Ubu bwishyu bwashyikirijwe aba bahinzi b’umuceri ku wa 17 Gicurasi 2024 bitewe n’ibihombo bagize mu gihembwe cy’ihinga giheruka cyatewe ahanini n’imvura yabangirije umuceri ndetse n’indwara.
Ni abahinzi b’umuceri bibumbiye mu ihuriro rya UCORIBU rigizwe n’amakoperative icumi ahinga umuceri mu turere twa Huye, Gisagagara na Nyanza.
Nyuma yo guhabwa ubu bwishyu kandi aba bahinzi bahawe inkunga z’imashini 27 zibafasha kurwanya indwara n’ibyonnyi mu buhinzi bwabo kandi zikoresha ikoranabuhanga rigezweho.
Ubuyobozi bwa BK Insurance, bwatangaje ko bwabashyikirije ubwishyu bujyanye n’ibihombo bagize nk’uko bitegenyijwe mu bwishingizi bafashe ndetse bakabaha n’inkunga y’ibikoresho kugira ngo babashe kwirinda ibihombo byatewe n’indwara n’ibyonnyi byagiye byangiza umusaruro wabo.
Rwagasana Alice ushinzwe ubucuruzi muri BK Insurance, yavuze ko muri koperative icumi zigize UCORIBU, izigera ku icyenda zifata ubwishingizi bw’umuceri uretse imwe idafite igishanga gitunganyije.
Yavuze ko begereye aba bahinzi kandi bagamije kurushaho kubereka ibyiza byo gufata ubwishingizi muri rusange ariko by’umwihariko muri BK Insurance.
Yavuze kandi ko BK Insurance ubwishingizi bw’ibihingwa itanga, ikongeraho gukurikirana abahinzi mu rwego rwo kunoza imihingire myiza igamije kuzamura umusaruro wabo no kuwitaho.
Ati “Twagarutse gusura aba bahinzi ngo twongere tubereke akamaro ko gufata ubwishingizi kuko ntabwo tuza tubaka amafaranga yo kubishingira gusa ngo birangirire aho, ahubwo turanagaruka tukabasobanurira akamaro ko gufata ubwishingizi muri BK Insurance ndetse tukabigisha n’uko birinda ibihombo harimo no kubigisha gukoresha izi mashini zigezweho twabahaye”.
Rwagasana yavuze kandi ko bahaye abo bahinzi imashini zitera umuti kuko bari baramenye ko ziri mu byo bakeneye ndetse biteguye no gukomeza kubafasha mu iterambere ry’ubuhinzi.
Umuyobozi wa UCORIBU, Gakwaya Alphonse yashimangiye ko koperative zikorana na BK Insurance muri UCORIBU ziyifata nk’igisubizo ku guhinga batekanye.
Ati “BK Insurance itaraza twagiraga ikibazo cy’uko twahingaga twahura n’ibiza abahinzi bakabura igishoro cyo gusubiramo. Tugira koperative zikunze guhura n’ikibazo cy’umwuzure cyangwa uburwayi bw’umuceri ariko ubu iyo ibyo bibaye umuhinzi abasha gusubizwa ya mafaranga ye y’igishoro akabasha gusubira guhinga mu gihembwe gukurikiyeho”.
Gakwaya kandi yavuze ko inkunga bahawe iziye igihe kuko umuceri bahinga wajyaga wibasirwa n’ibyonnyi n’indwara.
Ati “Iyi nkunga iziye igihe kuko ije isubiza ikibazo twari dufite cyo gutera imiti. Ubuhinzi bw’umuceri bukenera kurwanya ibyonnyi cyane cyane nk’udukoko. Ibi bikoresho bizadufasha kurwanya udukoko dukunda kurya umuceri mu gihe ukiri mu murima”.
Iri huriro rya UCORIBU rihinga umuceri ku buso burenga hegitari igihumbi buri gihembwe, rikaba ari ryo rigemurira uruganda rwa Gikonko rutunganya umuceri.
BK Insurance ni ikigo cy’ubwishingizi gishamikiye kuri BK cyafunguwe mu 2016. Gitanga ubwishingizi bunyuranye burimo ubw’inkongi z’umuriro, iz’imitungo,ubwikorezi n’iz’ubwubatsi, n’iz’ingendo zijya mu mahanga.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!