Cup of Excellence 2018: Ikawa ya Twumba yahize izindi mu buryohe mu Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 11 Kanama 2018 saa 03:14
Yasuwe :
0 0

Ikawa ya Twumba ho mu Karere ka Karongi yaje ku isonga mu marushanwa ya kawa y’u Rwanda azwi nka ‘Cup of Excellence’, aho yabonye amanota 90.53 % yahawe n’inzobere mpuzamahanga.

Ikawa nka kimwe mu bizanira igihugu amadovize menshi, ubuhinzi bwayo bwitabwaho hagakoreshwa n’amarushanwa y’ubwiza, atuma imenyekana ku baguzi mpuzamahanga, banagira uruhare mu kuyiha amanota.

Aya marushanwa y’uyu mwaka yitabiriwe na kawa 344, izigera kuri 28 zitsinda amarushanwa ku buryo zizareshya abaguzi ku isoko mpuzamahanga. Muri zo eshatu za mbere zarengeje amanota 90%.

Mu guhemba izatsinze aya marushanwa ku wa 10 Kanama 2018, eshanu zaje ku isonga ni Ikawa ya Twumba yabonye amanota 90.53 %; yakurikiwe n’iya COPRAKI Mayogi ihingwa mu Karere ka Gicumbi yabonye 90.06%; iya Burundo (Nyamasheke) yahawe 90.03 %. Uretse izi, n’izindi ziri muri 28 zatsinze, zose ziri hejuru y’amanota 86 %.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Nsengiyumva Fulgence, yabwiye itangazamakuru ko imbaraga zishyirwa mu buhinzi bwa kawa, n’amarushanwa yayo biba bigamije kongera igiciro cyayo.

Yagize ati “Ntitureba ubwinshi bwa kawa, tureba ubwiza bwayo, abahinzi bitabira gutuma kawa iba nziza noneho nijya ku isoko mpuzamhanga igire igiciro kigaragara.”

Yandagiye Marita uhagarariye abahinzi 12 ba Kawa ya Twumba, yatangarije IGIHE ko kugira ngo iyabo ibone amanota ya mbere mu gihugu, byatewe no gushyira imbaraga mu bintu byinshi biba bisabwa umuhinzi.

Yagize ati “Kugira ngo ikawa yacu ibe iya mbere bihera mu guhinga, ikawa iyo wayihinze ntizemo igihuru, ugashyiraho ifumbire mvaruganda, ukayitera umuti wica ubusimba, ikawa ukayisasira, wanajya kuyisarura ugasarura inetse (ihishije neza), ukongera ugasubira n’inyuma ukajonjora utwagiye tugucika hagasigara inziza gusa.”
Yakomeje avuga ko ikindi gituma kawa iba nziza ni ukuyigemura ku ruganda bakiyisarura, ati “Ntabwo wayisarura none ngo uzayijyane ejo, yaba yapfuye.”

Ikawa yatsinze amarushanwa igurishwa ku isoko mpuzamahanga muri cyamunara hakoreshejwe internet, abaguzi bo ku Isi yose bakayihatanira. Iyatsinze mu marushanwa aheruka yagurishijwe amadolari y’Amerika 84 ku kilo.

Biteganyijwe ko ikawa zatsinze amarushanwa y’uyu mwaka, zizashyirwa muri cyamura muri Nzeri 2018.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016-2017 u Rwanda rwinjije amadolari y’Amerika miliyoni 58.5 mu ikawa rwohereje ku isoko mpuzamahanga.

Ikawa ya Twumba yabaye iya mbere muri Cup of Excellence 2018
Leta n'abahinzi ba kawa bashimiye Paul Songer uyobora abakemurampaka muri Cup of Excellence
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Nsengiyumva Fulgence avuga ko ibi bituma kawa y'u Rwanda igurwa cyane mu mahanga
Kawa eshatu zahize izindi mu buryohe mu Rwanda zarengeje amanota 90%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza