00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gutangizwa inyigo y’uburyo imodoka rusange zaharirwa imihanda imwe yo muri Kigali

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 01:28
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko buri gukorana na Banki y’Isi mu gushaka uburyo bwakorohereza imodoka zitwara abantu ku buryo bwa rusange mu kudahera mu muvundo w’Imodoka z’abantu bwite mu kwihutisha no kuvugurura serivisi z’itwarwa ry’abantu ku buryo bugezweho.

Bikubiye mu butumwa bwatanzwe mu nama yahuje abenjennyeri n’abashinzwe imitungaririzwe y’imijyi bo mu bihugu bitandatu iteraniye i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022 ikaba izamara iminsi itatu.

Ni ibihugu byo muri Afrika bisanzwe bikorana n’Ikigo Mpuzamahanga cya ’The Institute for Transportation and Development Policy’, ITDP birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Egypt na Ethiopia,

Ni inama yari gamije gusangira amakuru ku bijyanye no gutunganya imijyi hanozwa n’imiturire ariko hashingiwe ku gutwara abantu ku buryo bwa rusange bugezweho.

Hagamijwe kubaka imijyi aho umuntu ashobora gukoresha iminota 15 agiye mu mirimo ye, akabonera ibyo akeneye hafi y’aho atuye birimo nk’ishuri, ivuriro, urusengero, isoko n’ibindi, bitabaye ngombwa ko akora urugendo rurerure.

Uburyo bwo gutwara abantu ku buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali bumaze iminsi buvugwamo ibibazo bitandukanye birimo imodoka nke, umuvundo w’imodoka (traffic jam) aho ushobora gusanga mu modoka 50 harimo izitarenze ebyiri zitwara abantu ku buryo bwa Rusange.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu mujyi wa Kigali Eng. Asaba Katabarwa Emmanuel yavuze ko bageze kure inyigo bafatanije na Banki y’Isi, mu kureba uburyo imodoka zitwara abantu bu buryo bwa Rusange zahabwa umwihariko mu mikorere yazo kugira ngo zitware abantu ku gihe.

Ati “Aho usanga imodoka itwaye abantu 80 yaheze inyuma y’imodoka 80 z’abantu ku giti cyabo, kandi ba bandi 80 bagakwiriye kuba bihuta kuko ari benshi kandi bari hamwe.”.

"Ubu tugeze hafi umwaka mu biganiro na Banki y’Isi, tukaba tugeze mu gihe cyo gutanga amasoko y’abakora inyigo. Turizera ko nibirangira tuzahita dutangira kubaka."

Eng.Katabarwa yemeje ko amafaranga azifashishwa mu mushinga wo guhindura imigendekere y’imodoka mu Mujyi wa Kigali no kuvugurura gare ya Nyabugogo , yamaze kuganirwaho hakaba hasigaye kureba uko bizakorwa.

Ubu buryo bwo gushakira umwihariko imodoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange hashyirwamo imodoka nshya, imihanda yazo bwite ndetse n’ibindi bituma bukorwa neza, bwafashije cyane ibihugu bwagezemo ku buryo gutwara abantu bitari ikibazo kabone n’iyo waba udatunze imodoka yawe bwite.

Umuyobozi w’Ikigo gitwara abantu ’Dar es Salama Transit Agency’, Dr Edwin Muhde yatangaje ko iwabo kubigereho babihereye kera.

Dr. Muhde yemeza ko bisaba gahunda ya Leta ihamye irimo no kuba hari itegeko ryihariye rigena imikoreshereze y’ubu buryo by’umwihariko no gukora imihanda itivangwamo n’izindi modoka.

Ati "Hakwiriye kujyaho amategeko yemerera ibigo bya Leta n’iby’abikorera gufatanya kubera ko ibikorwaremezo bifasha iyi gahunda kugenda neza birahenze cyane. Leta kandi ikwiriye gukora uko ishoboye kose igakuraho imbogamizi zishobora kuza nk’intambamyi."

Ati "Umujyi wa Kigali ukwiriye gushyiraho imihanda yihariye aho izindi modoka zitazajya zivundira izitwaye abantu ku buryo bwa rusange. Ibi bizatuma abaturage bagenda ku buryo bwa rusange bajya mu mirimo yabo badatinze.”

Ikigo Mpuzamahanga cya The Institute for Transportation and Development Policy (ITDP) cyita ku mikoreshereze y’ubutaka ndetse n’imiturire mu mijyi itandukanye.

Umuyobozi wa ITDP Chris Kost avuga ko kugira ngo ubu buryo bukunde mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi bakorana nayo bagomba kubanza kureba niba uburyo bwo kugenda ku maguru no ku magare mu ntera nto bikunda ndetse byizewe.

Ati "Ikindi tugomba kwita kuri ubu buryo bwo gutwara abantu ku buryo bwa rusange ku buryo buzaba bumeze neza bikaba impamvu y’umuntu kuva mu modoka ye nziza akajya mu ya rusange kuko nta tandukaniro ririmo."

Ashimangira ko uretse kuba bizihutisha imirimo y’abaturage, ubu buryo buzanagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu kuko imirimo izaba ikorerwa ku gihe.

Abashinzwe ibyo gutwara abantu n'ibintu mu bihugu bitandatu bya Afurika basangiye ubunararibonye
Impuguke ziturutse hirya no hino zari zitabiriye iyi nama
Abitabiriye iyi nama barebeye hamwe uburyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu mijyi ya Afurika byakwihutishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .