00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harateganywa kubakwa ikiraro kigera ku Nkombo kizaca hejuru y’Ikiyaga cya Kivu

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 21 July 2022 saa 10:14
Yasuwe :

Akarere ka Rusizi kagaragarije Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ko gafite umushinga wo kubaka ikiraro gihuza Ikirwa cya Nkombo n’umwe mu mirenge bihana imbibi mu rwego rwo gukura abagituyeho mu bwigunge.

Kimwe n’ahandi mu gihugu iterambere ryo ku Kirwa cya Nkombo ryarihuse mu myaka 20 ishize. Mu 2015 ni bwo abatuye ku Nkombo bagejejweho bwa mbere amashyanyarazi afatiye ku muyoboro mugari.

Mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka wa 2022 ni bwo imodoka ya mbere yabashije kugera ku Kirwa cya Nkombo yambukijwe mu bwato.

Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022 mu gikorwa abasenateri barimo cyo kumenya ibikorwa mu iterambere rirambye ry’imijyi, ni bwo bamenyeshejwe ko hari umushinga wo kubaka ikiraro kijya ku Nkombo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko mu rwego rwo gukura mu bwigunge abatuye ku Nkombo, bateguye umushinga wo kubaka ikiraro kinyuraho imodoka kizaca hejuru y’Ikiyaga cya Kivu.

Ni ikiraro kizatwara miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, kikubakwa ntera ya metero 800 hejuru y’amazi.

Senateri Nkusi Juvénal yavuze ko metero 800 ari hafi ikilometero bityo ko kubaka iki kiraro byaba bigoye.

Ati "Iteme rya kilometero ni iteme rikomeye cyane rihenda, ryubakwa rimwe mu myaka 100 cyangwa 200. Yego bari bavuze ngo ryagura miliyari 6 Frw ariko kubaka mu mazi, hejuru kandi no munsi aho hagomba kunyuramo amato, bisaba kuryigiza hejuru urumva ko bigoye."

Yakomeje agira ati "Mu gihe byihutirwa bashobora gushyiramo nk’ubwato bunini bwajya butwara imodoka kandi turabizi ko mu bihugu duturanye hari aho bikorwa, ushyiraho imodoka zigeze nko muri esheshatu cyangwa umunani ukabihindura umuhanda mugufi kandi no mu Rwanda hari aho biri. Byatuma Ikirwa cya Nkombo mu gihe kigufi kiva mu bwigunge, abantu baho noneho bakagura imodoka kubera ko bajya bambuka buri munsi bahagera."

Umujyi wa Rusizi wahoze ugizwe n’imirenge ya Gihundwe, Kamembe na Mururu, ariko ubu hiyongereyeho na Giheke, Nyakarenzo, Nkanka n’Ikirwa cya Nkombo.

Rusizi ni umujyi ukomeye w’ubucuruzi, ufite amahirwe menshi y’iterambere arimo kuba uhana imbibi n’ibihugu bibiri u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo no kuba ukora ku Kiyaga cya Kivu.

Ikirwa cya Nkombo kimaze igihe gitezwa imbere ngo abagituye bave mu bwigunge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .