Aya mafaranga u Rwanda rwemerewe ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, ni icyiciro cya nyuma cy’ayo Banki y’Isi yari yararwemereye binyuze muri gahunda zayo z’iterambere aho mu gihe cy’imyaka itatu, u Rwanda rwagombaga guhabwa miliyoni 525$.
Azafasha kandi muri gahunda zo guteza imbere abafite ibibazo byihariye bafite amikoro make. Banki y’Isi isobanura ko azakora nk’umusingi muri gahunda zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kugabanya ubukene.
Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yavuze ko bari gukorana na Guverinoma y’u Rwanda hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu gushyiraho umusingi ufatika w’iterambere ry’abaturage kuko ariwo ugira uruhare mu mpinduka mu by’ubukungu kandi bigakorwa nta muntu n’umwe usigaye inyuma.
Iyi banki isobanura ko nubwo habayeho icyorezo cya Covid-19, hari impinduka zatewe mu gukemura ibibazo byibasiraga abana, imiryango ikennye nayo yungukira mu nkunga u Rwanda rwagiye ruhabwa binyuze muri gahunda nka Vision 2020 Umurenge Program.
Ikigero cy’abana babona indyo iboneye muri gahunda zo gushyigikira imikurire y’umwana, cyavuye kuri 17% mu 2020 kigera kuri 62% mu 2022.
Amavugurura yakozwe mu rwego rw’ubuzima hashingiwe ku nkunga ya Banki y’Isi nayo yagize akamaro gakomeye aho kugeza muri Gicurasi 2022 86 % by’abaturage bishingiwe n’Ubwisungane mu kwivuza, bavuye kuri 69% mu 2020. Abarimu bashya kandi nabo babonye akazi, ndetse imibereho yabo ikomeje guhinduka umunsi ku wundi.
Kugeza muri Nzeri 2022, ingo 135.081 ziganjemo izakoraga imirimo itanditse, zahawe ubufasha bw’amafaranga yo guhangana n’ibihombo byatewe n’icyorezo cya Covid-19. 59% by’abahawe ayo mafaranga ni abagore.
Banki y’Isi yishimira kandi ko mu nzego z’uburezi naho hari impinduka zigaragara aho abanyeshuri 99% babashije gusubira ku masomo ubwo amashuri yasubukurwaga nyuma ya Covid-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!