00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OIF yatangiye gufasha imishinga y’abagore b’i Kigali bacikirije amashuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 03:56
Yasuwe :

Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) watangiye gutanga ubufasha kuri bamwe mu bagore n’abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali bacikirije amashuri mu kwiteza imbere no kwitinyuka.

Uyu mushinga watangijwe muri Werurwe uyu mwaka, ushyirwa mu bikorwa n’imiryango itegamiye kuri Leta isanzwe ikorera mu Rwanda mu bijyanye no guteza imbere abagore baturuka mu miryango ikennye irimo Women’s World Wide (W4) na Collectif Alpha Ujuvi (CAU).

Kuri uyu wa Gatanu hakozwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 ku ruhare rwa buri wese guharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa batishoboye.

Murekeyisoni Judith umuhuzabikorwa wa OIF mu Rwanda n’u Burundi yashimiye abateguye abagore n’abakobwa bari guhugurwa, abasaba kwitinyuka no kubyaza umusaruro ubumenyi bari guhabwa kugira ngo biteze imbere.

Yashimye kandi imiryango iri kubafasha kwiyungura ubumenyi, ayisaba gukomeza no kumvisha buri wese akamaro ko guha abagore uburenganzira bwabo.

Murara Judith, umwe mu bafasha aba bagore n’abakobwa yavuze ko kuri ubu bafite abagore 50 bose bacikirije amashuri. Mu mezi umunani ashize babahugura, ngo hari umusaruro byatanze.

Ati “Twabubatsemo icyizere cyo kubaho, tubigisha uburyo bakora bakivana mu bukene mu dushinga duto bagatinyuka gukora. Tubigisha Igifaransa gike cyo kwifashisha kuko nibajya muri mudasobwa batangiye gukora ubucuruzi, bazakenera ururimi nibura mpuzamahanga rushobora kubafasha.”

Kuko batasoje amashuri, Murara avuga ko bituma bitinya, rimwe na rimwe bakumva ntacyo bashoboye.

Nyuma yo kubahuriza hamwe bagahugurwa, bamwe batangiye kwihangira imishinga mito baterwa inkunga, intego akaba ari ukubafasha gukora imishinga minini.

Ati “Twarabasuye, dusanga bafite ubucuruzi bubyara inyungu buciriritse. Bafite n’ibindi bari basanzwe bazi ariko batazi ko ari imishinga, babisuzugura cyane ariko barimo abahanga cyane.”

Sr Déodata Bunzigiye Niyonzima uyobora Collectif Alpha Ujuvi mu Rwanda yavuze ko bishimira umusaruro w’amahugurwa y’abagore n’abakobwa bacikirije amashuri.

Icyakora, yagaragaje ko hakiri imbogamizi y’ubukene kuri abo bagore, ubumenyi buke, ururimi batamenyereye rw’Igifaransa kandi ari rumwe mu zikoreshwa muri mudasobwa nka kimwe mu byiga n’ibindi.

Abagore bafashijwe ni abo mu mirenge ya Kibagabaga na Remera mu Karere ka Gasabo. Ni abagore n’abakobwa bari hagati y’imyaka 16 n’imyaka 50 bacikirije amashuri kandi badafite akazi.

Abagore bafashijwe bagaragaje ko hari icyo bamaze kwigezaho
Bishimira ko bakuwe mu bwigunge na OIF
Inzego zitandukanye mu bukangurambaga bugamije gukumira gucikiriza amashuri ku bana b'abakobwa
Ubuyobozi bwa Women’s World Wide na Collectif Alpha Ujuvi bwiyemeje gukomeza gufasha mu kuzamura ubushobozi bw'abagore batishoboye
Biteganyijwe ko abagore bafashijwe bazakomeza gufashwa mu mishinga minini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .