00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: BK Insurance yatanze ingoboka y’arenga miliyoni 3Frw ku bahinzi bahuye n’ibiza

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 22 September 2022 saa 12:21
Yasuwe :

Sosiyete y’ubwishingizi ya BK Insurance yahaye abahinzi bo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Nemba 3,668,998Frw nk’amafaranga y’ingoboka ku bw’ibihombo bahuye nabyo mu buhinzi bwabo bw’ibirayi.

Aba bahinzi bahawe aya mafaranga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nzeri 2022 mu muhango wabereye muri uyu Murenge mu Kagari ka Nyamugari ukitabirwa na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gérardine Mukeshimana, Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, Umuyobozi w’Akarere Ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal n’abandi.

Abahinzi bahawe amafaranga bibumbiye muri Koperative COVMB ihuriwemo n’abahinga mu gishanga cya Nyirabibande, bari barishinganishije muri BK Insurance.

Bahise kandi bongera gutanga amafaranga angana na miliyoni 1Frw yo gushinganisha ibigori bateye.

Umuyobozi wa Koperative COVMB igizwe n’abahinzi barenga 1450, yavuze ko gahunda yo gushinganisha ibihingwa ari nziza kuko ituma umuhinzi adacika intege ahubwo akita ku myaka ye na cyane ko aba azi ko nahomba azishyurwa.

Yashimiye BK Insurance kuko ngo mbere imyaka yangirikaga bakabura aho babariza.

Yavuze ko uretse iyi mikoranire bafitanye n’indi mishinga miremire ituma bimakaza ubuhinzi bwa kijyambere.

Ati “Si aho gusa imikoranire yacu irangirira kuko hari indi mishinga turi guteganya izatuma abahinzi bagira amafaranga bakiteza imbere. Urumva ko dufitanye imishinga migari.”

Igishanga cya Nyirabibande gifite ubuso bwa hegitari 319. Abahinzi bagize igihombo cy’ibirayi byahinzwe kuri hegitari 14.99 bitewe n’izuba ryinshi, indwara ndetse n’umwuzure.

Umuyobozi Mukuru wa BK Insurance, Bahizi Alex yavuze uyu mwaka bamaze gutanga miliyoni 328Frw zirimo 100Frw zakoreshejwe mu gushumbusha aborozi, izindi zisigaye zikoreshwa mu kugoboka abahinzi.

Yatangaje ko kugeza ubu bishingira ibihingwa birimo ibigori, ibirayi, ingano, umuceri, urusenda, ibishyimbo n’ibindi. Gusa yemeje ko bashaka kwishingira 40% y’ibihingwa byose byo mu gihugu.

Yemeje ko kugira ngo abahinzi n’aborozi bishyurwe k’ubw’ibihombo byabo, basabwa gukora kinyamwuga ku buryo ibiza bibagwirira baba batabigizemo uruhare.

Ati “Niba uri umworozi ugomba kuba ufite ikiraro cyiza, ufite umuvuzi w’amatungo, ukagira imiti yayo yabugenewe, yarwara ukayivuza ku buryo bwa kinyamwuga. Hanyuma ibyo byarenga igapfa ubwishingizi bukayishyura yose.”

Yasobanuye ko iyo basanze ibihombo abahinzi n’aborozi barabigizemo uruhare rukomeye batishyurwa, rwaba ari ruto bakishyurwa igice cy’ibihombo.

Yasabye abahinzi n’aborozi kwitabira iyi gahunda kuko ibiza bidateguza na cyane ko ibihe bigenda bihindagurika, ari na yo mpamvu na Leta yashyizemo Nkunganire kugira ngo ishishikarize abantu kubyitabira.

Ati “Ni nayo mpamvu twebwe nka BK Insurance uhuye n’igihombo uwo ari we wese tumugoboka ku buryo bwihuse kugira ngo yumve akamaro kabyo. Nk’iyi Koperative twayishyuye amafaranga yabo mu gihe kitarenze iminsi itanu.”

Umuyobozi wa RAB mu Karere ka Burera, Rwakayanga Léandre yavuze ko impamvu abaturage batabyitabiraga mbere ari uko bari baratengushywe n’ibindi bigo bituzuzaga amasezerano.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal na we yavuze ko mbere abaturage batabyumvaga ariko ubu batangiye kubyumva.

Ati “Iyo abonye uwinjiye muri gahunda agize ibyago akagobokwa, ni ikintu kidufasha cyane kugira ngo babisobanukirwe. Wabonye ko abo muri iki gishanga babirimo neza ni gahunda dufite mu karere kose.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gérardine Mukeshimana yavuze ko abahinzi bakwiriye gushinganisha ibikorwa byabo kuko ibiza bidateguza.

BK Insurance kandi yatanze ibihembo by’ibyuma bitera umuti (pompes) icumi n’amasuka 15 ku bahinzi bafashije bagenzi babo kumva neza iyi gahunda.

Minisitiri Mukeshimana yanakebuye abahinzi bafata ifumbire Leta yashyizemo Nkunganire bakajya kuyigurisha ku buryo bwa magendu, avuga ko inzego zose zabihagurukiye ndetse ko batazatezuka no guhana ababigaragayemo.

Ku baturage bamusabye ikusanyirizo ry’amata, yababwiye ko barikwiriye ariko bagomba kumwereka ko bafite inka zifite umukamo utubutse nawe akabaha iki gikorwa remezo.

Yibukije abahinzi ko bagomba kurwanya isuri mu buryo bushoboka haterwa ibyatsi ari na byo bivamo ubwatsi bw’amatungo ndetse ko bagomba gufata neza amatungo kugira ngo na yo abahe umusaruro mwiza.

Minisitiri Mukeshimana yasabye abaturage ba Burera gukomeza gutera ikirenge mu cya bagenzi babo, bashinganisha ubuhinzi n'ubworozi
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick yabwiye abahinzi ko bagomba kwita ku myaka yabo uko bikwiriye
Minisitiri Mukeshimana na Bahizi baganira ku buryo bwo gukomeza guteza imbere ubuhinzi
Bahizi avuga ko BK Insurance ibereyeho kugoboka abahinzi
Aba bayobozi bashishikarije abahinzi gukomeza kwitabira gushinganisha ubuhinzi bwabo
Minisitiri Mukeshimana Gerardine atera imbuto y'ibigori hamwe n'abahinzi
Koperative COVMB yashinganishije imyaka yabo y'ibigori
Hatanzwe ibyuma 10 byo kwifashima mu gutera imiti yica udukoko mu myaka
Aba bahinzi baganuye ku mafaranga y'ingoboka bahawe kuko bizigamiye muri BK Insurance
Bahizi (iburyo) Minisitiri Mukeshimana na Meya wa Burera bashyikirije Umuyobozi wa Koperative COVBM, sheki izigamiye iriho amafaranga y'ingoboka
Abaturage bitabiriye iki gikorwa ari benshi
Abaturage bari bafite amatsiko yo kumva uko BK Insurance ikora
Abaturage bagaragarije Minisitiri bimwe mu bibazo bahura na byo
Abahinzi bitwaye neza bahembwe amasuka
Abahinzi bahawe amasuka azabafasha mu kunoza ubuhinzi bwabo
Abahinzi bagaragaje ko gukorana na BK Insurance byabafashije cyane
Iki gishanga gifatiye runini abaturage
Igishanga cya Nyirabibande cyatangiye kubyazwa umusaruro n'abahinzi
Igishanga cya Nyirabibande gifite ubutaka bubereye ubuhinzi

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .