Uru ruganda biteganyijwe ko ruzuzura muri Kamena 2025 rukazatwara arenga miliyari 7 Frw. Ruzatanga metero kibe ibihumbi 12 ku munsi.
Imirimo yo kurwubaka imaze guha akazi abagera ku 1000, bikaba byitezwe ko abaturage bo mu mirenge umunani yo mu Karere ka Gatsibo, itatu yo muri Kayonza n’itatu yo muri Nyagatare ari bo bazagerwaho n’amazi meza azaruturukamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko uru ruganda ruje ari igisubizo kuko ruzatanga amazi mu mirenge umunani muri 14 bafite.
Yavuze ko bari basanzwe bafite indi miyoboro yatangaga amazi make ku buryo bizeye ko uru ruganda rw’amazi nirurangira abaturage bagerwaho n’amazi meza baziyongera cyane bakagera kuri 95%.
Ati “Si no ku Karere kacu gusa ruzaha amazi kuko ruzaha amazi Akarere ka Kayonza mu mirenge ya Murundi, Rukara na Mukarange, Akarere ka Nyagatare mu mirenge igera kuri itatu. Ikindi gukura amazi muri Muhazi twabonye ko ntacyo bitwaye kuko amazi azajya yiyongera, rero gukuramo amazi tugiye kuyaha abaturage ndetse n’amatungo nta kibazo aborozi bazongera kugira.”
Meya Gasana yavuze ko mu gishushanyo mbonera cyagutse cy’Akarere ka Gatsibo bashyizemo uburyo mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi hanabyazwa umusaruro mu bukerarugendo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!