FARG ikeneye miliyari 30 Frw zo kubakira no gusanira abacitse ku icumu batishoboye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Ikigega kigenewe gutera inkunga Abacitse ku Icumu Batishoboye (FARG) gikeneye nibura miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda kizakoresha mu bikorwa byo kububakira inzu nshya no gusana izubatswe cyera zishaje.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, yabitangarije Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa kabiri.

Iyo Minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho basobanuriraga abagize iyo komisiyo amafaranga bazakenera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 n’uko azakoreshwa.

Dr. Mukabaramba yavuze ko ayo mafaranga azifashishwa mu kubakira no gusana inzu zigera ku 2000 z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

The New Times yanditse ko imbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari ya leta y’umwaka wa 2019/2020 Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aheruka gutangariza Inteko Ishinga Amategeko igaragaza ko FARG izagenerwa miliyari 32 Frw zirimo miliyari 11Frw zigenewe amacumbi.

Igaragaza ko andi mafaranga azakoreshwa mu bindi bikorwa birimo iby’uburezi, ubuvuzi n’inkunga y’ingoboka bigenewe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye.

Abayobozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ibigo biyishamikiyeho babwiye Abadepite ko kubakira abacitse ku icumu batishoboye bikomeje kurushaho kugorana bitewe no guhenda kw’ibikoresho by’ubwubatsi.

Dr. Mukabaramba yababwiye ko ikiguzi cyo kubaka inzu imwe cyikubye hafi inshuro enye kuko cyavuye kuri miliyoni 4 Frw mu 1998 kikaba kigeze kuri miliyoni 12 Frw uyu munsi.

Ati “Bisobanuye ko kubaka inzu 2000 bishobora gutwara hafi miliyari 25 Frw kandi umubare w’inzu ushobora kwiyongera bitewe n’amakuru duhabwa n’Uturere, bikarenga miliyari 30 Frw.”

Yasobanuye ko igiciro cy’izo nzu kiziyongera ahanini bitewe n’ibikoresho by’inyongera bizishyirwamo birimo nk’ibigega by’amazi, ibikoresho byo mu nzu n’inka zihabwa abacitse ku icumu batishoboye mbere bitabariwemo.

FARG iheruka gutangaza ko imaze kubaka inzu 28,558 no gusana izindi 4,714.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana, yavuze ko ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2019/2020, ari miliyari 2876.9 Frw avuye kuri miliyari 2585.2 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka uri gusozwa.

Dr. Mukabaramba yavuze ko igiciro cyo kubaka inzu imwe cyavuye kuri miliyoni 4Frw mu 1998 kikaba kigeze kuri miliyaoni 12Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza