2018 yasigiye akanyamuneza abiteje imbere babikesha ubufatanye na BDF

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Mutarama 2019 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Mu gihe mu myaka yashize hari benshi bagiye bifuza gukora imishinga itandukanye ibateza imbere ariko bakazitirwa no kubona igishoro, kuri ubu iki kibazo kimaze kuba amateka kubera Ikigega gitanga ingwate ku mishinga mito n’iciriritse, BDF.

By’umwihariko mu 2018, BDF yagaragarije benshi ko koko ari umufatanyabikorwa mu iterambere ry’ubucuruzi bwabo, ibafasha kugeza ku rwego rwisumbuye ibyo bakora.

Mu bagenerwabikorwa bakoranye na BDF mu 2018, harimo abari mu buhinzi n’ubworozi bafashijwe kubona ibikoresho bifashisha mu gutunganya no kongera umusaruro binyuze muri gahunda yiswe “Agri-Business financing”.

Hari kandi na ba rwiyemezamirimo babashije kubona inguzanyo bazihawe na banki zitandukanye nyuma yo kongererwa ingwate n’iki kigega.

Aba bose basoje umwaka wa 2018 bashima intambwe BDF yabafashije gutera, ibikorwa byabo bikaba bimaze kugera ku rwego rushimishije.

Henry Carl Nsabyumukiza, rwiyemezamirimo utunganya ikawa y'ifu (Instant coffee). Mu rwego rwo kwagura uruganda rwe ruto, BDF yamuteye inkunga yo kugura imashini yari akeneye
Bajekare Didier, umuyobozi wa Koperative Imbaraga z'Igihugu, yakoranye na BDF bigatuma abanyamuryango bayo babasha kwiteza imbere
Mutuyimana Jean Bosco, kuri ubu atunze umuryango we, nyuma yo kugurirwa moto na Koperative Imbaraga yafashijwe na BDF kubona ingwate. Atwaza abahahira mu isoko rya Kimironko
Uwimana Claude, umuhinzi w'urutoki rwa Kijyambere i Karongi, yasuwe na BDF inshuro zirenga 3 afashwa kunoza umushinga we ndetse ahabwa inkunga ya miliyoni 12, kuri ubu yinjiza ibihumbi 200Frw ku kwezi
Vuningoma Petit utunganya urusenda rwitwa Primo Chilli Sauce, yahawe inkunga ihabwa urubyiruko rwarangije kaminuza ariko rukora imishinga ishamikiye ku buhinzi. Inkunga yahawe ni iyo kugura imashini.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza