00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda yagobotse abanyeshuri batsinze neza, ibafasha kwiga no kwimenyereza umwuga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 06:46
Yasuwe :

Equity Bank Rwanda yatangije gahunda yo gutera ingabo mu bitugu abanyeshuri babaye indashyikirwa mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye izwi nka “Equity Leaders Programs” mu rwego rwo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango nyarwanda.

Equity Leaders program ni gahunda ya Equity bank isanzwe ifasha abanyeshuri bo mu bihugu ikoreramo batsinze cyane kurusha abandi.

Binyuze muri iyo gahunda , abanyeshuri batoranyijwe bahabwa imenyerezamwuga ryishyurwa muri Equity bank ndetse no gufashwa kubona aho bakomereza amasomo muri kaminuza Mpuzamahanga.

Muri Kenya yatangiye mu 1998 ifasha abanyeshuri batandukanye, mu Rwanda yatangiye muri uyu mwaka wa 2021, itangirana n’abanyeshuri 32 babaye indashyikirwa.

Aba banyeshuri batoranywa hagendewe ku babonye amanota menshi, hagatorwa umukobwa n’umuhungu muri buri gace gakoreramo ishami rya Equity Bank hirya no hino mu gihugu.

Abatoranyijwe bahawe amasezerano y’imenyerezamwuga ryo gukora muri banki mu mashami atandukanye kuzageza igihe bazagira ku ishuri.

Umuyobozi wa Equity Group, Dr. James Mwangi yavuze ko gukora ibikorwa nk’ibyo bitagamije inyungu ahubwo biri mu nshingano z’ibanze zo guharanira impinduka no gutanga umusanzu mu iterambere rusange.

Yagize ati “Guharanira gufasha sosiyete ukoreramo, kubakira abantu ubushobozi, bifasha mu kubona ahantu heza ho gukorera ishoramari. Icyo inyungu z’ishoramari mu guhindura sosiyete ikorerwamo ni uko igira uruhare mu iterambere ryayo.”

Yagaragaje ko aba banyeshuri bazakomeza gukurikiranwa kubera ko uwatoranyijwe muri Equity Leaders Program ahora yitabwaho buri gihe hatitawe ku myaka amaze akorana nayo.

Yabasabye kuba umusemburo w’impinduka nziza no kubyaza umusaruro amahirwe babonye, baharanira icyabateza imbere kikanateza imbere umuryango nyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko kubona ibigo by’ishoramari nka banki biri guharanira impinduka nziza ari ikintu cyiza, asaba ko n’abandi bashoramari bajya basubiza amaso inyuma ku nyungu rusange.

Ati “Iki ni ikintu twishimira cyane nk’inzego z’uburezi kuko natwe tuba dushaka ngo tubahe ubwo bushobozi bwo kujya gukora cyangwa gukemura ibibazo biri hanze. Iyi gahunda ndetse wenda n’izindi zizaza turazishimira kuko zizafasha aba bana gutangira kwimenyereza gukora ako kazi. Njye nayifata nk’ikiraro kije guhuza gahunda zombi kandi umwana wayigiyemo ayikomezamo.”

Abanyeshuri baganiriye na IGIHE, bagagaragaje ko bishimiye kuba baratoranyijwe muri iyo gahunda, biyemeza gukomeza gukorana umurava no gushakamo ibisubizo mu bihe bikomeye.

Irakoze Umuhire Nicole utuye mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “Abayobozi beza iteka batekereza kandi bagaharanira impinduka no kubakira ubushobozi urubyiruko. Twizeye neza ko ari nawo murongo Equity Group iri kugenderaho nk’icyerekezo igihugu cyacu gishyize imbere mu kubakira urubyiruko ubushozi n’imiyoborere myiza.”

Muhawenababyeyi Florien wo mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni, yagarutse ku nkuru y’ubuzima bwe n’uko yize bigoranye kubera kubura amafaranga y’ishuri n’ibikoresho kuko avuka mu muryango utishoboye.

Yashimye cyane Equity Bank yamutekerejeho ari mu cyaro ndetse agaragaza ko habayemo ubunyangamugayo.

Ati “Mu gihe natekerezaga ko nta n’umwe unzirikana, mbona ahazaza hanjye ntaho, ariko Imana yohereje malayika ari we Equity Bank. Mu cyumweru gishize barampamagaye ko natoranyijwe muri gahunda ya ELP. Nubwo ntari mfite itike yo kugera ku ishami ryayo i Muhanga, ndashimira Equity Bank yabimfashijemo. Mu by’ukuri abantu bazapfa ariko ibikorwa byiza bizahoraho. Ndashimira ubuyobozi bwa Equity bwatekereje ku badafite amikoro nkanjye.”

Ishimwe Irakiza Joseph wo mu Karere ka Rubavu aganira na IGIHE yagize ati “Ni ibintu byiza kuba barampamagaye kuko narabyishimiye cyane. Ni amahirwe akomeye kuko bazadufasha gushaka ibigo mpuzamahanga twakomerezamo ndetse turi no gukora baduhemba amafaranga. Natwe twizeye gukomeza gukora cyane ndetse kuko hanze aha nta kazi gahari, bamaze kutwubakamo umuco w’ubuyobozi twavuga ko uyu munsi turi abayobozi.”

Umutoni Marie Louise wo mu Karere ka Huye yagarutse ku buryo yahamagawe na Equity bank Rwanda nk’uwatoranyijwe muri gahunda ya ELP.

Yagaragaje ko yungutse byinshi mu cyumweru bamaze bahabwa amahugurwa y’ingenzi agamije kububakamo umuco w’ubuyobozi n’imikorere ya Banki kandi ko yiteguye kubibyaza umusaruro.

Imyaka 23 irashize Equity leaders Program itangijwe muri Kenya. Kugeza ubu abanyeshuri basaga ibihumbi bitandatu bamaze kuyinyuramo. Muri bo 600 bafashijwe kwiga mu mashuri mpuzamahanga mu bigo bisaga 130 bibarizwa mu bihugu 25 bitandukanye.

Aba ni abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa yakorewe muri boot camp’ yiswe culture competition yateguwe na Equity Bank Rwanda. Kuri uyu munsi bahawe igikombe
Aba bose bagiye babona amanota yo hejuru mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye
Abanyuze muri ELP bagaragaje ko ari gahunda ifasha urubyiruko kwagura ibitekerezo
Abasanzwe ari abakozi ba Equity Bank Rwanda bari bitabiriye ibi birori
Musenyeri w'Itorero Anglican ry'u Rwanda, Dr Laurent Mbanda, asabira umugisha abitabiriye ibi birori
Dr Mwangi yagaragaje ko igihugu kitigisha urubyiruko kidashobora kugira ahazaza
Equity Bank yijeje ko gahunda ya ELP mu Rwanda izakomeza kubaho buri mwaka
Irakiza Joseph wo mu Karere ka Rubavu yagaragaje ko yiteze byinshi binyuze muri iyi gahunda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko ibikorwa nk'ibi bikenewe muri Sosiyete Nyarwanda
Umuyobozi wa Komite Nyobozi ya Equity Bank Rwanda, Col Rtd Eugene Haguma, yasabye uru rubyiruko kugira umurava
Umutoni Marie Louise yagaragaje ko biteye ishema gutoranywa muri iyi gahunda
Umutoni ashyikirizwa amasezerano ye akubiyemo inshingano ze ndetse n'umushahara azajya ahabwa buri kwezi
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ishoramari muri Equity Bank, Mukundwa Dianah, yashimiye abafanyabikorwa batanze umusanzu muri iki gikorwa barimo Equity Group Foundation na Minisiteri y’Uburezi
Umuyobozi wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara, yagaragaje ko bazakomeza gushyigikira urubyiruko binyuze mu burezi
Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, Dr James Mwangi, yagaragaje ko iyi gahunda mu bindi bihugu yamaze gushinga imizi
Shona Benzanson ukora muri MasterCard Foundation yavuze ko bazakomeza gufatanya na Equity Bank
Uru rubyiruko ruzakomeza gufashwa kugeza rubonye amashuri yo kwigamo
Uru rubyiruko rwari rwabukereye nyuma yo gutsinda neza rugafashwa na Equity Bank

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .