00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ab’Iburengerazuba bizigamiye miliyoni 109 Frw nyuma yo gutangira bikandagira

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 06:29
Yasuwe :

Abaturage bari mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya mu Ntara y’Iburengerazuba, bagaragaje ko kwizigamira bidasaba kuba utunze ibya mirenge bakurikije aho bavuye n’aho bageze.

Aba baturage bavuga ko mbere amafaranga binjizaga ntacyo yabafasha mu kwiteza imbere, ariko ubu bamaze kwizigamira miliyoni 109 Frw.

Muri aya mafanga aba baturage bizigamiye, harimo miliyoni 53 Frw batse nk’inguzanyo nk’uko bitangazwa n’Itorero rya EPR Rubengera ryabakanguriye kujya mu matsinda.

Gatorano Ernest, umusore w’imyaka 23 wo mu Murenge wa Rubengera, avuga ko mbere yumvaga ko amafaranga yose akoreye agomba kuyarya.

Ngo umunsi umwe yari kumwe na mugenzi we, amusezeraho avuga ko agiye mu itsinda, undi aramubwira ngo reka tujyane ndebe.

Gatorano agezeyo yasanze iryo tsinda ryizigama 1100 Frw buri cyumweru, atangira kubona ko ya mafaranga akorera akayarya ashobora gukuraho ayo yizigamira bigakunda.

Ati “Naratangiye ndizigama, najya mbona amafaranga nkayabika kugira ngo nzabone ayo njyana mu itsinda. Naje kuguza ibihumbi 25 Frw nguramo ingurube, igihe cyo kugabana kigeze ngabana ibihumbi 35 Frw nguramo indi ngurube. Izi ngurube zombi naje kuzigurishiriza rimwe nguramo inka y’ibihumbi 200 Frw, ubu yarabyaye mfite inka n’iyayo.”

Yakomeje agira ati “Umuntu ugifite imyumvire yo kumva ko hizigama uwasaguye, navuga ko iyo mitekerereze iri hasi. Umuntu yakagombye kubanza kwizigama, agasigarana amafaranga make yo kwitunga.”

Uwimana Béatrice w’imyaka 54 atunzwe no guca inshuro. Yavuze ko atumvaga ko umuntu uhingira 800 Frw na we yakwizigama.

Ati “Mbere kubona amafaranga yo gukodesha inzu byarangoraga, nkabura amafaranga y’amakayi y’abana. Nyuma yo kujya mu itsinda sinongeye kubura amafaranga y’ubukode, sinongeye kubura amakayi y’abana. Ubu nsigaye njya mu itsinda nkaguza ibihumbi 50 Frw, nkarangura ibitoki nkenga umutobe nkaranguza.”

Akomeza agira ati “Mbere numvaga kwizigama ari ibintu bikomeye cyane, nkibaza nti ’ese ayo mafaranga nzizigama ayo nkuye he?’ Nzakorera amafaranga 800 nyararire njye no kuyizigama?”

Pasteri Zabulon Musabyimana, Umushumba muri EPR Rubengera, yavuze ko bafite abafashamyumvire begera abaturage bakabaganiriza bakabafasha gutera intambwe ya mbere yo kwizigamira.

Yavuze ko abavugabutumwa mu byo bafasha abayoboke babo bakwiye kongeramo no kubafasha kugira imibereho myiza.

Ati “Roho nzima ikwiye kuba mu mubiri muzima, umuntu atariye ntabwo yakumva ijambo ry’Imana. Agomba kwigishwa ijambo ry’Imana ariko n’ibindi bishyigikira ubuzima bwa buri munsi bikaboneka”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard, yashimiye abafatanyabikorwa bashishikariza abaturage kujya mu matsinda yo kwizigama.

Ati “Umuturage iyo yizigamira ni ubushobozi aba ari gushaka buzamufasha gukemura ibibazo biri imbere. Aba azakenera kwivuza, azakenera kugura itungo n’ibindi byinshi. Abantu bataragira umuco wo kwizigamira nk’ubuyobozi tubashishikariza kugana amatsinda cyane cyane ko hari bagenzi babo bafite aho bageze babikesha kwizigamira.”

Itorero rya EPR Rubengera rikorera mu turere dutanu tw’Intara y’Iburengerazuba aritwo Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rusizi na Nyamasheke.

Muri utu turere harimo amatsinda 300 yo kwizigamira, agizwe n’abanyamuryango 6912. Aya matsinda yakozwe ku bufatanye bwa EPR Rubengera n’Umuryango Hope International.

Aba banyamuryango 6912 bamaze kwizigamira 109.880.540 Frw, ayo abanyamuryango bagujije muri aya matsinda ni miliyoni 53 Frw.

Gatorano Ernest amaze kugira inka ebyiri abikesha kwizigamira 1100 Frw mu cyumweru
Uwimana yumvaga ko umuntu uhingira 800 Frw atakwizigamira ngo bimushobokere
Aba baturage biyemeje gukomeza kwizigamira kugira ngo bivane mu bukene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .