00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Hari kubakwa imiyoboro izageza amashanyarazi ku ngo zirenga 7000

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Imiyoboro yubakwaga mu Karere ka Burera igeze amashanyarazi mu bice bitandukanye by’aka Karere igeze ku musozo ndetse ingo nyinshi mu ziteganijwe kuyahabwa zamaze gucana.

Fulgence Nkundabakuze, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Burera, yavuze ko iyi miyoboro irimo kubakwa muri aka Karere izakwirakwiza amashanyarazi ku ntera ingana n’ibirometero bigera ku 182 mu Mirenge itandukanye igize aka Karere.

Yagize ati “Iyubakwa ry’iyi miyoboro rikubiye mu mushinga munini twatewemo inkunga na Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere mu by’ubukungu muri Afurika (BADEA), ukaba uzageza amashanyarazi ku ngo zirenga ku 7000 muri aka Karere.”

Nkundabakuze yavuze ko mu Karere ka Burera, iyi miyoboro yubatswe mu Mirenge ya Cyanika, Kagogo, Rugarama, Cyeru, Nemba, Rugendabari, Ruhunde na Rwerere mu Karere ka Burera.

Yavuze ko imirimo yo kubaka iyi miyoboro igeze kure ku buryo ingo zigera ku 5000 zamaze guhabwa amashanyarazi ayifatiyeho. Izindi ziyegereye nazo zikomeje kuyahabwa.

Ati: “Ubu muri aka Karere, ingo zisaga 54% nizo zifite amashanyarazi zirimo izigera kuri 46% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange n’izindi 8% zikoresha akomoka ku mirasire y’izuba”.

Abamaze kuyahabwa yabazaniye impinduka nziza

Bamwe mu bagejejweho amashanyarazi muri iyi Mirenge, bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho impinduka n’iterambere.

Ntezimana Gilbert ayobora ishuri ribanza rya Mbuga riherereye mu Murenge wa Bungwe. Avuga ko amashanyarazi agiye guhindura imyigishirize ndetse n’abanyeshuri babashe gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “Amashanyarazi agiye guhindura ibintu byinshi cyane mu buzima bw’imyigire yacu ya buri munsi. Nka gahunda ya “one laptop per child” ntabwo yashobokaga hano kuri iri shuri tudafite umuriro. Ubu rero natwe tugiye gutangira kwitegura ku buryo umunsi tuzazibona abana bigira hano bazashobora kuzikoresha”.

Ntezimana avuga kandi ko bagorwaga cyane no kubona serivisi zikenera umuriro nko gufotora impapuro, gushyira umuriro muri mudasobwa y’ikigo (laptop) n’ibindi bitandukanye kuko byabasabaga gukora ibirometero bine bajya mu gace kawufite.

Oscar Nizeyimana, umucungamutungo wa SACCO Icyerekezo kizima iherere mu Murenge wa Kivuye, avuga ko mbere yo kubona amashanyarazi bakoreshaga moteri yatwaraga mazutu nyinshi ku buryo nko ku kwezi bakoreshaga amafaranga ari hejuru y’ ibihumbi 100.

Ati “Ubu aho tuboneye amashanyarazi, twishyura ibihumbi bitageze no mu icumi ku kwezi. Urumva ko SACCO yabashije kuzigama amafaranga yagendaga kuri mazutu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivuye, Butoyi Louis, avuga ko muri uyu murenge hatangiye kugaragara impinduka nziza zazanywe n’amashanyarazi.

Ati “Hari abana bize imyuga bamaze kwihangira imirimo nko gusudira amadirishya n’imiryango, ubu batangiye gukora. Ikindi cyiza gishimishije ni uko abaturage b’inaha bahendwaga no gukoresha imiryango n’amadirishya kuko bagombaga kujya i Butaro bakoze urugendo rw’ibirometero 15. Ubu rero barimo barabikoreshereza hafi ku buryo bibahendukira, ndetse n’abari bafite inzugi z’imbaho nabo batangiye kuzihindura, ku buryo barushaho gutura heza”.

Yavuze ko uretse ububaji no gusudira, hari n’abazanye imashini zifotora impapuro, abogosha, za studio, ibyuma bisya n’ibindi bitandukanye.

Ati“Urumva rero ko hari byinshi birimo guhinduka, kandi ntitwanabura kwishimira kubona abaturage bagenda banasezerera gukoresha agatadowa ndetse n’umwijima wa nijoro. Icyo dusaba abaturage rero gufata neza ibi bikorwa tumaze kugeraho”.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Imiyoboro yubatse ifite uburebure bw'ibirometero 182

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .