Abaturiye uruganda rwa Skol barishimira uko rwabahinduriye ubuzima

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Werurwe 2020 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Abatuye mu Nzove mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko Uruganda rwa Skol ruherereye muri aka gace rwahinduye ubuzima bwabo, bamwe bakava mu bukene n’ubwigunge.

Iyo ugeze muri aka gace kazwi nko mu Nzove usanga inzu nyinshi ziriho ibara y’umuhondo, hariho ikirango cya Skol na bamwe baturage baba bambaye imyambaro iriho ikirango cyayo.

Abaturage muri ako gace bavuga ko guturana n’urwo ruganda byabaye umugisha kuri bo kuko rwahinduye byinshi mu buzima bwabo.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bemeza ko babayeho neza ndetse bamaze kwigeza ku iterambere kubera uru ruganda kuko abaturiye inkengero zarwo bahawe akazi kandi hakaba hari n’abana bo mu miryango itishoboye rugurira imyambaro.

Ruhebuza Luck ukora mu kabari ka Skol yagize ati “ Skol ni nk’umubyeyi wacu kuko mbere na mbere abaturiye inkengero z’uruganda bose yabahaye akazi kugira ngo batere imbere, ikindi iyo igiye gutanga akazi ihera ku baturiye uruganda.”

Mukantwari Odette we avuga ko ashimishwa cyane n’uburyo uru ruganda rurihira buri mwaka abaturage mituweli.

Ati “ Ejo bundi rwarihiye imiryango 600 mituweli , ibirori byabereye muri kariya kabari kayo ikindi kandi abana bacu nkatwe b’abakene rubaha imyambaro y’ishuri bigatuma ya yandi twakabikoreshejemo tuyizigamira.”

Yongeyeho ko na we ubwe yiteje imbere kuko amaze kugira ihene ebyiri abikesha uruganda rwa Skol kuko amafaranga yari kujya aguriramo abana be imyambaro y’ishuri n’ayo yari kwishyura mituweli yayazigamye.

Nzayishima Denyse wiga muri G.S Nzove, yemeza ko kuba Skol imuha imyenda y’ishuri byamufashije byinshi kuko ubu atsinda nk’abandi.

Ati “ Kumpa imyenda y’ishuri byaramfashije cyane kuko byandinze umwanda kandi buri gihe nza ku ishuri nkeye nta kimwaro mfite cy’uko ejo nzagaruka ku ishuri nambaye imyenda icitse.”

Ashimangira ko mbere yambaraga umwenda w’ishuri iminsi itatu atarawumesa ariko ubu asigaye ayihinduranya nk’abandi.

Umuyobozi wa G.S Nzove, Barahirwa Thierry yavuze ko Skol imaze guha abanyeshuri barenga 2000 imyenda y’ishuri kandi hari icyo byahinduye ku myigire y’abo bana.

Ati “Umwaka ushize yahaye imyambaro abana 600 batari bayifite. Mu byumweru bibiri bishize nabwo yayihaye abandi 1650 nabo bavuka mu miryango itishoboye kandi bitanga umusaruro ufatika kuko iyo umwana yize yambaye imyenda idasa nk’iy’abandi bimutera ipfunwe ariko iyo yamaze kuyihabwa ubona ko yisanzuye akanatsinda kuko aba yiga atuje.”

Mu mwaka wa 2009 nibwo uruganda rwo mu Bubiligi rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Unibra rwaguze imigabane ingana na 51 % mu yahoze ari Brasseries de Mille Collines, ruhinduka SKOL . Icyo gihe urwo ruganda rwari rufite ubushobozi bwo kwenga hegitolitiro 80 000 ku mwaka ariko mu 2017 rwaguye umuyoboro rugira ubushobozi bwo kwenga hegitolitilo ibihumbi 500 ku mwaka.

Muri G S Nzove Skol iha abana benshi bahiga imyenda y'ishuri n'ibikoresho nkenerwa bakoresha
Nzayishima Denyse wiga muri G S Nzove yemeza ko nta pfunwe akigira muri bagenzi be kuko nawe abasha guhindura imyambaro y'ishuri
Ruhebuza Luck Dadu ukora mu Kabari ka Skol yemeza ko uruganda rwa Skol rwabafashije kwiteza imbere
Umuyobozi wa G.S Nzove, Barahirwa Thierry yavuze ko Skol imaze guha abanyeshuri barenga 2000 imyenda y’ishuri kandi hari icyo byahinduye ku myigire y’abo bana
Usanga mu nkengero z'uruganda rwa Skol inyubako nyinshi ziriho ibirango byarwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .