuhizi n’ubworozi (RAB), yavuze ko gufata icyemezo cyo gutubura imbuto y’ibigori hari hagamijwe kongera ubwinshi n’ubwiza bwayo.

Ati “Umwihariko w’izi mbuto dukoranamo na RAB zera toni zirindwi kugera kuri toni umunani; mu gihe mbere zitarengaga toni eshatu n’igice kuri hegitari. Ubu ntabwo tugikeneye imbuto zituruka hanze. Kuri ubu hari ibihugu bindi natwe duha imbuto.”

Yongeraho ko igishishwa cy’iyi mbuto ituburirwa mu Rwanda gifite umwihariko wo gutuma amazi atinjira imbere mu kigori, bityo kikaba kitapfa kubora; ndetse bikanagifasha kutaribwa n’inyoni.

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste, yavuze ko abahinzi b’ibigori bamaze gushima iyi mbuto yageragejwe muri aka karere.

Ati “Abahinzi bagiye batugaragariza ko iyi mbuto yatanga umusaruro, dukora inama n’abafatanyabikorwa badufasha gutubura imbuto y’ibigori mu turimashuri ndetse n’imirima y’icyitegererezo mu mirenge itandukanye.”

Akarere ka Burera gahinga ibigori kuri hegitari zisaga ibihumbi 14. Muri aka karere, TRI SEEDS co ltd iri gukorera mu mirenge 14 muri 17 ikagize, aho ifite imirimashuri ndetse n’imirima y’icyitegererezo mu rwego rwo kugaragaza ubwiza bwayo no gushishikariza abahinzi kuyihinga.

Abaturage bagaragaje ko hari icyizere ku musaruro w'ibi bigori byatuburiwe mu Rwanda
Uhagarariye RAB Ishami rya Rwerere yamaze impungenge abaturage batinya iyi mbuto kubera impeke ntoya
Iyi mbuto ya RHMH 1601 ni ihingwa mu misozi miremire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .