Burera: Gutura kure y’imiyoboro ntibakibibona nk’imbogamizi ku kubona amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gashyantare 2020 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Kagari ka Nyanamo mu Murenge wa wa Rugengabari mu Karere ka Burera baherereye kure y’umuyoboro w’amashanyarazi baratangaza ko amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yabafashije kuva mu icuraburindi.

Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2020, ubwo Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yari mu bukangurambaga bushishikariza abatuye kure y’imiyoboro gufata amashanyarazi akomoka ku zuba, abatangiye kuyafata bavuze ko abafitiye akamaro kanini.

Mu ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zizafasha kugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku ngo zose bitarenze umwaka wa 2024, harimo no gukoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro munini, aya arimo n’akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu gihe kugeza imiyoboro y’amashanyarazi mu duce twose mu gihugu bishobora gufata igihe, hari uduce twagenewe kuzahabwa amashanyarazi adafatiye ku muyoboro munini ibi bikazaba igisubizo kizafasha kugera ku ntego igihugu kiyemeje.

REG igenda ikora ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage batuye mu bice byagenewe guhabwa amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari kwitabira kugura no gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba na bo bakiteza imbere.

Aya mashanyarazi kuyabona no kuyashyira mu ngo iwabo birihuta kandi ntibigoye, igisabwa ni ukumva ko ari amashanyarazi meza, kandi hari ibyo yakora nk’ayo ku muyoboro rusange.

Munyaneza Jean de la Paix atuye mu Mudugudu wa Kabukoko yavuze ko aya mashanyarazi yamukijije kurira mu kizima nijoro.

Yagize ati “Mbere nariraga mu kizima cyangwa nkagenda nijoro ngonga intebe n’ibindi biri mu nzu, ariko ubu ndacana hakabona, abana bakareba mu makayi bakiga.”

Hakizimana Emmanuel na we yunze mu rya Munyaneza, avuga ko ubuzima bwabaye bwiza kurushaho.

Yagize ati “Uretse gutandukana n’ikizima, ncaginga na telefoni ntagombye gukora urugendo njya ku Mucaca nkatanga inoti y’ijana, nanayijyanayo sindare nyibonye. Ariko ubu isaha n’isaha ndacaginga ku muriro wanjye. Uyu murasire rwose umfitiye akamaro, amatara aba ari kwaka bimeze nko ku manywa”.

Kabagema Anastasia we ageze mu zabukuru nawe atuye mu Mudugudu wa Kabukoko. Yavuze ko imirasire yatumye baca ukubiri n’ibishirira.

Yagize ati “Kera bwariraga nkagenda nzunguza ibishirira ngo mbone urumuri cyangwa nkacana akatadowa. Ubu rero aya mashanyarazi icyo yamariye, ubu ngenda habona, nkaryama aho ndeba, mbese ubu akatadowa n’itoroshi narabiretse.”

Anastasia avuga ko kera yajyaga abona amafaranga agatinya kugura telefoni, ariko ko ubwo yabonye umurasire, atazatinya kuyigura umunsi yongeye kubona amafaranga.

REG ivuga ko mu Rwanda ingo zisaga 52.8% zifite amashanyarazi. Izisaga 14.3% muri zo zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Abaturage bakanguriwe gufata amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba
Kabagema Anastasie avuga ko kera yajyaga abona amafaranga agatinya kugura telefoni kuko nta muriro
Umukozi wa REG mu ishami ry’ingufu zidafatiye ku muyoboro mugari, Jean de Dieu Twiringiyimana, ubwo yasobanuriraga abaturage ibyiza byo gukoresha imirasire y'izuba
Munyaneza Jean de la Paix avuga ko aya mashanyarazi yamukijije kurira mu kizima nijoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza