00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU yemereye u Rwanda miliyari zisaga 270 Frw

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 May 2022 saa 11:15
Yasuwe :

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wemereye Guverinoma y’u Rwanda inkunga ya miliyoni 260 z’amayero (asaga miliyari 270Frw), azatangwa mu gihe cy’imyaka ine mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere Abanyarwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 nibwo hasinywe amasezerano y’iyi nkunga, muri gahunda y’ubufatanye bw’izi nzego zombi yiswe Multiannual Indicative Program.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Ubumwe bw’u Burayi buhagarariwe na Ambasaderi wungirije.

Ayo mafaranga azashorwa mu bikorwa birimo guteza imbere uburezi, kongera ubushobozi bw’urubyiruko no guhanga imirimo, imiyoborere myiza, no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu birimo ubuhinzi n’ubworozi hagati y’umwaka wa 2021-2024.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko uretse kuba aya mafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere, azanafasha mu kubaka inzego zishinzwe imiyoborere n’ubutabera.

Yavuze ko nko mu burezi hazibandwa cyane ku guteza imbere uburezi bw’abana b’incuke hubakwa amarerero mashya n’andi asanzwe yongererwe ubushobozi.

Ati “Aha niho dutegurira abana bacu tubaha uburezi bw’ibanze kugira ngo bazagire ahazaza heza, kandi babashe kubona imirimo mu gihe cy’ahazaza.”

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze kandi ko mu bijyanye no kurengera ibidikije iyi nkunga izafasha mu guteza imbere imiturire turwanya utujagari ndetse no guhangana n’imyuzure ikunze kwibasira abaturage batuye mu bishanga.

Yakomeje agira ati “Mu bijyanye n’imiyoborere, bari basanzwe batera inkunga inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, kandi ibi bizakomeza binyuze muri iyi gahunda nshya izamara imyaka ine iri imbere.”

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi binyuze mu Kigega cyawo gishinzwe Iterambere, wagiye utera inkunga ibikorwa by’iterambere bigamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.

Hari nk’umushinga w’inkunga ya miliyoni 460 z’Amayero uwo muryango wari wahaye u Rwanda, ukaba warashyizwe mu bikorwa kugeza mu 2020.

Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, Myriam Ferran yavuze ko ubu bufatanye bushya uyu muryango ahagarariye watangije hagati yawo n’u Rwanda buzagirira akamaro Abanyarwanda.

Ati “Ibi bishingiye ku mwuka mwiza w’ubufatanye bw’ukuri hagati y’impande zombi no kuri gahunda y’u Rwanda y’iterambere rirambye ya NST1, kandi na EU ishyigikiye kandi ubufasha bwacu bugomba kugaragarira mu buryo nk’ubu bwo gushyigikira intambwe mumaze gutera mu guteza imbere abaturage.”

Myriam Ferran yavuze ko u Burayi bufite gahunda yagutse yo gushyigikira iterambere ry’ibihugu bya Afurika by’umwihariko u Rwanda rwagaragaje ko rukoresha neza inkunga n’inguzanyo ruba rwahawe.

U Burayi bwatangaje ko aya mafaranga yahawe u Rwanda nk’inkunga, mu gihe imyaka izaba irangiye ashobora kuzongerwa binyuze mu bundi buryo bw’inguzanyo zitangwa n’ibihugu binyamuryango cyangwa Banki Nyaburayi Itsura Amajyambere.

Amasezerano y'iyi nkunga yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .