00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brussels Airlines igiye gutangiza ingendo za buri munsi zijya zikanava i Kigali

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 18 May 2024 saa 09:22
Yasuwe :

Nyuma yo kongera gufungura ibiro byayo i Kigali, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete yo mu Bubiligi itwara abantu n’ibintu mu ndege, Brussels Airlines, Dorothea Von Boxberg, yatangaje ko hagiye gutangizwa ingendo z’indege z’iyi sosiyete za buri munsi ziva kandi zikajya i Kigali.

Ni ubutumwa yatangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyo kongera gufungura ibiro by’iyi sosiyete biherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Dorothea Von Boxberg, yavuze ko iki gikorwa kigamije kurushaho korohereza abakoresha indege za Brussels Airlines mu ngendo zabo.

Yagize ati “Twishimiye ko ubu dushobora kongera gutanga serivisi nk’iyi y’akataraboneka ku bakiliya bacu, ubu ushobora kugera ku biro byacu mu gitondo umunsi ugashira udafite impungenge z’umutekano w’imizigo yawe hanyuma ukajya ku kibuga cy’indege nyuma, wizeye ko uri busangeyo umuzigo wawe.”

Bivuze ko mu rwego rwo gutegura urugendo rwawe bitari ngombwa ko uzajya ubikorera ku kibuga cy’indege ahubwo wazajya wuzurizwa ibisabwa kuri ibi biro byafunguwe bundi bushya, nyuma ukajya ku kibuga byose byatunganye ugasangayo n’umuzigo wawe.

Von Boxberg ati “Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi zacu turaza kongera n’ingendo ziva i Kigali ku munsi, kuva muri Kamena.”

Ubu Brussels Airlines, ikora ingendo eshanu mu cyumweru hagati ya Kigali na Brussels mu Bubiligi. Gahunga nshya ni iyo kongera gukoresha umuhanda uca i Nairobi, wakoreshwaga hagati ya 2002-2015. Bivuze ko ibi nibishyirwa mu bikorwa bizatuma ingendo nyinshi zijya zikanava i Kigali zizarushaho kwiyongera.

Umuyobozi wa Brussels Airlines mu Rwanda, Audrey Natukunda, yagize ati “Turashaka gutangiza ingendo esheshatu mu cyumweru zinyura mu muhanda wa Nairobi-Brussels, hakabamo ebyiri zizajya ziva i Kigali.”

Izi ngendo nshya zizajya ziva i Kigali zijya Brussels zinyuze i Nairobi muri Kenya, zizajya zikorwa ku wa Gatatu no ku Cyumweru.

Natukunda, yagaragaje ko abakora ingendo zabo bazarushaho koroherezwa, aho bazajya basiga imizigo yabo kuri ibi biro biri hafi ya Hôtel des Mille Collines, mbere yo kujya i Kanombe ku kibuga cy’indege, kiri mu bilometero bitanu uturutse mu Mujyi rwagati.

Akomoza ku mpamvu ibi biro bitakoraga Natukunda yavuze ko “Twe nka Brussels Airlines, dushyira imbere abakozi n’abakiliya bacu, twari dukeneye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda guhura kw’abantu benshi kugira ngo abantu bakomeze bamere neza.”

Ibi biro byongeye gufungurwa byari byarafunzwe ubwo hateraga Covid-19, imirimo yabyo ihagarikwa mu murongo wo kubahiriza ingamba zari zarashyizweho na Leta zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo aho abantu basabwe kwirinda guhurira ahantu hamwe ari benshi n’ingendo zitari ngombwa zirahagarikwa.

Brussels Airlines yongeye gufungura ibiro byayo i Kigali
Abakozi ba Brussels Airlines mu Rwanda biteguye kwakira neza ababagana
Umuyobozi Mukuru wa Brussels Airlines, Dorothea Von Boxberg, yatangaje ko igiye gutangizwa ingendo za buri munsi ziva kandi zikajya i Kigali.
Umuyobozi wa Brussels Airlines mu Rwanda, Audrey Natukunda yagaragaje ko abakora ingendo zabo bazarushaho koroherezwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .