Koperative y’abahinzi b’ibirayi yagobotswe ni Covemb yo mu Karere ka Burera ihinga ibirayi, yahuye n’ibiza by’imvura nyinshi yahise ikurikirwa n’izuba rikabije igwa mu gihombo.
Kubera ko ari abahinzi bari barafashe ubwishingizi muri BK Insurance, bashumbushijwe miloyoni zisaga 17 Frw.
Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’ibirayi Covemb, Ndacyayisenga Théobald, yavuze ko nyuma yo guhomba ibirayi biri ku buso bungana na hegitari 195, babonaga nta cyerekezo ariko bakaremwa agatima n’ubwishingizi bari baratanze.
Yagize ati "Gushinganisha ubuhinzi ni igisubizo kuko iyo uhuye n’ibihombo bitaguturutseho urishyurwa, indi nyungu ni uko na duke twabashije kuboneka mu murima uba udufiteho uburenganzira. Ubu nta gihombo tukirimo kuko turagobotswe.”
Niyonzima Jean de Dieu, umuhinzi w’ibirayi wo mu Karere ka Musanze, nabwe yagize ati "Ninjiye mu bwishingizi nkoranye na BK Insuarance, hari igihe imvura yabaye nyinshi ibirayi birapfa barangoboka.”
Umuyobozi wa SPF Ikigega izakorana n’abahinzi ba, Karegeya Appollinaire, yavuze ko gahunda yo gushyigikira ubuhinzi bw’ibirayi mu bwishingizi ari igisubizo ku bari muri uwo mwuga bityo ko n’abo bakwiye kuyibyaza umusaruro kuko uyu usigaye ari umwuga wungura.
Ati "Ubu bwishingizi ku mbuto y’ibirayi dutewemo inkunga na BK Insurance buziye igihe. Ubundi abahinzi bahuraga n’ibiza bikangiza imyaka, ukabura uwo atakira ariko uyu munsi imbuto izajya igurirwa hano igomba kuba yishingiwe nta kibazo."
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwishingizi ya Banki ya Kigali, Alexis Bahizi, yavuze ko bahisemo gukorana na SPF Ikigega kuko aribo batunganya imbuto nziza z’ibirayi bakazigeza ku bahinzi.
Yagize ati "SPF Ikigega nibo batunganya imbuto nziza zizewe, twahisemo gukorana nabo aho imbuto yose izajya igurwa n’umuhinzi igomba kuba ifite ubwishingizi, twabonye byakwihutisha ubwitabire kandi bikozwe mu buryo bunoze, kuko imbuto iba ari nziza yizewe, hanyuma yahura n’ibiza umuturage akaba yishingiwe akagobokwa ntahombe burundu."
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo buvuga ko bugiye kongera ubukangurambaga ku bahinzi b’ibirayi kugira ngo babushakire ubwishingizi kuko busigaye biteza imbere ababukora n’Igihugu muri rusange.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Olivier Kamana, yasabye abahinzi b’ibirayi gushaka imbuto nziza no kujya bishingira ibihingwa byabo.
Ati “Turasaba abahinzi gukoresha imbuto yizewe yatuburiwe ahazwi kandi yakozweho ubushakashatsi. Tugiye gutangiza uburyo umuhinzi azajya ashobora gutumiza imbuto hakiri kare n’abazitubura bakamenya ubwoko n’ingano y’izo bazajya batubura”.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!