Business Insider Africa ivuga ko kugira ngo ibyo byose bigerweho, izi sosiyete zizasabwa kuzamura umubare w’abakozi mu buryo bugaragara ku buryo nibura abagera ku bihumbi 63 barimo abapilote, abatekinisiye n’abandi batanga serivisi zinyuranye mu ndege, bakenewe muri iki gihe cy’imyaka ikabakaba 18 isigaye ngo twinjire mu 2040.
Raporo iherutse gusohorwa n’uruganda rw’indege rw’Abanyamerika rwa Boeing ivuga ku bijyanye n’ubucuruzi, igaragaza ko iyi ari imwe mu ntego nyamukuru zifitwe n’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika aho byitezwe ko mu 2040 hazaba haraguzwe izindi ndege nshya zigera ku 1030 zizaba zifite agaciro ka miliyari 160$.
Randy Heisey, umuyobozi mukuru wa Boeing ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza ibicuruzwa mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika, avuga ko uyu mugabane ufite amahirwe menshi mu bijyanye n’ingendo hamwe n’ubukerarugendo.
Ati "Afurika ifite amahirwe meza yo kwagura ingendo n’ubukerarugendo bigahurirana no kwiyongera kw’imijyi n’ubukungu. Abayobozi muri Afurika bashyigikiye iterambere ry’urujya n’uruza n’ubuhahirane kandi batanga umusanzu wabo mu guhuza no kureshya abashoramari ku mugabane wa Afurika.”
Ibindi bishingirwaho nk’ibizagira uruhare mu izamuka ry’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika, harimo izamuka ry’ubukungu rya 3% ryitezwe kuri uyu mugabane mu myaka 20 iri imbere.
Hari kandi ikijyanye n’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) no gushyiraho sosiyete nyafurika y’indege ihuriweho mu rwego rwo koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane binyuze mu by’ingendo hagati y’ibihugu bigize uyu mugabane.
Binateganyijwe ko ubukungu bw’ababarizwa mu cyiciro cy’abifashije buzazamuka muri iyi myaka 20 ku buryo urujya n’uruza rw’abakora ingendo ruziyongeraho 5,4%, aho Boeing igaragaza ko iyi ari impuzandengo yo hejuru ku buryo ishyirwa ku mwanya wa gatatu ku isi mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.
Kubera uyu murongo n’icyerekezo bihari, biteganyijwe ko sosiyete z’indege zo muri Afurika zizaha akazi abakozi bashya barimo abapilote 19000, abatekinisiye bagera ku 20000 ndetse n’abatanga serivisi zitandukanye mu ndege no ku bibuga byazo bagera ku 24000.
Muri uwo mujyo wo kwaguka, izi sosiyete zigomba kongera indege nini zikoresha nibura ku rugero rwa 3,6% kugira ngo zizabashe gutwara no guha serivisi nziza abagenzi biteganyijwe ko umubare wabo uzaba wariyongereye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!