Amajyaruguru: Abahinzi b’ibireti baremeza ko byabahinduriye ubuzima

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 27 Gashyantare 2020 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Abahinzi b’ibireti bo mu Ntara y’Amajyaruguru mu Turere twa Musanze na Burera babyirahira ko byabahinduriye icyerecyezo cy’ubuzima kuko bamaze kwiteza imbere, bubaka inzu zigezweho, bagura amasambu n’ibindi.

Ni amarangamutima bagaragaje kuri uyu wa 26 Gashyantare 2020, ubwo ikigo gishinzwe kwita ku gihingwa cy’ibireti Horizon Sopyrwa, cyahembaga ku nshuro ya gatandatu abahinzi b’indashyikirwa b’ibireti bagera kuri 210, aho hatanzwe ibihembo bitandukanye birimo inka 36 nk’ibihembo nyamukuru, matela, inkweto zo kwifashisha mu buhinzi (bote) n’ibindi, bagamije kubashimira umurava bagaragaje mu kwita ku bireti bigatanga umusaruro mwinshi kandi mwiza.

Bamwe mu bahinzi b’iki gihingwa bavuga ko batewe ishema no kuba bitwa abahinzi b’ibireti kuko aho batangiriye kubikora kinyamwuga iterambere ryageze mu miryango yabo.

Takuriya Noel Emmanuel yagize ati " Abatazi ubukungu buba mu bireti nibo babivuga nabi, kuva natangira kubihinga kinyamwuga, ubu maze kwigurira isambu ya hegitari eshatu ziri hamwe mpingaho ibireti, nitangira mituweri, nta mwana wiga mu ishuri riciriritse, nahembwe Inka ndakomeza kuyitaho ariko nzirikana ko ivuye ku bireti."

Hategekimana Pierre Claver na we ati " Nkora ubuhinzi bw’ibireti mbikunze cyane kuva 2018, ubu maze kugura isambu, mu muryango wanjye turya neza, dutuye neza kubera ibireti, ikindi mpawe inka, iyo ntaza kuba umuhinzi ukunda iki gihingwa sinari kuyibona none mbaye umworozi kubera cyo."

Umuyobozi mukuru wa Horizon Sopyrwa Bizimungu Gabriel, yavuze ko iki gikorwa cyo guhemba abahinzi b’ibireti kiba kigamije kubashimira no gukangurira abandi bahinzi kwita ku buhinzi bwabo.

Yagize ati "Igikorwa nk’ iki cyo guhemba abahinzi b’ibireti b’indashyikirwa, kiba kigamije kubashimira umurava bagaragaza mu kubyitaho bigatanga umusaruro mwinshi kandi mwiza, ariko bikaba n’uburyo bwo gutera ishyari abandi bahinzi ngo nabo bagire ishyaka ryo guhinga neza,kandi hari icyo byahinduye ku myumvire y’abahinzi aho ubu abahembwe kuri hegitari bahasarura toni ,dushaka ko nibura bose bagira imyumvire nk’ iyi cyangwa irenzeho."

Umukozi w’Intara y’Amajyaruguru ushinzwe igenamigambi Safi Desange, asaba abahinzi kurushaho kwita ku gihingwa cy’ibireti bibumbira mu makoperative kugira ngo bahuze imbaraga, n’amwe mu mahirwe bagenerwa arimo nk’ibihembo abashe kubageraho.

Horizon Sopyrwa imaze kubona agaciro k’ibireti yashinze uruganda AGROPY, rutunganya umushongi wabyo igakoramo imiti itandukanye ikoreshwa mu buhinzi, mu bworozi, kwica imibu, igakoreshwa no mu buzima busanzwe kandi ntigire ingaruka n’imwe igira k’uyikoresha.

Kuva iki gikorwa cyo guhemba abahinzi b’ibireti b’indashyikirwa cyatangira, igihembo kinini ni inka, ubu hakaba hamaze gutangwa inka 500, aho uyu mwaka wa 2020 mu bahinzi bo mu Turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu hatanzwe inka 61 muri zo 40 zatanzwe na Horizon Sopyrwa, 10 zitangwa n’abafatanyabikorwa bo muri Amerika mu kigo gitunganya imiti ikomoka ku mushongi w’ibireti ,11 zikaba iari izituwe n’abazihembwe mbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .