00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHOGM yinjirije u Rwanda miliyoni 17 z’amadolari

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 August 2022 saa 12:42
Yasuwe :

Urwego rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, rwatangaje ko ibikorwa byo kwakira inama birimo gufasha izahuka ry’ubukerarugendo, urwego rwahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yabwiye abanyamakuru ko uko inama u Rwanda rwakira ziba nyinshi, ari nako abantu bazitabira baba benshi.

Ni ibintu bitashobokaga mu myaka ibiri ishize kuko icyorezo cya Covid-19 cyatumye imipaka ifungwa.

Kageruka yagize ati "Icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukerarugendo, aho imibare yacu yagabanutse hejuru ya 70%. Ariko ubu imibare irerekana icyizere cyo kuzahuka. Inyungu y’umwaka ushize ugereranyije n’umwaka wabanje yazamutseho 25%, aho yavuye kuri miliyoni $131 igera ku $164."

Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kwakira ibikorwa byinshi ndetse n’inama birimo BAL, CHOGM n’irushanwa rya Ironman riheruka kubera i Rubavu.

Kageruka yakomeje ati "Ibi bikorwa n’ibindi byitabiriwe n’abantu benshi, ndetse byinjiza miliyoni nyinshi mu bukungu bw’igihugu. By’umwihariko, CHOGM yinjije miliyoni 17 mu bukungu bwacu."

Iyi nama yabaye ku wa 20-26 Kamena yitabirwa n’abantu basaga 4000.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yabwiye abanyamakuru ko uko inama u Rwanda rwakira ziba nyinshi, ari nako abantu bazitabira baba benshi
Bamwe mu bitabiriye ikiganiro RDB yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .